SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: #Kwibuka31:Bwiza yasabye urubyiruko kudaceceka mu gihe hari abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imyidagaduro > #Kwibuka31:Bwiza yasabye urubyiruko kudaceceka mu gihe hari abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi
Imyidagaduro

#Kwibuka31:Bwiza yasabye urubyiruko kudaceceka mu gihe hari abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi

Nsanzabera Jean Paul
Last updated: 2025/04/09 at 8:57 AM
Nsanzabera Jean Paul
Share
2 Min Read
SHARE

 Umuririmbyi Bwiza Emerance wamenyekanye nka Bwiza, yashishikarije abahanzi bagenzi be gukora ibihangano byinshi nk’umusanzu wabo mu kubika no kwigisha amateka y’u Rwanda mu bihe biri imbere, kuko igihangano kigera kure, kandi ntikijya gisiza.

Uyu mukobwa yabigarutseho mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga se , muri iki gihe Abanyarwanda n’inshuti batangiye icyumweru cy’icyunamo n’iminsi 100 yo kwibuka no kuzirikana Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, igatwara ubuzima bw’abarenga Miliyoni.

Bwiza yavuze ko muri iki gihe yifatanyije n’Abanyarwanda “by’umwihariko ababuze ababo bazize uko bavutse” kandi asaba urubyiruko by’umwihariko abakoresha imbuga nkoranyambaga kudaceceka mu gihe cyose babonye abahakana cyangwa bagapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yavuze ko umusanzu we n’abandi bahanzi ukwiye kuba uwo gukora ibihangano bigaruka ku mateka asharira u Rwanda rwanyuzemo yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi. Avuga ko ibihangano bidasaza, kandi ni umurongo mwiza wanyuzwamo mu kwigisha buri wese ukuri ku mateka y’u Rwanda.

Ati “Umusanzu wacu nk’abahanzi ukwiye kuba uwo gukora ibihangano bigaruka ku mateka nyakuri y’ibyabaye mu Rwanda by’umwihariko tugakora indirimbo zivuga kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.”

“Kubera ko iyo ndirimbo nshobora gukora cyangwa undi muhanzi mugenzi wanjye, ni igihangano kizabaho ibinyejana n’ibinyejana, abazaza inyuma yacu bazabasha kumenya ibyabaye binyuze muri ibyo bihangano byacu.”

Bwiza yavuze ko umusanzu w’umuhanzi utagarukira mu gukora ibihangano gusa, ahubwo no kwitabira gahunda zinyuranye za Guverinoma, akanashishikariza abamukurikira, cyangwa se abamuhanga ijisho kugendana na Leta mu bikorwa byose bitegurwa.

Ati “Ikindi nk’umuhanzi ntabwo umusanzu wanjye urangirira gusa mu bihangano ahubwo no kwitabira gahunda zitandukanye za Leta, kumenyekanisha amateka y’Igihugu cyanjye mu mahanga aho njya hose naba ngiye kuririmba cyangwa mu zindi gahunda.”

 

You Might Also Like

EAP na MTN Rwanda bateguje ibitaramo bya iwacu na Muzika muri iyi mpeshyi

Igitaramo cyo kumurika alubumu nshya ya Bebe Cool kitabiriwe n’ibyamamare byinshi (Amafoto)

Bebe Cool ntiyemeranywa na Eddy Kenzo ukomeje kuvuga ko abahanzi ba Uganda basuzuguwe

Alliah Cool na Kevin Kade mu byamamare byitabiriye ubukwe bwa Juma Jux I Dar Es Salaam

Chameleone na Weasel bishimiye ibikorwa by’ishuri rya muzika rya Nyundo

Nsanzabera Jean Paul April 9, 2025 April 9, 2025
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Imyidagaduro

West nyiri El Classico Beach aranyomoza amakuru ari kugenda avugwa ko atazongera gutegura ibitaramo .

May 31, 2023
Imyidagaduro

Yverry yahishuye uko gukorana indirimbo na Knowless ari ibya agaciro

October 5, 2023
Imikino

Real Madrid yegukanye Igikombe cya 15 cya UEFA Champions League

June 2, 2024
Kwamamaza

Israel Mbonyi agiye kwamamaza ikinyobwa gishya cya Skol cyitwa Maltona

July 22, 2024
Utuntu n'utundi

Apotre Yongwe yasabiwe gufungwa imyaka 3

February 27, 2024
Andi makuru

Gen Muhoozi Kaineruba yatangaje ko isabukuru ye izabera i kigali

March 31, 2023

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?