Uruganda rwenga ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye rwa Skol Brewery Ltd, rwifatanyije n’Abanyarwanda Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi, basura Urwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza ya Kicukiro mu Mujyi wa Kigali.
Ni igikorwa bakoze kuri uyu wa Kabiri tariki 8 Mata 2025, aho cyitabiriwe n’abayobozi ndetse n’abakozi b’uruganda, bagamije kwiga no kumenya amateka yagejeje u Rwanda mu icuraburindi, ndetse no gufata ingamba zihamye mu kugira uruhare mu rugamba rwo guhangana n’abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Urwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza ya Kicukiro, rushyinguyemo imibiri y’Abatutsi bagera ku 105 000.
Umukozi ku Rwibutso rwa Nyanza ya Kicukiro, Gasigwa Gilbert yasobanuriye abayobozi n’abakozi b’uruganda rwa SKOL, uko abatutsi bari bahungiye i Nyanza batereranwe.
Yavuze ko umunsi mubi ku batutsi ari tariki 11 Mata 1994, ubwo Ingabo z’Ababiligi zataga impunzi z’Abatutsi muri Eto Kicukiro, bakicirwa i Nyanza ya Kicukiro, aho abagera ku bihumbi bitatu (3000) bishwe mu ijoro rimwe.
Gasigwa yavuze ko kuva mu 1963, Abatutsi bahungiraga ku ishuri ry’imyunga rya Kigali (ETO), kandi bahabwaga ubufasha n’abapadiri b’Abasalizayani bariyoboraga, ariko kiriya gihe siko byagenze, kuko batereranwe, baricwa.
Yasobanuye ko hari Abatutsi bari bageze kuri ETO ku wa 8 Mata 1994 kugeza tariki 11 Mata 1994, aho bose bashyizwe hamwe bajya kwicirwa i Nyanza ya Kicukiro. Ni nyuma y’uko ingabo za Loni (MINUAR) zibasize mu maboko y’interahamwe n’abasirikare bari bambariye kubarimbura.
MINUAR imaze kubasiga mu menyo y’Interahamwe n’abasirikare biteguye guhita babica ku wa 11Mata 1994. Col Rusatira Leonidas yazanye abasirikare benshi batangira Abatutsi bashakaga guhungira kuri CND, (ku ngoro y’Inteko ishinga Amategeko) no kuri Stade Amahoro i Remera, barabashorera bagenda babica kuva kuri SONATUBES kugera i Nyanza ya Kicukiro barahabicira babatera amagerenade ubundi Interahamwe zikajya mu mirambo gutema abatashizemo umwuka no kubacuza.
Ingabo za MINUAR zatereranye Abatutsi muri ETO zari ziyobowe na Lieutenant Luc Lemaire, akaba yari akuriwe na Lieutenant-colonel Dewez, bose bakaba bari bayobowe na Colonel Luc Marshall ari nawe wari wungirije Jenerali Dallaire ku buyobozi bw’ingabo za MINUAR.
Nyuma yo gusobanurirwa amateka, abayobozi n’abakozi ba SKOL bafashe umunota wo Kwibuka inzirakarengane zihashyinguye ndetse banashyira indabo ku mva zishyinguyemo imibiri.
Basuye kandi Ubusitani bw’Urwibutso buri ku Rwibutso rwa Nyanza mu Karere ka Kicukiro. Ubu busitani ni ikimenyetso cyo Kwibuka iteka ryose.
Bugizwe n’ibice birimo amabuye yerekana abazize Jenoside, uko ibidukikije byahishe abahigwaga, imyobo ifunguye ishushanya aho bajugunywe, ikimenyetso cy’ubuzima no kongera kubaho, ndetse n’ibiti bigaragaza ko Abanyarwanda ari bamwe.
Ubusitani bwatangiye gukorwa mu mwaka wa 2019, bukaba bugizwe n’ibice bifite aho bihuriye n’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yaba ayo mu gihe cya Jenoside cyangwa nyuma yayo.
Bwashyizweho ibuye ry’ifatizo na Madamu Jeannette Kagame ku Cyumweru, tariki ya 11 Nzeri 2022.
Ubwo yatahaga ubu busitani bw’Urwibutso, Madamu Jeannette yavuze ko “Icyifuzo cya buri wese, ni uko ubu busitani bukomeza kutubera ahantu hadufasha Kwibuka no kwiyubaka.
Muri ubu busitani harimo ubuzima n’umurava wanyu ndetse ni isezerano rishya ko tutazongera kunyura mu bihe nk’ibyatugejeje hano uyu munsi. Urwo rukundo, icyo cyubahiro byose biri muri buri rurabo, igiti, buri buye na buri kimenyetso kidukikije.’’
Ati “Igihe cyose tuje muri ubu busitani bwo kwibuka, bijye biduha imbaraga zo guhobera ubuzima, no kugirana isezerano n’abacu ndetse n’igihugu, ko tutazahwema kurasanira u Rwanda.”
Urwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza rugizwe n’ibice bitatu. Igice cya mbere kiriho amazina y’Abatutsi bahashyinguye bishwe bazizwa uko bavutse, igice cya kabiri kirimo imva irimo imibiri y’Abatutsi ibihumbi 105 bishwe muri Jenoside naho igice cya Gatatu kibarizwamo Ubusitani.