SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Nagize igihombo gikomeye kuba ntarabaye umusirikare :Tom Close
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Font ResizerAa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imyidagaduro > Nagize igihombo gikomeye kuba ntarabaye umusirikare :Tom Close
Imyidagaduro

Nagize igihombo gikomeye kuba ntarabaye umusirikare :Tom Close

Nsanzabera Jean Paul
Nsanzabera Jean Paul
Published: April 2, 2025
Share
SHARE

Umuhanzi Dr Muyombo Thomas uzwi nka Tom Close yahishuye igihombo  ko iyo arebye ifoto y’ababyeyi be bombi bambaye impuzankano za gisirikare kuba atarabaye umusirikare.

Ubusanzwe ababyeyi be bombi bagize uruhare mu rugamba rwo kubohora Igihugu.

Uwo muhanzi yabigarutseho ubwo yari mu kiganiro na RBA akabazwa ikimuza mu ntekerezo iyo abonye iyo foto yabo.

Yagize ati: “Iyo foto inyereka ko nahombye kuba ntarabaye umusirikare ni cyo kintu navuga muri ubu buzima ntabashije gukora, ariko ntawamenya sindapfa bishobora kuba impamvu yatuma nkijyamo.”

Tom Close avuga ko akimara guhabwa inshingano mu kigo gishinzwe gutanga amaraso yumvise akwiye gucunga izamu rye kuko ari cyo gihe na we yari abonye ngo agire uruhare atanga mu iterambere ry’Igihugu.

Ati: “Narinze izamu ryanjye, ubwo numvise ko niba umusirikare, umupolisi, abacuruzi n’abandi bose barimo gukora akazi kabo neza ku rwego rushimishije, nanjye numvise ko ari amahirwe mbonye yo gucunga izamu ryanjye cyane cyane ku maraso ni yo nshingano ya mbere numvise ko mfite.”

Uyu muhanzi avuga ko atigeze agira ubwoba agihabwa izo nshingano, kuko yari asanzwe akorera mu kigo gishinzwe gutanga amaraso, gusa ngo byamubereye imbogamizi kuko uwo yari asimbuye yari afite ibyo yagombaga gukora, ariko kuko adakunda gutsindwa yagombaga kubyuzuza.

Mu biganiro bitandukanye Tom Close yagiye yumvikana aganira n’itangazamakuru, yumvikanaga avuga ko kuba umuganga abifata nk’isezerano yujuje kuko yari yarasezeranyije nyina ko azaba umuganga akamuvura ubwo yamusuraga kwa sekuru akamugeraho arwaye igifu.

Ababyeyi ba Tom Close bagize uruhare rukomeye mu rugamba rwo kubohora igihugu

 

Umunyabigwi mu njyana gakondo Muyango yabazwe umutima
Tonny Unique yapfushije Umubyeyi
Selena Gomez yakeje Rema nyuma y’uko indirimbo Calm Down iciye agahigo kuri Spotify
Igitaramo cya Maître Gims cyagombaga kubera I Paris Cyahagaritswe
Mufti Sheikh Sindayigaya Mussa yiyemeje guteza imbere imishinga minini muri Islam
Share This Article
Facebook Email Print
Leave a Comment Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

What Online Real Money Slot Machines Are Available In Ireland

May 28, 2024

Live Online Blackjack Australia

February 25, 2025

The Pokie Net 14

May 28, 2024

Silk Road Casino

May 28, 2024

Online Casino Ios

May 28, 2024

Dragon Link Online Slots

May 28, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?