Ku wa kabiri, mu Rwanda hafunguwe uruganda rwa mbere rw’Abashinwa muri Afurika yo munsi ya Sahara rukora ‘syringes’ rugamije kuzigeza ku isoko rya Afurika aho zikenewe.
Uru ruganda rwa kompanyi ya TKMD yo mu Bushinwa rwafunguwe na Minisitiri w’ubuzima Dr. Nsanzimana Sabin, rwubatse mu cyanya cyagenewe inganda mu murenge wa Mwulire mu karere ka Rwamagana mu burasirazuba bw’u Rwanda.
Ruzajya rukora serenge zizwi nka ‘auto-disable syringes’ buri imwe ifite ubushobozi bwo guhita yifunga iyo imaze gukoreshwa kugira ngo hirindwe ko yakoreshwa inshuro zirenze imwe.
Uru ruganda rufite abakozi barenga 100 kandi 80% byabo ni abagore, nk’uko bivugwa na Minisiteri y’ubuzima mu Rwanda.
Uruganda TKMD ruvuga ko izo serenge zizajya zigurishwa UNICEF ku giciro gito kugira ngo izikwize mu bihugu bya Afurika bizikenera mu bikorwa birimo gukingira abana n’ibindi.
Minisiteri y’ubuzima mu Rwanda ivuga ko uru ruganda, rwubatswe ku bufatanye na OMS/WHO na Gates Foundation, rufite ubushobozi bwo gukora serenge miliyoni imwe ku munsi.
Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Nsanzimana Sabin, yavuze ko uru ruganda ruje ari igisubizo muri Afurika yose kuko inshinge zari ikibazo hirya no hino mu bihugu bya Afurika.
Yavuze ko kuri ubu inshinge za mbere uru ruganda rwatangiye gukora zahise zigurwa zose na UNICEF aho zizoherezwa mu bihugu bya Ethiopia, u Burundi, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Mozambique n’ahandi henshi.
Ati “Ikibazo cyo gutegereza inshinge nticyari umwihariko wacu nk’u Rwanda twenyine. Ni ikibazo rusange kuko zavaga hanze kandi aho bazikora na bo nta bushobozi bwo guhaza isoko ryose rikenewe bafite. Ubu rero ibyo bibazo byose byakemutse uru ruganda ruje kuba igisubizo ku Rwanda no ku Mugabane wa Afurika muri rusange.’’
Uruganda TKMD ruvuga ko Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara yonyine ikenera izi ‘‘auto-disable syringes’ zigera kuri miliyoni 500 ku mwaka zo gukoresha mu gukingira.
Akenshi Afurika itumiza serenge muri Aziya zikaza mu mato aca mu nyanja, igikorwa gishobora kumara amezi kugira ngo zigere mu bihugu byinshi bya Afurika.
Uruganda rwatangiye imirimo mu Rwanda ruzafasha kugeza serenge henshi muri Afurika byihuse kandi ku giciro gito, nk’uko TKMD ibivuga.