SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Abanyamerika batatu bashinjwa gushaka guhirika ubutegetsi muri DRC bagabanyirijwe ibihano na Tshisekedi
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Font ResizerAa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Andi makuru > Abanyamerika batatu bashinjwa gushaka guhirika ubutegetsi muri DRC bagabanyirijwe ibihano na Tshisekedi
Andi makuru

Abanyamerika batatu bashinjwa gushaka guhirika ubutegetsi muri DRC bagabanyirijwe ibihano na Tshisekedi

Ahupa Radio
Ahupa Radio
Published: April 2, 2025
Share
SHARE

Perezida Félix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yakuriyeho igihano cy’urupfu Abanyamerika batatu bagerageje kumukura ku butegetsi tariki ya 19 Gicurasi 2024.

Iki cyemezo cyatangajwe n’Umuvugizi we, Tina Salama, mu rukerera rwo kuri uyu wa 2 Mata 2025 ubwo yari kuri radiyo na Televiziyo by’igihugu, RTNC. Yasobanuye ko igihano bari barakatiwe cyahinduwe igifungo cya burundu.

Marcel Malanga Malu, Taylor Christa Thomson na Zalman Polun Benjamin, hamwe n’abandi 34 bakatiwe igihano cy’urupfu n’urukiko rwa gisirikare tariki ya 13 Nzeri 2024.

Marcel Malanga ni umuhungu wa Christian Malanga wayoboye igikorwa cyo gukura Tshisekedi ku butegetsi. Thomson na Zalman bo ni inshuti z’uyu musore.

Ari Marcel, Thomson na Zalman, basobanuye ko bakangishijwe kwicwa kugira ngo bajye mu gikorwa cyo kugerageza gukuraho ubutegetsi bwa Tshisekedi, basaba kugirwa abere.

Ubwo bari bamaze gukatirwa igihano cy’urupfu, ibihugu nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’u Bubiligi byamaganye uyu mwanzuro, bigaragaza ko bidashyigikiye ko ushyirwa mu bikorwa kuko urenga ku burenganzira bw’ikiremwamuntu.

Ubwo Amerika yakurikiranaga abenegihugu bayo bari muri uru rubanza, u Bubiligi na bwo bwakurikiranaga Jean-Jacques Wondo usanzwe ari impuguke mu bya gisirikare, wafunzwe nyuma y’igeragezwa ryo gukura Tshisekedi ku butegetsi.

 

Kigali: Hateraniye inama y’amashami agize umuryango wa EAPCCO
Abana b’impanga bari bavutse bafatanye bitabye Imana
RIB yagiriye inama abakina n’ibirango by’igihugu n’amafaranga
Ubuyobozi n’abakozi ba Winner Bet basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama n’ivuriro rya The Kinsley Blake Hanner’ (Amafoto )
DRC yatangaje ko izitabira ibiganiro na M23
Share This Article
Facebook Email Print
Leave a Comment Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

No Deposit Casino Demo Ireland 2023

January 16, 2018
Andi makuru

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Mugenzi we wa Togo Faure Gnassingbé

January 20, 2025

Free Electronic Casino Slot Games Ie

May 28, 2024

What Are The Best Winning Strategies For Playing Online Pokies In Australia

September 5, 2023

Free Pokies Download Games

February 25, 2025

Bull Fighter Pokies Australia Big Wins

May 28, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?