SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Umuyobozi wa Tiger Gate Steward yavuze ibyabagoye mu mikino ibiri amavubi  yatsinzwemo
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imikino > Umuyobozi wa Tiger Gate Steward yavuze ibyabagoye mu mikino ibiri amavubi  yatsinzwemo
Imikino

Umuyobozi wa Tiger Gate Steward yavuze ibyabagoye mu mikino ibiri amavubi  yatsinzwemo

Nsanzabera Jean Paul
Last updated: 2025/03/27 at 3:06 PM
Nsanzabera Jean Paul
Share
3 Min Read
SHARE

Mu mpera z’icyumweru gishinze i Kigali habereye imikino ibiri yo gushaka itike y’igikombe cy’isi cya 2026 kizabera muri Canada, USA na *Mexique .

Iyo mikino yitabiriwe n’abanyarwanda benshi barimo n’umuryango wa Perezida wa Repubulika Nyakubahwa Paul Kagame byasabaga umutekano wo rwego rwo hejuru, TIGER GATE S LTD ikigo kabuhariwe mu gutanga serivisi z’ ubwirinzi, umutekano, kwinjiza abafana mu bwisanzure no *kwirinda ubucucike ku bibuga by’imikino itandukanye n’imyidagaduro hano mu *Rwanda cyongeye gushimwa na benshi kubera ubuhanga, ubushishozi n’ubunararibonye bw’abasore n’inkumi bacyo bagaragaje muri iyo mikino yari ikomeye…

Kuri uyu wa gatatu twashatse kumenya imbogamizi n’ibindi bintu byagoranye muri iyo mikino yitabiriye n’abantu bagera ku *bihumbi mirongo ine na bitanu (45,000) kuko byasabaga ko baba bafite umutekano uhagije maze twegera umuyobozi mukuru wa TIGER GATE S LTD , Bwana GATETE Jean Claude atubwira byinshi mu byabagoye ku mukino w’ Amavubi na Nigeria ndetse na Amavubi na Lesotho.

Bwana GATETE yavuze ko icyagoranye muri iyo mikino 2 ari ukuvangura no kwicaza icyiciro cy’abafana bishyuye amatike n’abandi bagombaga kwinjirira ubuntu kandi bigakorwa nta n’umwe ubangamiwe ariko ubunararibonye n’ubunyamwuga basanganywe nibwo bwabashoboje kubigeraho.

Yakomeje avuga ko mubyo TIGER GATE S LTD* yaje gukemura ikibazo cyari gikomeye mu myinjirize y’abafana  ku bibuga by’imipira, imikino n’imyidagaduro kugira ngo ababyitabira binjire mu mutekano n’ubwisanzure.

GATETE kandi yadutangarije ko muri iyi mikino ibiri icyagoranye ari ukubwira abafana baje kureba umupira ko dufatanyije na Police y’igihugu n’izindi nzego zibishinzwe twafashe icyemezo cyo gufunga imiryango ya sitade mu nyungu rusange z’umutekano kubera ko tumaze kwakira abafana 45,000 stade AMAHORO* yagenewe kwakira.

Mu nshingano zikomeye zo kurinda abakinnyi yabajijwe ku kibazo cy’uko ikipe ya Nigeria yanze ko itangazamakuru rifata amashusho ubwo yageraga kuri stade mu gihe ikipe y’ Amavubi yo yaryifuzaga, yavuze ko ubuyobozi bwa buri ikipe buhitamo icyo bwifuza bukatumenyesha noneho mu bunyamwuga bwacu tukabishyira mu bikorwa nta n’umwe uhutajwe cyangwa ngo abangamirwe kuko mu nshingano zacu tuganiriza imbande zose bireba mu rwego rwo gusenyera umugozi umwe.

Mu gusoza, GATETE yadutangarije ko ashima cyane imikoranire n’inzego z’umutekano zo mu Rwanda cyane cyane Polisi y’igihugu kuko ibaba hafi kandi ikanatanga ubufasha aho bukenewe bitewe n’imbibi zitandukanye ziba zatanzwe.

Yasabye abakunzi b’umupira w’amaguru ko bagomba kumva batekanye kuko kera byabaga ari ibintu bigoranye kwinjira ku bibuga by’umupira, imikino n’imyidagaduro TIGER GATE S LTD yazanye igisubizo kirambye kandi imaze kubigero.

Yakanguriye abategura imikino, imipira, ibitaramo kugana TIGER GATE S LTD kubagana kuko bafite serivisi zitandukanye zirimo: *1)Ubwirinzi, umutekano no kwirinda ubucucike ku kibuga, mu bitaramo, mu bukwe, mu nama; 2)Kurinda abantu ku giti cyabo; 3)Protocole; 4)Gutanga amahugurwa y’akazi dukora*.

 

You Might Also Like

Winner Rwanda yafunguye ubwidagaduriro bw’abana mu murenge wa Gitega

Abantu 27 harimo abana 4 bakomerekeye mpanuka mu birori byo kwishimira igikombe Liverpool yegukanye

Jose Chameleon na Weasel bazatarama mu birori byo kwishimira Ibikombe APR FC yegukanye

Munyakazi Sadate yasezeranyije Perezida Kagame kuzazana ibikombe mpuzamahanga mu Rwanda

APR BBC yongeye itsindirwa mu maso ya Perezida Kagame na MBB South Africa 98-88

Nsanzabera Jean Paul March 27, 2025 March 27, 2025
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Utuntu n'utundi

Perezida Kagame ari mu Bufaransa mu nama yiga ku gukora inkingo

June 20, 2024
Imyidagaduro

Ibitaramo bya Gen-Z Comedy byahinduriwe aho bizajya bibera

April 26, 2023
Imyidagaduro

Abaraperi 9 bakunzwe mu Rwanda bazahurira mu gitaramo cya Nyega Nyega I Huye .

May 23, 2023
Imyidagaduro

Tom Close yagiranye amasezerano na Zacu Tv yo kumukorera Filime ye

August 23, 2023
Imyidagaduro

Producer Li John  Aritegura gushyirira hanze alubumu 4 icyarimwe

June 14, 2023
Imikino

Volleyball: Abatoza batatu bagiye guhabwa amahugurwa muri Brésil

November 28, 2023

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?