Umunyezamu mpuzamahanga w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Ntwari Fiacre, ashobora kuva muri Kaizer Chiefs atagiriyemo ibihe byiza, akerekeza mu yindi kipe mu zimwifuza harimo n’iz’i Burayi.
Mu minsi ya mbere akigera muri Kaizer Chiefs, yakinnye imikino irindwi yinjizwamo ibitego 11, byahise bituma umutoza Nasreddine Nabi atamuha umwanya ahubwo ahita yimika Bruce Bvuma nk’umunyezamu wa mbere akajya asimburwa na Brandon Peterson.
Uyu mukinnyi w’Amavubi aherutse guhamagarwa mu Ikipe y’Igihugu mu mikino ibiri yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026, ariko ku bw’amahirwe make yinjizwa ibitego bitatu harimo bibiri bya Nigeria na kimwe cya Lesotho.
Nubwo uyu mwaka utamubereye mwiza, itangazamakuru ryo muri Afurika y’Epfo rivuga ko izina ry’uyu mukinnyi riri muri amwe ashobora gusohoka muri Afurika y’Epfo.
Umwe mu bazi neza iby’uyu mukinnyi yagize ati “Si umukinnyi wacu ariko izina rye riri mu yo twahawe n’abantu kandi imiterere ye ihuye cyane n’isabwa ku munyezamu. Hari rero amahirwe yabonetse harimo n’ayo tugomba gusubiramo bigendanye n’aho azerekeza ku isoko ry’abakinnyi ritaha.”
“Bizagendana ariko n’ibyo abamutuzaniye basabye. Turabizi ko atari kubona umwanya uhagije wo gukina, ariko amafaranga azamutangwaho na yo arumvikana.”
Bivugwa ko Ntwari w’imyaka 24 yageze gushakirwa ikipe muri Arabie Saoudite muri Mutarama 2025 ariko ntibyakunda, ariko kuri iyi nshuro ashobora kujya muri imwe mu makipe yo muri Kazakhstan.