SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Réseau des Femmes yahaye imashini zo kudoda abahoze mu buraya muri Gasabo
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Andi makuru > Réseau des Femmes yahaye imashini zo kudoda abahoze mu buraya muri Gasabo
Andi makuru

Réseau des Femmes yahaye imashini zo kudoda abahoze mu buraya muri Gasabo

Wakibi Geoffrey
Last updated: 2025/03/27 at 10:50 AM
Wakibi Geoffrey
Share
2 Min Read
SHARE

Abagore bo mu murenge wa Rutunga, mu karere ka Gasabo bahoze bakora uburaya barishimira ko bahawe ibikoresho by’ubudozi bizabafasha kwiteza imbere badategereje kubaho ari uko baryamanye n’abagabo bakabahonga amafaranga.

Ni abagore 40 bibumbiye mu Itsinda Twiyubake bahoze bakora uburaya ariko bakiyemeza kubuvamo kuko babonaga nta terambere bashobora kugeraho.

Umuyobozi w’iri tsinda avuga ko mu rugendo rwo kuva mu buraya bafashijwe n’Umuryango Réseau des Femmes wemera kubunganira, bakaba bishimira ko kuri ubu ibikoresho by’ubudozi babemereye babibagejejeho.

Ati ” Itwigisha ku buzima bw’imyororokere, kubohoka mu mutwe, baduha inkunga y’ibikoresho byo kudufasha kunoza umwuga wacu neza, ubu tugiye gukomeza urugamba rwacu rwo kwiteza imbere, nta gusonza.”

Umuyobozi wa Réseau des Femmes, Uwimana Xaverine avuga ko bahisemo gufasha iri tsinda kugira ngo bashobore kwiteza imbere bave mu ngeso mbi.

Ati ” Uyu munsi rero tukaba twaje kubashyikiriza ibikoresho bazakoresha kugira ngo batangire umwuga w’ubudozi noneho batangire biteze imbere, bazahatane ku isoko ry’umurimo.”

Umuyobozi w’Ishami ry’Imibereho myiza mu murenge wa Rutunga, Ngirimana Gilbert avuga ko nk’ubuyobozi bazakurikirana iri tsinda kugira ngo ubu bufasha butange umusaruro.

Ati ” Kuba tubonye ibikoresho bifatika duhawe na Réseau des Femmes bizabafasha kugira ngo bakore biteze imbere tugiye tubakurikirana umunsi ku wundi kugira ngo turebe ko ibyo bikoresho babibyaza umusaruro.”

Ibikoresho Réseau des Femmes yahaye itsinda ‘TWIYUBAKE’ bigizwe n’imashini 10 zidoda imyenda isanzwe na 7 zidoda imipira yo kwambara ndetse n’izindi eshatu zisirifira.

Ubufasha bwose hamwe bufite agaciro ka miliyoni 17 z’amafaranga y’u Rwanda.

 

You Might Also Like

AFC/M23 yahishuye ko yagiranye ibiganiro na Joseph Kabila

Abasirikare 2 ba RDF baguye mu butumwa bw’amahoro bunamiwe muri Loni

Mexico : Itsinda rya abasore 5 rya Grupo Fugitivo bishwe abacuruzi b’ibiyobyabwenge

DRC :Inteko ishinga amategeko ishinga amategeko yakuyeho ubudahangarwa kuri Minisitiri Constant Mutamba

Agakiriro ka gakinjiro kafashwe n’inkongi y’umuriro hatikiriramo byinshi

Wakibi Geoffrey March 27, 2025 March 27, 2025
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Imyidagaduro

Mulix yifashishije General Benda na Shakira Kay mu ndirimbo ye Zimbela (Video)

June 21, 2024
Iyobokamana

Abaramyi bakomeye mu Rwanda barimo Israel Mbonyi bahembuye abakristu mu gitaramo cya Ewangelia Easter Celebration Concert

April 1, 2024
Imikino

Polisi y’igihugu yaburiye abafana bateza akaduruvayo ku kibuga mu gihe cy’umukino

February 16, 2023
Andi makuru

U Rwanda rwaje ku mwanya wa 19 mu bihugu byari bifite ubwandu bwa Sida bwinshi mu mwaka 2020

May 9, 2023
Imikino

Sitting Volleyball: U Rwanda rwasezerewe mu Gikombe cy’Isi!

November 17, 2023
Imyidagaduro

Cardi B na Offset iby’urukundo rwabo bikomeje kuba inshoberamahanga

December 5, 2023

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?