Umuririmbyi Nemeye Platini wamamaye nka Platini P yatangaje isohoka ry’indirimbo ye “Wa Musaraba” ihimbaza Imana mu rwego rwo gushimangira urukundo rw’Imana yamenye no kwiyubutsa ibihe yanyuzemo ubwo yaririmbaga muri korali mbere y’uko atangira urugendo rw’umuziki nk’umuhanzi wigenga.
Iyi ndirimbo yagiye hanze kuri uyu wa Kabiri tariki 25 Werurwe 2025, mu gihe hari hashize iminsi micye uyu muhanzi yifashishije imbuga nkoranyambaga yateguje iyi ndirimbo ishishikariza abantu kwizera Imana mu bibi n’ibyiza.
Mu biganiro amaze iminsi akorana n’ibinyamakuru bitandukanye Platin yavuze ko gukora indirimbo yo guhimbaza Imana bishingiye ku rukundo rw’Imana yamenye kandi yamuunze mu rugendo rwe , ikindi yatangaje nuko ategereje kumva uko abantu bayakira ku buryo yafata n’icyemezo cyo kujya akora izindi zihimbaza Imana.
Ati “Nahisemo gusohora iyi ndirimbo ya Gospel kugirango ndebe uko abantu bayakira, ubwo nzabishingiraho mfata icyemezo cyo kuba nakongera gukora indirimbo z’ibishegu.”
Platini yavuze ko nta buhamya bwagejeje kuri iyi ndirimbo, ahubwo gukora Gospel bishingiye ku bihe yanyuzemo ubwo yaririmbaga muri korali akiri muto.
Ati “Nakoze iyi ndirimbo nk’umuntu wanyuze muri korali, niyibutsaga ibyo bihe nanyuzemo, ndirimbira Imana, mba mbyiyibutsa ibyo bihe.”
Iyi ndirimbo ya Platini yayikorewe mu buryo bw’amajwi na Producer Mamba. Irimo ubutumwa bushishikariza buri wese kwizera Imana, kumva ko n’ibyo itarakora ari ikibazo cy’igihe gusa.
Ati “Wa musaraba wa wundi w’isoni, niho naguhereye gukira. Kuki ugira ubwoba bw’ejo, njye ndi Imana yawe. Nzaguherekeza mu misozi n’amataba, kandi nzakwambutsa inyanja y’imihengeri njye ndiho nitwa ndiho uhoraho. Ndi urufatiriho rw’ibiriho n’ibizabaho. Nzakumara ubukene mbiguhaye nk’isezerano.”
Nemeye Platini, uzwi ku izina rya Platini P, ni umuhanzi nyarwanda wamenyekanye cyane mu itsinda rya Dream Boys, aho yaririmbaga hamwe na Mujyanama Claude (TMC).
Nyuma y’uko iri tsinda risenyutse, Platini P yatangiye umwuga we ku giti cye, akomeza gukora umuziki no gusohora indirimbo zakunzwe na benshi.