SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Filime igaragaramo umuhanzi Ngarambe François Xavier n’umugore we igiye gusohoka
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imyidagaduro > Filime igaragaramo umuhanzi Ngarambe François Xavier n’umugore we igiye gusohoka
Imyidagaduro

Filime igaragaramo umuhanzi Ngarambe François Xavier n’umugore we igiye gusohoka

Nsanzabera Jean Paul
Last updated: 2024/01/25 at 5:16 PM
Nsanzabera Jean Paul
Share
2 Min Read
SHARE

Binyuze kuri Televiziyo y’u Rwanda, Willy Ndahiro uzwi muri sinema Nyarwanda agiye gutangira gushyira hanze filime ye nshya yise ‘Iryamukuru’ igaragaramo umuhanzi Ngarambe François Xavier n’umugore we.

Ni nyuma y’umwaka uyu mugabo akoze ‘season’ ya mbere y’iyi filime, icyakora atarabona aho kuyinyuza, kuri ubu akaba yamaze kumvikana na Televiziyo y’u Rwanda izatangira kuyerekana ku wa Mbere tariki 29 Mutarama 2024 Saa Moya n’Igice z’ijoro.

Kugeza ubu uyu mugabo ahamya ko yamaze gutunganya ‘season’ ya mbere y’iyi filime icyakora akaba yaranatangiye gutegura ibikorwa byo gufata amashusho y’ibindi bice ku buryo yizeye ko abakurikira Televiziyo y’u Rwanda batazigera bicwa n’irungu.

Iryamukuru ni filime y’uruhererekane ivuga ku buzima bwa buri munsi bw’umuryango wa none.

Ndahiro yavuze ko yifuje gukora iyi filime nyuma yo kwitegereza uburyo muri iyi minsi ya none abashakanye batandukana hadateye kabiri kandi ugasanga bapfuye utuntu tw’amafuti.

Ni muri urwo rwego avuga ko yifuje gukora filime igaruka ku bibazo bibera mu ngo ku buryo byibuza yasiga hari ibyo yigishije muri sosiyete y’u Rwanda.

Ndahiro yavuze ko yahisemo gukoresha Ngarambe François Xavier n’umugore we muri iyi filime kuko ubutumwa yashyize muri filime ye bufite aho buhuriye n’umuryango kandi uwa Ngarambe ukaba icyitegererezo.

Ati “Umuryango wa Ngarambe ni icyitegererezo kuri njye, ni yo mpamvu natekereje kuba nakorana na we muri filime yanjye ‘Iryamukuru’ bityo akaba urugero rwiza rwo kwigisha abakiri bato.”

Usibye Ngarambe n’umugore we, iyi filime byitezwe ko izagaragaramo abakinnyi basanzwe bamenyerewe nka Natacha Ndahiro usanzwe ari mushiki wa Willy Ndahiro, Nicole Uwineza wubatse izina muri City maid, Daniel Gaga n’abandi benshi.

You Might Also Like

Sherrie Silver yashenguwe n’ihohoterwa rikorerwa umwana afasha yiyemeza kumuvuza

Maurix Baru yateguye ibitaramo yise “Karahanyuze Summer Tour”azakorera muri Canada

Umugore wa Justin Bieber yatangaje byinshi yahuye nabyo kuva yabana n’umugabo we

Minisitiri Olivier Nduhungirehe mu bihumbi byishimiye alubumu 25shades ya Bwiza

Aalliah Cool yakebuye inkumi ziyambika ubusa zishaka kugaragaza ubwiza bwazo

Nsanzabera Jean Paul January 25, 2024 January 25, 2024
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Imyidagaduro

Social Mula agiye gushyira hanze Alubumu yise Confidence

January 7, 2025
Ubuzima

Richard Slayman wahawe impyiko y’ingurube yavuye mu bitaro

April 4, 2024
Imyidagaduro

Kim Kardashian ntiyorohewe no kurera abana yabyaranye na Kanye West batari kumwe

May 22, 2023
Utuntu n'utundi

Amafoto meza yaranze urugendo rwa Perezida Paul Kagame muri Koreya y’Epfo

June 5, 2024
Imyidagaduro

Judith Heard yakoranye indirimbo na Koffi Olomide

May 22, 2023
Andi makuru

RPPA yashimangiye ko leta igiye kugabanya amasoko yibyangiza ibidukikije

November 13, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?