Binyuze kuri Televiziyo y’u Rwanda, Willy Ndahiro uzwi muri sinema Nyarwanda agiye gutangira gushyira hanze filime ye nshya yise ‘Iryamukuru’ igaragaramo umuhanzi Ngarambe François Xavier n’umugore we.
Ni nyuma y’umwaka uyu mugabo akoze ‘season’ ya mbere y’iyi filime, icyakora atarabona aho kuyinyuza, kuri ubu akaba yamaze kumvikana na Televiziyo y’u Rwanda izatangira kuyerekana ku wa Mbere tariki 29 Mutarama 2024 Saa Moya n’Igice z’ijoro.
Kugeza ubu uyu mugabo ahamya ko yamaze gutunganya ‘season’ ya mbere y’iyi filime icyakora akaba yaranatangiye gutegura ibikorwa byo gufata amashusho y’ibindi bice ku buryo yizeye ko abakurikira Televiziyo y’u Rwanda batazigera bicwa n’irungu.
Iryamukuru ni filime y’uruhererekane ivuga ku buzima bwa buri munsi bw’umuryango wa none.
Ndahiro yavuze ko yifuje gukora iyi filime nyuma yo kwitegereza uburyo muri iyi minsi ya none abashakanye batandukana hadateye kabiri kandi ugasanga bapfuye utuntu tw’amafuti.
Ni muri urwo rwego avuga ko yifuje gukora filime igaruka ku bibazo bibera mu ngo ku buryo byibuza yasiga hari ibyo yigishije muri sosiyete y’u Rwanda.
Ndahiro yavuze ko yahisemo gukoresha Ngarambe François Xavier n’umugore we muri iyi filime kuko ubutumwa yashyize muri filime ye bufite aho buhuriye n’umuryango kandi uwa Ngarambe ukaba icyitegererezo.
Ati “Umuryango wa Ngarambe ni icyitegererezo kuri njye, ni yo mpamvu natekereje kuba nakorana na we muri filime yanjye ‘Iryamukuru’ bityo akaba urugero rwiza rwo kwigisha abakiri bato.”
Usibye Ngarambe n’umugore we, iyi filime byitezwe ko izagaragaramo abakinnyi basanzwe bamenyerewe nka Natacha Ndahiro usanzwe ari mushiki wa Willy Ndahiro, Nicole Uwineza wubatse izina muri City maid, Daniel Gaga n’abandi benshi.