SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Inama y’Abakuru b’Ibihugu bya EAC na SADc yashyizeho abahoze ari abakuru b’ibihugu nk’abahuza bashya
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Andi makuru > Inama y’Abakuru b’Ibihugu bya EAC na SADc yashyizeho abahoze ari abakuru b’ibihugu nk’abahuza bashya
Andi makuru

Inama y’Abakuru b’Ibihugu bya EAC na SADc yashyizeho abahoze ari abakuru b’ibihugu nk’abahuza bashya

Wakibi Geoffrey
Last updated: 2025/03/25 at 9:06 AM
Wakibi Geoffrey
Share
3 Min Read
SHARE

Inama y’Abakuru b’Ibihugu bigize Imiryango ya EAC na SADC yigaga ku bibazo byo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yafatiwemo imyanzuro inyuranye irimo ishyirwaho ry’abahuza batanu bose bahoze ari Abakuru b’Ibihugu barimo Uhuru Kenyatta wayoboye Kenya, na Madamu Catherine Samba Panza wayoboye Repubulika ya Centrafrique.

Iyi nama yabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 24 Weruwe 2025, yitabiriwe n’Abakuru b’Ibihugu 11 muri 14 bari batumiwe, bo mu Bihugu bigize iyi Miryango yombi yahuje imbaraga mu gushaka umuti w’ibibazo bimaze igihe mu burasirazuba bwa DRC.

Nk’uko bigaragara mu myanzuro y’iyi nama, hashyizweho abahuza batanu bafite ubunararibonye muri Politiki bemeranyijweho n’Abakuru b’Ibihugu.

Aba bashyizweho, ni Olusegun Obasanjo wigeze kuba Perezida wa Nigeria, Uhuru Kenyatta wabaye Perezida wa Kenya, Kgalema Motlante wabaye Perezida wa Afurika y’Epfo, Catherine Samba Panza wabaye Perezida wa Repubulika ya Centrafrique na Sahle-Work Zewde wigeze kuba Perezida wa Ethiopia.

Iyi myanzuro igakomeza ivuga ko “iyi nama ihuriweho yasabye Abayobozi b’Imiryango gutegura inama yo kuganira n’abagize Inteko y’abahuza mu gihe cy’iminsi irindwi iri imbere, ikiganiro kigomba kuzakorwa gihuriweho na SADC, EAC n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.”

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe, ku Cyumweru habura amasaha macye ngo iyi nama ibe, yari yavuze ko ibiganiro byari bimaze iminsi by’i Luanda n’i Nairobi, byahujwe.

Yari yavuze kandi ko abahuza batatu bari baherutse gutangazwa (muri aba bashya hajemo babiri) baziyongeraho undi umwe bakaba bane, ari bo bazakomeza inshingano z’ibi biganiro byamaze guhuzwa.

Iyi nama y’Abakuru b’Ibihugu bya EAC na SADC yemeje kandi raporo y’Inama yo ku rwego rw’Abaminisitiri yabereye i Harare muri Zimbabwe tariki 17 Werurwe 2025 yagaragaje umushinga w’igihe kiringaniye n’igihe kirekire mu gushyira mu bikorwa ingamba zigamije kuzana amahoro arambye n’umutekano mu burasirazuba bwa DRC.

Mu myanzuro y’iyi Nama y’Abakuru b’Ibihugu, ivuga ko “Inama ihuriweho yatanze umurongo wo gutangira gushyira mu bikorwa ibivugwa muri raporo ndetse n’umushinga wagaragajwe.”

Perezida Paul Kagame, umwe mu Bakuru b’Ibihugu bitabiriye iyi Nama, yavuze ko hari intambwe ikomeje guterwa, yibutsa ko kugira ngo intambara irangire, hari ibiba bisabwa gushyirwa ku murongo, birimo kurandura akarengane kaba kari mu Gihugu ndetse n’ibibazo bya politiki biba bibangamiye abaturage bo muri icyo Gihugu ariko n’ibibangamiye abaturanyi.

 

You Might Also Like

AFC/M23 yahishuye ko yagiranye ibiganiro na Joseph Kabila

Abasirikare 2 ba RDF baguye mu butumwa bw’amahoro bunamiwe muri Loni

Mexico : Itsinda rya abasore 5 rya Grupo Fugitivo bishwe abacuruzi b’ibiyobyabwenge

DRC :Inteko ishinga amategeko ishinga amategeko yakuyeho ubudahangarwa kuri Minisitiri Constant Mutamba

Agakiriro ka gakinjiro kafashwe n’inkongi y’umuriro hatikiriramo byinshi

Wakibi Geoffrey March 25, 2025 March 25, 2025
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Andi makuru

M23 ikomeje kwigarurira imijyi yo mu kivu y’amajyepfo irimo Minova na Bweremana

January 21, 2025
Imyidagaduro

Mico The Best yakomoje ku cyatumye ashyira hanze indirimbo yise Twivuyange inkubagahu

October 23, 2024
Imyidagaduro

Teta Diana agiye gukora ibitaramo muri Suisse na Suéde

February 28, 2024
Imyidagaduro

DJ Dizzo yasezeweho bwa nyuma

December 26, 2024
Imikino

Amakipe ya Polisi y’u Rwanda yihariye imidari mu mikino ya EAPCCO

May 5, 2025
Andi makuru

Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda Alain Mukuralinda yitabye Imana

March 3, 2025

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?