SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Perezida Paul Kagame w’u Rwanda na Félix Tshisekedi wa DR Congo bahuriye i Doha
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Andi makuru > Perezida Paul Kagame w’u Rwanda na Félix Tshisekedi wa DR Congo bahuriye i Doha
Andi makuru

Perezida Paul Kagame w’u Rwanda na Félix Tshisekedi wa DR Congo bahuriye i Doha

Nsanzabera Jean Paul
Last updated: 2025/03/19 at 12:19 PM
Nsanzabera Jean Paul
Share
3 Min Read
SHARE

Perezida Paul Kagame w’u Rwanda na Félix Tshisekedi wa DR Congo bahuriye i Doha muri Qatar bahujwe n’umukuru w’iki gihugu, bemeranya guhera hano bagakomeza ibiganiro biganisha ku mahoro arambye, nk’uko ministeri y’ububanyi n’amahanga ya Qatar ibivuga.

Kagame na Tshisekedi baherukaga guhura imbonankubone kuri iki kibazo muri Nzeri(9) 2022 i New York bahujwe na Perezida Emmanuel Macron w’Ubufaransa.

Imihate myinshi yo guhuza aba bategetsi yageragejwe n’abandi bahuza mu gushaka amahoro ntiyashobotse kuva icyo gihe.

Guhuzwa na Emir wa Qatar Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani, byerekana imbaraga n’ijambo iki gihugu gifite, n’inyungu DR Congo n’u Rwanda bifite mu kubana na Qatar.

Mu ntangiriro z’umwaka wa 2023 Qatar yagerageje guhuza Perezida Tshisekedi na mugenzi we Paul Kagame i Doha ariko ntibyashoboka.

Itangazo rya Ministeri y’ububanyi n’amahanga ya Qatar kuri uyu wa kabiri rivuga ko Kagame na Tshisekedi bumvikanye ku bushake bw’impande zose ku “gahenge ako kanya” nk’uko kasabwe n’inama yahuje imiryango y’ibihugu ya EAC na SADC mu kwezi gushize.

Aba bategetsi kandi bemeranyije gukomeza gushaka amahoro biciye “mu biganiro bya Luanda/Nairobi byavuguruwe bigahuzwa”, nk’uko itangazo ry’iyi ministeri ribivuga.

ONU, DRC, n’ibihugu bimwe byo mu burengerazuba bw’isi bashinja u Rwanda gufasha inyeshyamba za M23. Mu bihe bya vuba aha bishize ntirwabihakanye byeruye cyangwa ngo rubyemere.

Iyi nama y’i Doha yabaye mu gihe kuri uyu wa kabiri havuzwe imirwano muri teritwari ya Walikare hagati ya M23 n’uruhande rw’ingabo za leta.

Dr.Mohammed Al-Khulaifi Minisitiri wa leta ya Qatar ushinzwe ubuhuza no gukemura amakimbirane, yatangaje ku rubuga X ko Qatar yemeza ko ibiganiro ari yo nzira nyayo “yo gukemura ukutumvikana hagati y’ibihugu” no kugera ku mahoro.

Minisitri Al-Khulaifi yavuze ko bashimira aba bategetsi bombi ku guhurira i Doha kandi Qatar bizeye ko “ibiganiro bitaziguye” bizakomeza.

Hagati aho, leta ya Angola yatangaje ko ibiganiro byari biteganyijwe gutangira i Luanda hagati y’umutwe wa M23 na leta ya Kinshasa bitabaye “kubera impamvu zikomeye”.

Ku wa mbere, umutwe wa M23 watangaje ko utazitabira ibi biganiro byari biteganyijwe uyu munsi, unenga ko abawukuriye bakomeje gufatirwa ibihano n’ibihugu bimwe na bimwe, kandi ko ibyo bigira ingaruka ku muhate wa Afurika wo gushaka igisubizo cy’intambara ya Congo, nk’uko ubivuga.

Leta ya Angola, nk’umuhuza, yatangaje ko “ikomeje imihate yose kugira ngo iyi nama izabe mu gihe nyacyo”, ikongeraho ko ibiganiro “ari cyo gisubizo cyonyine kirambye ku mahoro mu burasirazuba bwa DR Congo”.

 

You Might Also Like

AFC/M23 yahishuye ko yagiranye ibiganiro na Joseph Kabila

Abasirikare 2 ba RDF baguye mu butumwa bw’amahoro bunamiwe muri Loni

Mexico : Itsinda rya abasore 5 rya Grupo Fugitivo bishwe abacuruzi b’ibiyobyabwenge

DRC :Inteko ishinga amategeko ishinga amategeko yakuyeho ubudahangarwa kuri Minisitiri Constant Mutamba

Agakiriro ka gakinjiro kafashwe n’inkongi y’umuriro hatikiriramo byinshi

Nsanzabera Jean Paul March 19, 2025 March 19, 2025
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Iyobokamana

Israel Mbonyi yongeye gukorera igitaramo cy’amateka mu gihugu cya Uganda

August 26, 2024
Imyidagaduro

Bwiza na Dj Toxxyk bazafatanya urubyiniro na John Legend mu gitaramo cya Move Afrika

February 10, 2025
Imikino

Umuzamu w’ikipe y’igihugu ya Zimbabwe yitabye Imana amasaha macye mbere yo gukina n’Amavubi

November 15, 2023
Andi makuru

Bobi Ladawa wari umugore wa Mobutu Sese Seko yasabye Leta ya RDC ko yifuza gutaha

November 27, 2024
Imyidagaduro

Ibirego Nicki Minaj yari akurikiranyweho byateshejwe agaciro

January 7, 2025
Imikino

Cameroun :Fecafoot yatumije inama y’igitaranga nyuma y’ibibazo bya Eto’o Fils n’Umutoza Marc Brys

May 29, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?