Jennifer Lopez yahishuye ko afite umugambi wo kwihimura ku mukinnyi wa filime Ben Affleck baherutse gutandukana, amushinja kuba yaramubabaje akanamutesha umwanya.
Jennifer Lopez uri mu bahanzikazi bakunzwe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aherutse gutandukana na Ben Affleck mu buryo bwemewe n’amategeko nyuma y’imyaka ibiri gusa barushinze.
Muri Gashyantare, ubwo gatanya yabo yarangiraga, uyu muhanzikazi yatangarije Vogue Magazine ko icyamurakaje mu itandukana ryabo ari uko Ben yamubabaje ndetse akanamutakariza igihe.
Byongeye kandi yababajwe cyane n’uko uyu mugabo batandukanye agahita asubira ku mugore we wa mbere, Jennifer Garner, ibintu Lopez yafashe nko kumusuzuguza.
Kuri ubu Lopez ageze kure umugambi wo kwihimura kuri Ben Affleck abinyujije mu muziki nk’uko Radar Online yabitangaje.
Lopez na Ben bafitanye amateka akomeye, aho bakundanye bwa mbere kuva mu 2000 kugeza mu 2004, bagasubirana mu 2021 mbere yo kurushinga mu 2022 nubwo batabashije kugumana, ibi byose ngo ni inyungu ikomeye kuri we kuko azabyifashisha.
Amakuru avuga ko Lopez ashaka gukoresha inkuru y’urukundo rwe na Ben mu gukora album nshya, izaba ikubiyemo amabanga yabo batigeze bashyira hanze, by’umwihariko izagaruka ku bintu bibi uyu mugabo yamukoreye.
Lopez usanzwe atiyandikira indirimbo, ngo yaba ari gushaka abandi bahanzi bazamufasha kwandika kuri iyo nkuru ye y’urukundo. Abo yifuza bazabimufashamo barimo Ed Sheeran na Amy Allen bazwiho kwandika indirimbo ziryoheye amatwi ndetse na David Guetta.
Uyu muhanzikazi akaba ashaka gukoresha iyi album nk’uburyo bwo kwihimura kuri Ben Affleck wamubabaje, cyane ko yari yaramubujije kujya avuga ku bijyanye n’umubano wabo bakiri kumwe.
Lopez yizera ko iyi album izamufasha kugaruka mu muziki bundi bushya kuko yari amaze igihe ahugiye mu byo gukina filime, kandi yizeye ko izamufasha kwinjiza agatubutse kuko iyo aherutse gusohora itamwinjirije nk’uko yabishakaga.
Uyu mugambi Lopez ngo yaba yarawutekerejeho nyuma yo kureba ku bandi bahanzikazi bawukoze ukabaviramo gucuruza ibihangano byabo.
Aba barimo Beyonce, Adele, Shakira na Demi Lovato bagiye bakoresha ibyo banyuzemo n’abagabo babo bakabishyira mu muziki bikabacururiza ndetse bakinjiza agatubutse.
Iyi album Lopez ari gutegura nk’igisubizo kuri Ben batandukanye, ateganya kuzayisohora mu 2026 ndetse iherekesha ibitaramo bizenguruka Isi.