Kuri uyu wa kabiri tariki ya 11 Werurwe 2025 nibwo Venance Mondlane umwe mubatavuga rumwe n’Umutegetsi muri Mozambike yageze ku biro by’Umushinjacyaha Mukuru I Maputo aho yari agiye kumva bimwe mu birego umunani ashijwa .
Uyu mugabo ubwo yageraga ku rukiko rukuru rwa Maputo yari arinzwe n’abapolisi benshi ndetse yari ari kumwe na bamwe mubarwanashyaka be mu ishyaka Podemos .
Uyu mugabo wiyamamarije kuba Perezida wa Mozambike arashijwa kuba yarateje imvururu mu myigaragambyo yabaye nyuma y’amatora ndetse no kugumura abaturage agateza umutekano mucye mu gihugu .
Ibyo birego nibyo umushinjacyaha yahereyehoamurega mu rukiko rukuru mu ugushyingo umwka ushize aho yanasabye Indishyi za Miliyoni 500 z’amadorali kugira ngo hishyurwe ibyangiritse muri cyo gihugu bitewe abarwanashyaka b’umutwe we wa Politiki wa Podemos bari bamushigikiye mu gihe cy’amatora
Mu iburanishwa rye Monlane nawe yatanze ikirego ashinja POlisi y’Igihugu ya Mozambike ko yakoresheje ingufu z’Umurengera ku bantu 411 bo mu mutwe we wa Politike zanatwaye ubuzima bwasaga 42 .
Mondlane ntiyarekeye aho kuko nyuma y’icyo kirego yashinje Perezida Daniel Chapo bari bahanganye mu matora kuba yaratanze itegeko ryo guhohotera abigaragambya mu ijambo rye yavuze avuga kwimEneka ry’amaraso ,ko yamwibasiye ku ya 5 Werurwe ubwo yari ayoboye abari bari kwigaragambya mu murwa mukuru Maputo nibura abantu 16 bagakomerekera muri icyo gikorwa .
Nkuko tubikesha Ikinyamakuru Africanews ni uko umutekano ubu umeze neza muri Maputo, Nyuma y’ibikorwa byinshi bishyira igitutu kuri guverinoma n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi muri icyo gihugu