SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: U Rwanda rwongeye gutangariza umuryango w’ubumwe bw’Uburayi ko rutazakomeza kwikorerzwa ibibazo bya RDC
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Andi makuru > U Rwanda rwongeye gutangariza umuryango w’ubumwe bw’Uburayi ko rutazakomeza kwikorerzwa ibibazo bya RDC
Andi makuru

U Rwanda rwongeye gutangariza umuryango w’ubumwe bw’Uburayi ko rutazakomeza kwikorerzwa ibibazo bya RDC

Wakibi Geoffrey
Last updated: 2025/03/11 at 8:11 AM
Wakibi Geoffrey
Share
3 Min Read
SHARE

Mu gihe intambara y’amoko ikomeje mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), bimwe mu bihugu bihuriye mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) byihutiye gufatira u Rwanda ibihano. 

Guverinoma y’u Rwanda yeruriye ubuyobozi bwa EU ko u Rwanda rutiteguye kwikorera umutwaro w’imiyoborere mibi ya RDC hamwe no kuba Leta yarananiwe kubungabunga umutekano w’imbere mu gihugu. 

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Amb. Olivier Jean Patrick Nduhungirehe, yabikomojeho ubwo yahuraga na Kaja Kallas, Intumwa Nkuru ya EU ishinzwe Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane akaba na Visi Perezida wa Komisiyo ya EU. 

Ni ibiganiro byabahuje ku wa Mbere tariki ya 10 Werurwe, aho bari bagaragiwe n’abandi bayobozi batandukanye ku mpande zombi. 

Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko gufata ibihano bibogamiye ku nkuru zahimbwe na Guverinoma ya Congo ntacyo bizakora mu gukemura ikibazo cy’amakimbirane amaze imyaka 30 mu burasirazuba bwa RDC, uretse kuyongerera ubukana. 

Ati: “Nahamije ko amakimbirane akomeje muri RDC atatangijwe n’u Rwanda, kandi ko tutazemera kwikorera umutwaro w’ingaruka z’imiyoborere mibi no kunanirwa kubungabunga umutekano bya RDC.”

Yakomeje ashimangira ko ikiraje ishinga u Rwanda ari impungenge z’umutekano muke uturuka hakurya y’umupaka warwo nk’umusaruro w’ubufatanye bwa Leta ya Congo n’umutwe w’Abajenosideri wa FARDC  bahekuye u Rwanda muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ati: “Impungenge ku mutekano w’u Rwanda zibagiranye kera ndetse hari n’abazitesha agaciro, mu gihe hari ikibazo gikomeye gituruka ku mutwe w’iterabwoba w’Abajenosideri wa FDLR ndetse n’ingabo gashozantambara ziyunze ku za Congo zakoreraga ku bice byegereye umupaka wacu.”

Itangazamakuru riheruka gusura ibice byegereye umupaka w’u Rwanda na RDC ryasanze hari harubatswe ibirindiro bikomeye bya FDLR, Ingabo za SADC, abacanshuro b’i Burayi, hamwe n’ibitwaro karundura bikekwa ko byari ibyo gutera u Rwanda kuko hari n’amakarita yagaragazaga uduce tuzibasirwa. 

Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko gusobanura nabi ikibazo cya RDC no gufata ingamba zibogamiye kuri RDC bitazatanga igisubizo  kizima mu rugendo rw’amahoro.

Yakomeje agira ati: “Icyo bizakora gusa ni ukongerera RDC imbaraga zo gukurura igihe cy’amakimbirane, no gutesha agaciro urugendo rw’ubuhuza ruyobowe n’Afurika, ari na rwo u Rwanda rwiyemeje gushyigikira byuzuye.”

Nubwo EU itahise yemeranywa ku gufatira u Rwanda ibihano mu buryo bweruye, mu mpera z’ukwezi gushize Kaja Kallas yavuze ko uwo Muryango ugiye gusubiramo amasezerano uheruka kugirana n’u Rwanda. 

Yavuze ko bo batiteguye kugera ikirenge mu cya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu gufatira ibihano bamwe mu bayobozi b’u Rwanda. 

Nyuma y’ibiganiro na Minisitiri Nduhungirehe, Kaja Kallas yavuze ko u Rwanda na RDC bikwiye gusubira ku meza y’uruganiriro.

U Bwongereza, u Bubiligi n’u Budage bihugiye muri uwo Muryango byamaze gutangaza ibihano byiganjemo iby’ubukungu byafatiye u Rwanda. 

 

You Might Also Like

AFC/M23 yahishuye ko yagiranye ibiganiro na Joseph Kabila

Abasirikare 2 ba RDF baguye mu butumwa bw’amahoro bunamiwe muri Loni

Mexico : Itsinda rya abasore 5 rya Grupo Fugitivo bishwe abacuruzi b’ibiyobyabwenge

DRC :Inteko ishinga amategeko ishinga amategeko yakuyeho ubudahangarwa kuri Minisitiri Constant Mutamba

Agakiriro ka gakinjiro kafashwe n’inkongi y’umuriro hatikiriramo byinshi

Wakibi Geoffrey March 11, 2025 March 11, 2025
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Utuntu n'utundi

Umwami Charles wa III w’ubwongereza yajyanywe mu bitaro kubera Prostate

February 6, 2024
Andi makuru

Menya byinshi kuri Hamza Bounce wagaragaye acunze umutekano wa Zari I Kigali

February 19, 2024
Imikino

Iteramakofi: Ishyirahamwe ry’Iteramakofe mu Rwanda rigiye gukorana n’umuryango Carlos Takam Foundation

December 12, 2023
Imikino

Jibu Rwanda yasinye amasezerano y’ubufatanye na Vision Fc

April 5, 2025
Imyidagaduro

Ikinyamakuru The Mirror cyemeye amakosa cyakoreye Prince Harry

May 11, 2023
Imyidagaduro

Juno Kizigenza yashyize hanze alubumu Yaraje yiganjemo ubuzima urubyiruko rubamo

June 15, 2023

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?