SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Manchester United igiye kubaka Stade nshya y’agaciro ka miliyari 2 z’Amapawundi
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imikino > Manchester United igiye kubaka Stade nshya y’agaciro ka miliyari 2 z’Amapawundi
Imikino

Manchester United igiye kubaka Stade nshya y’agaciro ka miliyari 2 z’Amapawundi

Muhire Jimmy
Last updated: 2025/03/11 at 8:11 AM
Muhire Jimmy
Share
2 Min Read
SHARE

 Ikipe ya Manchester United igiye kubaka Stade nshya izaba ifite ubushobozi bwo kwakira abantu ibihumbi 100 ikazatwara amafaranga arenga miliyari 2 z’Amapawundi.

Ejo ni mugoroba nibwo hagiye hanze ikiganiro Sir Jim Ractliffe ufite imigabane muri Manchester United akaba ari nawe ushinzwe ibikorwa bifite aho bahuriye n’umupira w’amaguru muri iyi kipe yagiranye n’ibinyamakuru bitandukanye birimo BBC na Telegraph.

Muri iki kiganiro n’itangazamakuru yagarutse ku bintu bitandukanye birimo no kubaka stade nshya. Yavuze ko bari ku gutekereza kubaka Stade nshya cyangwa bakaba bavugurura Old Trafford basanzwe bakiriraho.

Sir Jim Ractliffe yavuze ko Manchester United ari ikipe ikomeye bityo ko niba igiye kubaka stade igomba kubaka stade iyibereye.

Ati: “Manchester United ni ikipe ikomeye y’umupira wamaguru ku Isi. Noneho niba igiye kubaka stade nshya igomba kuba ari stade ibereye ikipe ikomeye ku Isi ndetse na stade ikwiranye na shampiyona ikomeye kwisi. Kuberako Premier League niyo shampiyona ikomeye ku isi”.

Yavuze ko muri Premier League bafite Stade zikomeye ariko badafite iziri ku rwego nk’iya Santiago Bernabeu ya Real Madrid cyangwa Camp Nou ya FC Barcelona.

Yagize ati “Kuri ubu, iyo urebye Premier League, dufite stade zikomeye ariko ntidufite Bernabeu ndetse Camp Camp dufite, nubwo ari shampiyona ikomeye ku Isi”.

Nyuma y’ibi ikinyamakuru The Athletic cyahise cyandika ko Manchester United igiye kubaka stade nshya ntabyo kuvugurura Old Trafford.

Ni stade izaba ifite ubushobozi bwo kwakira abantu ibihumbi 100 aho izaba ariyo nini mu Bwongereza nyuma y’iya Wembley stadium yakira abantu ibihumbi 90.

Izatwara agera kuri miliyari 2 z’Amapawundi ndetse Manchester United yemerewe inkunga na Leta y’u Bwongereza mu kuyubaka.

Biteganyijwe ko igishushanyo mbonera cyayo kirajya hanze kuri uyu wa Kabiri. Manchester United isanzwe yakirira kuri Old Trafford ifite ubushobozi bwo kwakira abantu 74,310 ikaba yarubatswe 1910.

Iyi stade yagiye igaragaza ibibazo bitandukanye mu minsi yashize nkaho imvura yaguye ikavira abafana.

You Might Also Like

Winner Rwanda yafunguye ubwidagaduriro bw’abana mu murenge wa Gitega

Abantu 27 harimo abana 4 bakomerekeye mpanuka mu birori byo kwishimira igikombe Liverpool yegukanye

Jose Chameleon na Weasel bazatarama mu birori byo kwishimira Ibikombe APR FC yegukanye

Munyakazi Sadate yasezeranyije Perezida Kagame kuzazana ibikombe mpuzamahanga mu Rwanda

APR BBC yongeye itsindirwa mu maso ya Perezida Kagame na MBB South Africa 98-88

Muhire Jimmy March 11, 2025 March 11, 2025
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Imyidagaduro

Ruger yatandukanye n’inzu yamufashaga mu muziki we

February 8, 2024
Imikino

Amakipe azahura na APR FC muri CAF Champions League yamenyekanye

July 25, 2023
Imyidagaduro

Selena Gomez mu byishimo nyuma yo kwambikwa impeta n’Umukunzi

December 13, 2024
Andi makuru

Imirambo 14 y’abasirikare ba SANDF baguye muri DRC yacyuwe iciye ku butaka bw’U Rwanda

February 7, 2025
Andi makuru

Abantu 1350 muri Palestine bamaze gupfa nyuma y’ibitero bikomeye bya Israel

October 12, 2023
Imyidagaduro

Phil Peter agiye gutaramira ku mugabane w’Uburayi

June 6, 2023

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?