SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Abasore n’inkumi ba Tiger Gate S bongeye kwerekana ubunararibonye mu gutegura ubwirinzi n’umutekano muri Tour Du Rwanda 2025(Amafoto)
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imikino > Abasore n’inkumi ba Tiger Gate S bongeye kwerekana ubunararibonye mu gutegura ubwirinzi n’umutekano muri Tour Du Rwanda 2025(Amafoto)
Imikino

Abasore n’inkumi ba Tiger Gate S bongeye kwerekana ubunararibonye mu gutegura ubwirinzi n’umutekano muri Tour Du Rwanda 2025(Amafoto)

Muhire Jimmy
Last updated: 2025/03/06 at 12:50 PM
Muhire Jimmy
Share
4 Min Read
SHARE

Kuva  tariki ya  23 Gashyantare  kugeza  kuya  2 werurwe uyu mwaka abanyarwanda bose aho bava bakagera  cyari icyumweru bateguye mu buryo bwose bushoboka  kugira irushanwa ry’amagare rizwi nka Tour du Rwanda uyu mwaka rigende kuko ryanateguraga  shampiyona y’Isi  cy’uyu mukino kizabera  mu Rwanda  muri Nzeri uyu mwaka 2025 .

Mu bintu byinshi byatumye iyi Tour du Rwanda 2025  igenda neza kuva itangiye kugeza isojwe  mu byitaweho cyane  harimo  n’umutekano n’ubwirinzi  bw’ikintu cyose cyawuhungabanya.  aho  ku nshuro yabo ya Kabiri  Ikigo cya  Tige Gate S gikora akazi ko kurinda umutekano ni gushaka  ubwirinzi mu bikorwa bitandukanye hano mu Rwanda kiri mu bya mbere bimaze kwerekana ubuhanga n’ubunararibonye nacyo cyari kw’isonga kuko abasore n’inkumi bacyo bacyo b’ibigango bongeye  kwereka byinshi bakura  mu mahugurwa bahora  bahabwa kugira babashe kunoza akazi baba bashinzwe kaba katoroshye kabone ko akenshi aho amagare ahagurukira cyangwa asoreza haba hari abantu benshi batandukanye  biganjemo n’abana bakaba bashinzwe kurinda neza uwo mutekano n’ubwirinzi bwabo ndetse n’abakinnyi ubwabo kubera umuvuduko baba bafite.

Muri  iyi nkuru rero  tugiye kubagezaho ikiganiro gito twagiranye n’Umuyobozi mukuru wa Tiger Gate S Bwana Gatete  Jean Claude  ku bijyanye n’urugendo rwabo muri iyi tour du Rwanda uyu mwaka ku nshuro yabo ya kabiri .

Bwana Gatete yadutangarije uyu mwaka bafashe umwanya munini wo kwitegura iri rushanwa kugira ngo bakosore ibyo baba batarakoze neza mu irushanwa  ry’Umwaka washize aho bongereye abasore n’inkumi  babo amahugurwa  menshi kuko  umukino w’amagare imitegurure  yawo itandukanye n’Indi  mikino kuko  isaba ibintu byinshi  kubera ri umukino  usanga abaturage mu turere batuyemo ,

Yakomeje avuga ko uyu mwaka byari ibintu biteguye cyane ku ruhande rwa Federasiyo n’abaterankunga bose bari  muri iryo rushanwa kuko  babashije  kwishimira  uko abasore  ba Tiger Gate S bakoranye neza nabo  kuva ku munsi wa mbere kugeza kuwa nyuma ,yaboneyeho kandi  gushimira bakozi  bose ba Tiger Gate S bakoze  muri tour du Rwanda uyu mwaka n’abandi bakora mu bindi bikorwa bitabira bitandukanye uburyo berekanye ubunararibonye bwabo .

Mu gusoza twamubajije  aho bageze  Imyiteguro  ya Shampiyona y’isi y’umukino wa Amagare izabera mu Rwanda atubwira ko kugeza ubu bakiri mu biganiro na Federasiyo ariko nkuko bo biri mu nshingano zabo nka Tiger Gate S baticaye ubusa  bakomeje kugenda bongerera abasore  n’Inkumi zabo amahugurwa menshi kuko Atari ibyo  gusa  bitabira bagira n’Ibindi  birimo  imikino itandukanye  ibera  ku masitade atandukanye hano mu Rwanda .

 Ubusanzwe  Tiger  Gate  S  Ni kompanyi ikora  ibintu byinshi  birimo  ubwirinzi ,Umutekano  kwirinda ubucucike mu bikorwa bitandukanye  hano  mu Rwanda aho batanga abasore n’Inkumi mu birori ,Kurindira umutekano abantu ku giti cyabo ,Protocole aha henshi ndete no ku masitade atandukanye yatangiye gukora  ako kazi mu mwaka wa  2021 kugeza ubu ifite abasore n’Inkumi barenga  igihumbi bifashisha muri ibyo bikorwa byose  .

Uwakwifuza  serivise  z’Ubwirinzi no kugucungira umutekano  no kwirinda  ubucuckike mu birori byawe  wagana ibiro bya Tiger Gate S  aho bikorera I Remera  mu igorofa ya ikoreramo  Equity Bank ku Gisimenti cyangwa ukabahamagara  kuri 0785104552 cg 0788350325.

 

You Might Also Like

Winner Rwanda yafunguye ubwidagaduriro bw’abana mu murenge wa Gitega

Abantu 27 harimo abana 4 bakomerekeye mpanuka mu birori byo kwishimira igikombe Liverpool yegukanye

Jose Chameleon na Weasel bazatarama mu birori byo kwishimira Ibikombe APR FC yegukanye

Munyakazi Sadate yasezeranyije Perezida Kagame kuzazana ibikombe mpuzamahanga mu Rwanda

APR BBC yongeye itsindirwa mu maso ya Perezida Kagame na MBB South Africa 98-88

Muhire Jimmy March 6, 2025 March 6, 2025
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Imikino

CAN 2023: Abasifuzi bayoboye umukino wa Sénégal na Côte d’Ivoire bahawe ibihano

February 4, 2024
Andi makuru

IGP Namuhoranye yakiriye Umuyobozi Mukuru wa Polisi ya Gambia

December 2, 2024
Imyidagaduro

Filme yitwa Moana2 yaciye agahigo ko kwinjiza miliyoni 600 muri Box Office

December 10, 2024
Imyidagaduro

Prince Kid yifurije isabukuru nziza umugore we Miss Elsa wujuje imyaka 25

March 25, 2023
Andi makuru

Ibigo 10 byahize ibindi byegukanye ibihembo muri Karisimbi Consumers Choice Awards 2024 (Amafoto)

May 22, 2024
Imikino

Cheptegei wari umukinnyi wo gusiganwa ku maguru yitabye Imana

September 5, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?