Umutwe witwaje intwaro wa M23 washyikirije u Rwanda Brig Gen Gakwerere Ezechiel wari Umunyamabanga Mukuru w’umutwe w’iterabwoba wa FDLR n’abandi barwanyi bawo 13.
Igikorwa cyo gushyikiriza u Rwanda abarwanyi ba FDLR cyabereye ku mupaka w’u Rwanda na RDC kuri uyu wa 1 Werurwe 2025, bakomereza i Rubavu banyuze ku mupaka munini (La Corniche).
Undi ofisiye mukuru wazanye na Brig Gen Gakwerere ni Maj Ndayambaje Gilbert. Harimo kandi abandi barimo urubyiruko.
Brig Gen Gakwerere wari wambaye impuzankano nshya y’igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) azwi ku yandi mazina arimo Sibomana Stany, Julius Mokoko cyangwa Sibo Stany.
Umuyobozi wa Brigade ya 509 y’Ingabo z’u Rwanda yashyikirijwe aba barwanyi, Colonel Joseph Mwesigye, yatangaje ko abo bizagaragara ko bakoze ibyaha, bazakurikiranwa n’ubutabera, abasigaye bajyanwe mu kigo cya Mutobo gishinzwe gusubiza mu buzima busanzwe abari abasirikare.
Yagize ati “Turabaha inzego zibishinzwe, bagende bakurikirana umwe ku wundi. Niba hari ufite ibyaha bya Jenoside, akurikiranwe, ashyikirizwe ubutabera, niba hari ukurikiranyweho ibindi byaha, ashyikirizwe izindi nzego bireba, noneho abasigaye tubatware i Mutobo.”
Leta y’u Rwanda imaze igihe kinini igaragariza umuryango mpuzamahanga ko Leta ya RDC ikorana n’abarwanyi ba FDLR, ikabaha ubufasha burimo intwaro, ititaye ko bafite umugambi wo guhungabanya umutekano w’u Rwanda.
Yabwiye abanyamakuru ati “Mwabibonye ko harimo abana batoya. Ibyo abantu bavuga ngo FDLR barashaje, ngo ntacyo bagikora, FDLR bafite abayobozi babo wenda bari mu myaka mikuru ariko ubonye ko hakirimo n’urubyiruko. Burya ntabwo ingengabitekerezo ya Jenoside igendera ku myaka.”
Col Mwesigye yatangaje ko ifatwa ry’aba barwanyi ari ikimenyetso simusiga cy’uko FDLR igihari, nubwo hari Leta ya RDC ivuga ko uyu mutwe usigaranye abasaza gusa, ubundi ikavuga ko utabaho.
Abarwanyi ba FDLR bashyikirijwe u Rwanda ni bamwe mu bafatiwe mu mirwano yabo na M23 yabereye mu mujyi wa Goma no mu bice bihana imbibi. Hari abandi bahungiye mu bice birimo Walikale na Pariki ya Virunga ndetse hari n’abihishe mu bigo by’ingabo z’Umuryango w’Abibumbye mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Brig Gen Gakwerere yavukiye muri Komini Rukara muri Perefegitura ya Kibungo mu 1964. Ubu ni mu Karere ka Kayonza, mu Ntara y’Iburasirazuba.
Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Gakwerere yari afite ipeti rya ‘Lieutenant’, akaba umwe mu basirikare bakoreraga mu ishuri rya ba su-ofisiye, ESO/Butare, aho yizerwaga cyane na Captain Nizeyimana Ildephonse wari Umuyobozi Wungirije waryo.
Bivugwa ko Gakwerere yahawe inshingano yo kuyobora abasirikare bashya bitwaga ‘New Formula’ biciye Abatutsi benshi kuri za bariyeri n’ahandi hantu mu cyahoze ari Butare.
Gakwerere ni umwe mu basirikare boherejwe na Capt Nizeyimana mu rugo rw’Umwamikazi Rosalie Gicanda tariki ya 20 Mata 1994, baramwica. Anakekwaho uruhare mu rupfu rwa Habyarimana Jean Baptiste wayoboye Perefegitura ya Butare.