SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Mr Eazi yafunguye sosiyete ye bwite ya Betting
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Font ResizerAa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imyidagaduro > Mr Eazi yafunguye sosiyete ye bwite ya Betting
Imyidagaduro

Mr Eazi yafunguye sosiyete ye bwite ya Betting

Gossip Kigali
Gossip Kigali
Published: April 16, 2024
Share
SHARE

 

Sosiyete y’Imikino y’Amahirwe ya Choplife yashinzwe n’Umuhanzi akaba n’umushoramari mpuzamahanga, Mr Eazi, yashyize igorora abanyamahirwe bayo ibashyiriraho urubuga rwo gutega ku mikino itandukanye.

Choplife y’Umunya-Nigeria, Mr Eazi, ni sosiyete y’imikino y’amahirwe ikorera mu bihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba ndetse n’Iburengarazuba, ikaba ifite intego zo gukomeza kwagura imbibi ikagera mu bihugu byose byo muri Afurika.

Muri Kanama 2023 ni bwo iyi sosiyete ikomeye ku birebana n’imikino y’amahirwe binyuze kuri internet, yatangaje ko yahawe uburenganzira bwo gukorera muri Côte d’Ivoire n’urwego rureberera imikino y’amahirwe muri icyo gihugu, LONACI.

Aha ni naho yahise itangiriza ku mugaragaro uburyo bwayo bwite bwo gutega, cyane ko iki kigo cyari gisanzwe gikorera ishoramari ryacyo mu bindi bigo Mr Eazi yagiranye nabyo amasezerano.

Uyu muhanzi yagaragaje umunezero wo gushyiraho ubu buryo bwo gutega bwihariye bwa Choplife ndetse ko kubufungurira muri Côte d’Ivoire ari ingirakamaro.

Ati “Nishimiye ko twesheje umuhigo ku isoko ryacu rya gatandatu tugashyiraho Choplife. Birerekana uko turi gukomeza gutanga umusanzu mu iterambere ry’imikino y’amahirwe.”

“Ubu dutangiye ikiragano gishya mu myidagaduro Nyafurika. Umuco ndetse n’iterambere rya siporo muri Côte d’Ivoire ni amahirwe kuri twe.”

Biciye mu bufatanyabikorwa bukomeye Choplife imaze kumenyekana mu Rwanda, dore ko muri Kanama 2023, yasinyanye amasezerano na Rayon Sports izajya iyambara ku kuboko kw’imyambaro yayo, ndetse ikanerekana ‘Brand Ambassador’ wayo, Faustina Charles Mfinanga [Nandy].

Indi kipe ishorwamo amafaranga ni Sporting Lagos yo muri Nigeria ndetse n’abakinnyi bakina imikino njyarugamba barimo Stephane Fondjo, Maxwell Djantou, Sambo na Ateba Gautier.

Kugeza ubu Choplife ikorana na betPawa bikorera imirimo yabyo mu bihugu bya Ghana, Tanzania, Uganda, Bénin, Côte d’Ivoire n’u Rwanda

 

Umuhanzikazi Grace Da Queen ahataniye igihembo naba rwiyemezamirimo bakomeye muri Zikomo Awards
Burna Boy yateguje igitaramo muri Kenya Umwaka utaha
Tony Bennett wamenyekanye mu njyana ya Pop yitabye Imana
Ibyamamare Will Smith na Childish Gambino bategerejwe mu birori ‘The silver Gala’ bya Sherrie Silver
Itsinda Kigali Boss Babes rikomeje kuvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga
Share This Article
Facebook Email Print
Leave a Comment Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Casino Via Paypal

May 28, 2024

Free Play Ie Online Casinos

February 14, 2020

Free Money Pokies

May 28, 2024

Jackpot Casino

February 25, 2025

Mobile Slot Machine

May 28, 2024

Big Circus Slot

February 25, 2025

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?