SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Nyuma y’amezi 6 Gen Muhoozi Kainerugaba agiye kwongera gusura u Rwanda
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Andi makuru > Nyuma y’amezi 6 Gen Muhoozi Kainerugaba agiye kwongera gusura u Rwanda
Andi makuru

Nyuma y’amezi 6 Gen Muhoozi Kainerugaba agiye kwongera gusura u Rwanda

Nsanzabera Jean Paul
Last updated: 2025/02/28 at 3:05 PM
Nsanzabera Jean Paul
Share
1 Min Read
SHARE

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda akaba n’Umujyanama wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni mu bikorwa byihariye bya gisirikare, Gen Muhoozi Kainerugaba, nyuma  y’amezi 6 agiye  kwongera kugirira uruzinduko mu Rwanda.

Amakuru y’uruzinduko rwa Gen Muhoozi ruzaba “mu minsi iri imbere” yatangiye kuvugwa mu gitondo cyo kuri uyu wa 28 Gashyantare 2025.

Muri gahunda y’uruzinduko rw’uyu musirikare, harimo kuganira n’ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda ku bufatanye busanzwe hagati y’impande zombi ndetse n’umutekano wo mu karere.

Gen Muhoozi yashimangiye aya makuru, ayasangiza (repost) abamukurikira ku rubuga nkoranyambaga rwa X, nyuma atangaza ubutumwa bw’uru ruzinduko.

Muri ubu butumwa buri mu rurimi rw’Ikinyarwanda, uyu musirikare yagize ati “Nzajya nsura igihugu cyanjye cy’u Rwanda. Igihugu cy’Abachwezi.”

Gen Muhoozi yanditse ubundi butumwa mu Cyongereza, asobanurira abatumva Ikinyarwanda, ati “Namenyeshaga abantu bacu bo mu Rwanda ku vuba nzasura abasirikare bacu muri RDF. Nyuma yaho, CDF w’u Rwanda azasura abasirikare be muri UPDF. Uganda n’u Rwanda ni umwe! Iteka.”

CDF w’u Rwanda uvugwa Gen Muhoozi ni Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga.

Uyu musirikare aheruka mu Rwanda muri Kanama 2024. Icyo gihe yari yitabiriye Irahira rya Perezida Paul Kagame.

You Might Also Like

AFC/M23 yahishuye ko yagiranye ibiganiro na Joseph Kabila

Abasirikare 2 ba RDF baguye mu butumwa bw’amahoro bunamiwe muri Loni

Mexico : Itsinda rya abasore 5 rya Grupo Fugitivo bishwe abacuruzi b’ibiyobyabwenge

DRC :Inteko ishinga amategeko ishinga amategeko yakuyeho ubudahangarwa kuri Minisitiri Constant Mutamba

Agakiriro ka gakinjiro kafashwe n’inkongi y’umuriro hatikiriramo byinshi

Nsanzabera Jean Paul February 28, 2025 February 28, 2025
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Andi makuru

RURA yakoze impinduka y’ingendo zijya mu ntara mu minsi isoza umwaka

December 17, 2024
Andi makuru

Madamu Jeannette Kagame yibukije abanyafurika ko umwana akwiye guhabwa byose bikubiyemo uburere n’ubumenyi

November 12, 2024
Andi makuru

Perezida Archange Touadéra akomeje gusabwa n’uburusiya gusinyana n’abandi bacanshuro

May 15, 2025
Andi makuru

Bimwe mu bibazo bitegereje uzasimbura Papa Francis

April 30, 2025
Imyidagaduro

RDB yashimiye abateguye igikorwa cya Trace Awards & Festival,

August 26, 2023
Imyidagaduro

Bishop Gafaranga yatawe muri yombi na RIB

May 8, 2025

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?