SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Madamu Jeannette Kagame yibukije abanyafurika ko umwana akwiye guhabwa byose bikubiyemo uburere n’ubumenyi
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Font ResizerAa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Andi makuru > Madamu Jeannette Kagame yibukije abanyafurika ko umwana akwiye guhabwa byose bikubiyemo uburere n’ubumenyi
Andi makuru

Madamu Jeannette Kagame yibukije abanyafurika ko umwana akwiye guhabwa byose bikubiyemo uburere n’ubumenyi

Nsanzabera Jean Paul
Nsanzabera Jean Paul
Published: November 12, 2024
Share
SHARE

Madamu Jeannette Kagame yavuze ko ibihugu bya Afurika bikeneye gushyiraho uburyo abana bahabwa uburere n’ubumenyi bw’ibanze ku buryo bakurana indangagaciro zikwiye kuranga umuntu.

Yabigarutseho kuri uyu wa Kabiri tariki 12 Ugushyingo 2024 muri Kigali Convention Centre mu nama Mpuzamahanga yiga ku guteza imbere ubumenyi bw’ibanze buhabwa abana harimo gusoma, kwandika no kubara, butangirwa mu mashuri abanza.

Iyi nama yiswe “Africa Foundational Learning Exchange (FLEX 2024)” yitabiriwe n’abarenga 500 bafite aho bahuriye n’iterambere ry’uburezi muri Afurika.

Madamu Jeannette Kagame mu ijambo yagejeje ku bitabiriye iyi nama, yabagaragarije ko umwana akwiye guhabwa byose bikubiyemo uburere n’ubumenyi bikamufasha gukurana indagaciro.

Yagize ati “Abana bacu baba ahantu hadatuma umuntu akurana indangagaciro z’ibanze zirimo kugira ubumuntu, impuhwe, kubaha, kwihangana, ubunyangamugayo no gukorera hamwe binyuze mu burezi bw’ibanze.”

Madamu Jeannette Kagame yavuze ko ari ikibazo gikomeye kuba abana benshi bo mu bihugu byinshi bya Afurika bakura batazi gusoma neza, kwandika neza cyangwa kubara.

Ati “Gusoma no kumva inyandiko yoroshye, biracyari ikibazo cyugarije abana 9 mu 10 bafite imyaka iri munsi ya 20 bo mu bihugu byinshi bya Afurika. Iki ni ikibazo gikomeye, reka tugabanye abana badashobora gusoma neza, kwandika neza no kubara neza.”

Madamu Jeannette Kagame yavuze ko ari iby’agaciro kuba u Rwanda rwakiriye Inama Mpuzamahanga ya FLEX 2024 nk’imwe mu zihuriza hamwe abahanga n’abafite uruhare mu iterambere ry’uburezi muri Afurika.

Ati “Nizera ko urwego rw’abayobozi bakuru mu burezi, inzobere mu bijyanye n’imari muri Afurika, bakwiye gushimirwa ku bw’uruhare rwabo mu gutanga ubumenyi ndetse n’ubuhanga badusangiza.”

Madamu Jeannette Kagame yavuze ko ari ngombwa guha umwihariko uburezi muri Afurika, bugashorwamo imari ihagije kuko uwubatse uburezi aba ari kubaka amahoro.

Ati “Bivugwa ko uburezi bwubaka kwigirira icyizere, kwigirira icyizere bikubaka icyizere n’icyizere kikubaka amahoro. Ku Rwanda, amahoro azahora ari yo ntego nyamukuru, rero kuri twe, gushora imari mu burezi ni ibintu by’ibanze.”

Ibi biganiro bibaye ku nshuro ya kabiri, bikaba bigaragazwa nk’urubuga rwo gusangira amakuru n’ubumenyi muri uru rwego, uko ruhagaze ku Mugabane wa Afurika cyane cyane hibandwa ku burezi bw’ibanze.

Ibi kandi biri mu rwego rwo guteza imbere uburezi bw’ibanze ku mugabane wose. By’umwihariko uyu mwaka ibiganiro biri kwibanda ku gushyiraho ingamba zigamije gukemura ibibazo biri mu burezi aho usanga muri Afurika, abana bagera kuri 90% badashobora gusoma ngo basobanukirwe n’ibyo basomye. Iyi nama rero iriga kureba icyakorwa mu rwego rwo kuziba iki cyuho.

Muri ibi biganiro u Rwanda rwasangije ibindi bihugu ubunararibonye mu iterambere ryarwo mu kuzamura umusaruro w’imyigishirize.

Muri gahunda y’Igihugu yo kwihutisha iterambere icyiciro cya kabiri (NST2), u Rwanda rufite intego yo kongera umubare w’abanyeshuri binjira mu burezi bw’ibanze bavuye kuri 39 ku ijana ukagera kuri 65 ku ijana.

Mu myaka itanu iri imbere, Igihugu gifite gahunda yo gukuraho burundu gahunda yo kwiga igice cy’umunsi mu mashuri abanza mu Rwanda. Icyo gihe abanyeshuri bazajya biga umunsi wose, mwarimu yigishe abana bake ashoboye gukurikirana mu rwego rwo kuzamura ireme ry’uburezi.

Amafoto :RBA Twitter

 

Umuhanuzi TB Joshua yashinjwe gusambanya abayoboke b’idini rye
Madamu Jeannette Kagame yibukije urubyiruko ko arirwo ruzarwana intambara yo ku mbuga nkoranyambaga
Perezida Kagame  yasabye ko ababyeyi baha abana inzoga bajya bahanwa
Perezida Paul Kagame na Madamu bakiriye mu rwuri rwabo Gen Doumbouya i Kibugabuga ( Amafoto)
Umuvugizi wungirije wa M23 Dr Oscar Balinda yahakanye amakuru ku ifatwa rya Gen Omega
Share This Article
Facebook Email Print
Leave a Comment Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Imyidagaduro

Jivah record yasinyishije Producer Loader yiyemeza guteza imbere impano zikizamuka

August 19, 2024

Minerdome Ballarat Pokies Hours

May 28, 2024

We88 Casino 100 Free Spins Bonus 2024

May 28, 2024

What Are The Best Slot Machines To Win On

May 28, 2024

How To Win Online Australian Roulette

September 5, 2023

Gods Of Olympus Casino

May 28, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?