SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Abasenateri Dr. Nyinawamwiza Laëtitia na Uwera Pélagie baratabariza Itangazamakuru
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Andi makuru > Abasenateri Dr. Nyinawamwiza Laëtitia na Uwera Pélagie baratabariza Itangazamakuru
Andi makuru

Abasenateri Dr. Nyinawamwiza Laëtitia na Uwera Pélagie baratabariza Itangazamakuru

Nsanzabera Jean Paul
Last updated: 2025/02/28 at 10:34 AM
Nsanzabera Jean Paul
Share
2 Min Read
SHARE

Abasenateri  Dr. Nyinawamwiza Laëtitia na Uwera Pélagie Batabarije itangazamakuru ryo mu Rwanda, yerekana ko rikwiye kwitabwaho kugira ngo rikore kinyamwuga.

babigarutseho kuri uyu wa 27 Gashyantare 2025, ubwo Inteko Rusange ya Sena yagezwagaho raporo ya Komisiyo y’Imiyoborere muri Sena y’u Rwanda yakozwe hashingiwe kuri Raporo y’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere RGB y’ibikorwa byo mu 2023/2024.

Muri iyo raporo, RGB igaragaza ko yakoze ubushakashatsi ku itangazamukuru mu Rwanda aho bwagaragaje ko ubunyamwuga n’ubushobozi bw’itangazamakuru biri ku kigero cya 60.70%, urunyurane rw’ibitangazamakuru bifite imirongo ngenderwaho itandukanye biri ku kigero cya 72,30%, uburyo bwo kubona no gusakaza amakuru biri kuri 79,10%, uruhare rw’ibitangazamakuru mu miyoborere myiza biri ku kigero cya 81,30% mu gihe ishyirwaho ry’amategeko na politiki byorohereza imikorere y’itangazamakuru biri kuri 90%.

Senateri Nyinawamwiza yagaragaje ko kuba ubunyamwuga bw’itangazamakuru bugikemangwa, hakwiye gufatwa ingamba zatuma ryubakirwa ubushobozi ariko hagamijwe ko rikora kinyamwuga.

Ati “Urareba ku bushobozi bw’itangazamakuru n’ubunyamwuga ukabona ko ari ikibazo. Ese niba bukemangwa ni uko batize? Niba itangazamakuru ridakora kinyamwuga, ese ntabwo rizatuyobya? Mbona ko na ryo rikwiye kwitwabwaho kuko rikurikirwa na benshi, rifite imbaraga nyinshi ariko niba ridakoze kinyamwuga ryadusubiza inyuma.”

Visi Perezida wa Komisiyo y’Imiyoborere myiza y’Abaturage, Uwera Pélagie, yagaragaje ko hari igikwiye gukorwa mu gufasha itangazamakuru gukora kinyamwuga harimo no kongera amahugurwa ahabwa abarikora.

Yagize ati “Harimo ibishingiye ku bumenyi ariko hanarimo n’ibishingiye ku byo umuntu avanamo. Uyu munsi dufite ibitangazamakuru bitandukanye, ibyandika, ibikoresha radio na television n’ibikorera kuri Internet. Ngira ngo umuntu mu gitondo ashobora kubyuka agafungura shene kuri YouTube, uwo muntu mu by’ukuri ntabwo aba yahawe ubumenyi mu bijyanye n’itangazamakuru.”

Yakomeje avuga ko hakwiye gushyirwa imbaraga mu guha ubumenyi abakora itangazamakuru ndetse no gukorana bya hafi n’inzego zitandukanye zihuza abanyamakuru.

Ati “Ababishinzwe na bo babishyiramo imbaraga no mu bugenzuzi, kandi igikwiriye gukorwa ni uguhugura ndetse no gukomeza gutekereza kuri ziriya nzego zihuza abantu bose babarizwa mu gice cy’itangazamakuru.”

Yashimangiye ko hakwiye gukomeza gushyira imbere gahunda zitandukanye zigamije gutuma abakora itangazamakuru mu Rwanda babikora kinyamwuga.

 

You Might Also Like

AFC/M23 yahishuye ko yagiranye ibiganiro na Joseph Kabila

Abasirikare 2 ba RDF baguye mu butumwa bw’amahoro bunamiwe muri Loni

Mexico : Itsinda rya abasore 5 rya Grupo Fugitivo bishwe abacuruzi b’ibiyobyabwenge

DRC :Inteko ishinga amategeko ishinga amategeko yakuyeho ubudahangarwa kuri Minisitiri Constant Mutamba

Agakiriro ka gakinjiro kafashwe n’inkongi y’umuriro hatikiriramo byinshi

Nsanzabera Jean Paul February 28, 2025 February 28, 2025
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Imikino

Amavubi yitegura amajonjora y’igikombe cy’isi yahamagaye abakinnyi

November 5, 2023
Imyidagaduro

Okkama yashimangiye ko kuba umugore we atagaragara mu itangazamakuru bibaha umutekano

January 26, 2024
Andi makuru

Perezida Kagame azaganiriza abaturage b’umujyi wa Kigali

March 14, 2025
Iyobokamana

Mamie Uwase ukorera umuziki wo guhimbaza Imana muri Amerika arasaba abakiristu gukomera ku mana yabo

July 12, 2024
Imikino

APR BBC na REG BBC zigiye guhurira mu irushanwa ryo Kwibuka 30

April 16, 2024
Andi makuru

Perezida Kagame yakiriye impapuro zemera abahagarariye ibihugu byabo 11 mu Rwanda

May 22, 2025

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?