SKOL Brewery Ltd. (SBL), u ora ibinyobwa rumaze kuba ubukombe mu Rwanda, rwizihije isabukuru y’imyaka 15 rwatangiye gukorera mu gihugu, bishimangira uruhare rwarwo mu guteza imbere ubukungu, kurengera ibidukikije no gufasha abaturage.
Mu birori byabereye ku cyicaro cy’uru ruganda i Kigali, Eric Gilson, Umuyobozi Mukuru wa SKOL Brewery Ltd., yashimiye Leta y’u Rwanda ku cyerekezo cy’ubucuruzi cyatumye uru ruganda rushobora gutera imbere.
Yagize ati: “Mu myaka 15 tumaze, twagiye dushingira ku bunyangamugayo, ubuziranenge no guhanga udushya. Uru rugendo ntirwari kuba rushoboka hatariho ubufatanye bwa Leta, abacuruzi bacu, amabanki, n’abakozi bacu b’inararibonye. Dufite intego yo gukomeza kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu no gutanga umusanzu mu mibereho myiza y’Abanyarwanda.”
Kuva mu 2009, SKOL Brewery Ltd. yageze ku bikorwa by’indashyikirwa, izana ibinyobwa byakunzwe na benshi nka SKOL Malt, SKOL Lager, Virunga Beer, Panache, Maltona, na Gatanu, kimwe na Virunga Water, amazi ya mbere acuruzwa muri za bouteille zishobora kongera gukoreshwa mu Rwanda.
Uyu munsi, uru ruganda rutanga akazi ku bakozi basaga 570, haba abahoraho n’abakorana narwo mu buryo butaziguye, rukanafasha ibihumbi by’abaturage binyuze mu muyoboro w’ibicuruzwa byarwo.
SKOL Brewery Ltd. ntiyahagarariye ku kwagura ubucuruzi gusa, ahubwo yashyize imbere iterambere rirambye. Yashyizeho uruganda rutunganya imyanda y’amazi akavamo biogas n’amazi ashobora kongera gukoreshwa, bityo igabanya ingaruka ku bidukikije.
Mu bufatanye na TotalEnergies, SKOL yatangiye gukoresha Gazi ya LPG mu mavuto y’amamashini yayo, igabanya ikoreshwa ry’amakara n’andi mavuto. Si ibyo gusa, mu 2024, yifatanyije na Rayon Sports Women mu gikorwa cya “One Shot, One Tree”, aho bateraga ibiti 50 kuri buri gitego cyatsinzwe n’iyi kipe mu mikino ya shampiyona.
Mu rwego rwo guteza imbere imibereho myiza, SKOL yateye inkunga imishinga myinshi irimo Kubaka ikibuga cy’umupira w’amaguru cya SKOL i Nzove, Kubaka ikibuga cya Basketball muri Kaminuza ya UTAB, Gushyigikira abakinnyi b’amagare n’umupira w’amaguru, by’umwihariko urubyiruko ruri mu nzira y’iterambere.
Mu birori byabereye ku ruganda, abashyitsi basuye ibikorwa bya kijyambere SKOL ikoresha, bareba uburyo butandukanye bugaragaza imyitwarire ishamaje mu kubungabunga ibidukikije, guhanga udushya, no guteza imbere igihugu.
Thibault Relecom, umwe mu bashoramari b’uru ruganda, yagaragaje ko iyi myaka 15 ari ikimenyetso cy’ubudatsimburwa, ubufatanye, n’icyerekezo cy’ejo hazaza heza. Yagize ati: “Twubakiye ku guhanga udushya no gukorana n’abaturage. Turasaba buri wese gukomeza gufatanya natwe kugira ngo dutere imbere kurushaho, duharanire iterambere rirambye kandi rifite ubusugire.”
SKOL Brewery Ltd. yemeje ko izakomeza kuba umufatanyabikorwa ukomeye mu rugendo rw’iterambere ry’u Rwanda, iharanira ko ibikorwa byayo bikomeza gufasha abaturage, kurengera ibidukikije no guteza imbere ubukungu bw’igihugu.