SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Musengamana Béatha wamamaye mu ndirimbo ‘Azabatsinda Kagame’ yasezeranye imbere y’amategeko n’umugabo we
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imyidagaduro > Musengamana Béatha wamamaye mu ndirimbo ‘Azabatsinda Kagame’ yasezeranye imbere y’amategeko n’umugabo we
Imyidagaduro

Musengamana Béatha wamamaye mu ndirimbo ‘Azabatsinda Kagame’ yasezeranye imbere y’amategeko n’umugabo we

Gossip Kigali
Last updated: 2025/02/20 at 2:18 PM
Gossip Kigali
Share
2 Min Read
SHARE

Musengamana Béatha wamamaye mu ndirimbo ‘Azabatsinda Kagame’ yasezeranye imbere y’amategeko n’umugabo we, Niyonshuti Valens, bari bamaze igihe babana binyuranyije n’amategeko.

Uyu mugore yamenyekanye mu ndirimbo ‘Azabatsinda Kagame’ yakoze mu rwego rwo gushyigikira Perezida Paul Kagame mu matora y’umukuru w’Igihugu yabaye mu 2024.

Kuri uyu wa 20 Gashyantare 2025 nibwo Musengamana Béatha yasezeranye n’umugabo we mu muhango wabereye ku biro by’Umurenge wa Nyamiyaga mu Karere ka Kamonyi.

Musengamana yavuze ko yishimiye gusezerana n’umugabo we bari bamaze imyaka 12 babana mu buryo bunyuranye n’amategeko.

Ati “Ndishimye gusezerana n’umugabo wanjye, ndishimye cyane.”

Valens wasezeranye na Musengamana yavuze ko yishimiye gusezerana mu mategeko n’umugore we, nyuma y’igihe bitekerezaho bagasanga ari ngombwa ko babana mu buryo bwemewe n’amategeko.

Aba  bombi nyuma y’umuhango wo gusezerana   badutangarije ko ibindi birori by’ubukwe bwabo babitegenya mu mpeshyi ya 2025.

Musengamana Béatha ni umwe mu bahanzi bahiriwe no gukora indirimbo imwe igahita imugira ikimenyabose. Uretse kuba yararirimbye mu birori byo kwamamaza Perezida Kagame, Musengamana ni umwe mu bahanzi banatumiwe gususurutsa abitabiriye ibirori byo kwishimira intsinzi.

Indirimbo ‘Azabatsinda Kagame’ yahinduye ubuzima bw’uyu mugore cyane ko yanahise ahabwa inzu yo guturamo yubatse mu Murenge wa Nyamiyaga ari naho asanzwe atuye.

Ni indirimbo Musengamana Béatha yakoze afatanyije n’itsinda ryitwa ‘Indashyikirwa mu Mihigo’ basanzwe baririmbana. Rigizwe n’ababyinnyi n’abaririmbyi batuye mu Karere ka Kamonyi, Umurenge wa Nyamiyaga, Akagari ka Kidahwe.

Mu 2023 nibwo Musengamana Béatha yashinze iri torero mu gihe biteguraga ibirori byo gutaha ku mugaragaro amazi meza abaturage batuye mu Kagari k’iwabo bari bubakiwe n’Akarere ka Kamonyi.

 

You Might Also Like

Bwiza yashyize hanze amashusho y’indirimbo Nasara ashimira Producer Loader wamubaye hafi mu rugendo rwe

Umunyarwenya Dr Kingsley wigaruriye imitima y’abanyarwanda agiye gukorera igitaramo I Kigali

Kera kabaye Kenny Sol yasohotse muri 1:55 AM

Asinah Erra yagejeje ikirego cy’umunya-eritrea uherutse kumukubita urushyi muri RIB

EAP na MTN Rwanda bateguje ibitaramo bya iwacu na Muzika muri iyi mpeshyi

Gossip Kigali February 20, 2025 February 20, 2025
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Imyidagaduro

Otile Brown yibiwe Mudasobwa zihenze ku kibuga cya ‘Nyerere International Airport’

January 18, 2023
Imyidagaduro

Album ya 25 shades ya Bwiza yaguzwe amaeuro arenga 9500 harimo 1000 cya The Ben

March 10, 2025
Andi makuru

Umugambi wo kwivugana Joseph Kabila wapfubiye I Addis Ababa

February 18, 2025
Imyidagaduro

Kenny Sol yakoreye igitaramo cy’amateka I Montreal yunamira Young C. K

October 10, 2023
Andi makuru

Minisiteri ya Siporo yasabye imbabazi ku kibazo cyabaye kuri sitade Amahoro

June 17, 2024
Imyidagaduro

Adekule Gold wageze i Kigali yahishuye ko yifuza kwongera gusura Mont Kigali

May 23, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?