Amakuru aturuka i Addis-Ababa mu murwa mukuru wa Ethiopia, aravuga ko hari umugambi wo kwivugana Joseph Kabila wahoze ari Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo wari wahapangiwe ariko ukaza kuburizwamo nínzago zúbutasi zicyo gihugu.
Byabaye mu mpera z’icyumweru gishize, ubwo i Addis haberaga inama isanzwe ya 38 y’abakuru b’ibihugu n’aba za Guverinoma zigize Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe.
Amakuru avuga ko ubwo iyi nama yarimo iba, inzego z’ubutasi za RDC zari zamenye ko Kabila na we yari muri Ethiopia.
RDC muri iyi nama yahagarariwe na Minisitiri w’Intebe, Judith Suminwa Tukuka; bijyanye no kuba Perezida Félix Antoine Tshisekedi yari i Münich mu Budage, aho yari yitabiriye inama mpuzamahanga yigaga ku mutekano.
Iby’umugambi wo kwivugana Kabila byamenyekanye ubwo hamenyekanaga amakuru y’uko hari itsinda ryiswe iry’abanyamakuru b’abanye-Congo barimo abo muri Perezidansi n’abo mu biro bya Minisitiri w’Intebe bari bagiye i Addis-Abeba bangiwe gusohoka muri Hoteli barimo n’inzego zishinzwe umutekano za Ethiopia.
Ibiro Ntaramakuru ACP by’abanye-Congo biri mu byakwirakwije iyo nkuru, ku rubuga rwabyo rwa X byunzemo ko muri abo biswe abanyamakuru, “n’abagerageje kuva kuri Hoteli bajya gushaka ibyo kurya cyangwa imiti basabwe kugaruka mu byumba byabo, ndetse bacungishijwe ijisho n’ababikoramo.”
Amakuru avuga ko aba bari biswe abanyamakuru bari intasi zari zoherejwe kwivugana Kabila.
Perezida Félix Antoine Tshisekedi ubwo yari i Münich, yashinje uyu yasimbuye ku butegetsi ko ari “umuterankunga mukuru” wa M23 ikomeje gukubita ahababaza ihuriro ry’ingabo za Leta ya RDC bahanganye mu mirwano.
Iby’uko abari biswe abanyamakuru bo mu biro bya Tshisekedi bari intasi zari zoherejwe kwica uriya munyapolitiki, bishimangirwa no kuba ririya tsinda ritari ryagiye i Münich aho Tshisekedi yari ari, ahubwo rikajya Addis Abebas mu gihe kandi itangazamakuru risanzwe rigendana na Minisitiri w’Intebe Suminwa naryo ryari rihari yo.
Amakuru avuga ko abari biswe abanyamakuru ba Perezida Tshisekedi batararaga hamwe n’aba Minisitiri w’Intebe, ko ahubwo abari biswe aba Perezida babanaga n’abakomando batanu b’abanya-Afurika y’Epfo n’abandi bane b’abanye-Congo na bo bari bambaye nk’abanyamakuru.
Bivugwa nanone ko aba bose bakigera ku kibuga cy’indege cy’i Addis-Abeba bahinduye amazina, kugira ngo kubatahura bigorane.
Umugambi wo kwivugana Kabila amakuru avuga ko wapfubye, ubwo bamwe mu bakozi ba ANR (Ubutasi bwa RDC) bagikunda Kabila, basabaga inzego zishinzwe abinjira n’abasohoka za Ethiopia guhata ibibazo abantu bari bagiye biyise abanyamakuru ba RDC, bagasanga harimo abavuga icyongereza gusa kandi mu kubabaza bitwaje bamwe mu bazi neza indimi z’Ilingara, Igifaransa n’Ikiluba zivugwa cyane muri RDC.
Ni indimi zabananiye kuvuga, ibyatumye batahurwa ko atari abanyamakuru.
Si ubwa mbere Tshisekedi yari ageze Kabila amajanja, kuko no mu mwaka ushize ubwo i Harare muri Zimbabwe haberaga inama y’abakuru b’ibihugu bigize umuryango wa SADC na bwo yohereje abantu bo kumwivugana, birangira bafashwe.
Amakuru avuga ko ibyabereye i Addis-Abeba byatumye nta munyamakuru n’umwe ufite passport ya RDC wemererwa kugera ahaberaga inama ya AU, ikindi nyuma biza kugaragara ko n’abari biswe abanyamakuru ba Suminwa ari abanya-Afurika y’Epfo.