SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Umuhanzikazi Boukuru Christiane yatashye amaramasa mu irushanwa rya ‘Prix Découvertes’,
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imyidagaduro > Umuhanzikazi Boukuru Christiane yatashye amaramasa mu irushanwa rya ‘Prix Découvertes’,
Imyidagaduro

Umuhanzikazi Boukuru Christiane yatashye amaramasa mu irushanwa rya ‘Prix Découvertes’,

Nsanzabera Jean Paul
Nsanzabera Jean Paul Published February 18, 2025
Share
SHARE

Umuhanzikazi Boukuru Christiane wari mu 10 babashije kugera mu cyiciro cya nyuma cy’irushanwa ‘Prix Découvertes’, ntabwo yahiriwe kuko byarangiye ryegukanwe n’uwitwa Queen Rima ukomoka muri Guinée.

Queen Rima ubusanzwe witwa Marie Tolno ku myaka 27 y’amavuko, ni we watoranyijwe n’akanama nkemurampaka kari kayobowe n’umunyabigwi mu muziki wa Afurika, Angelique Kidjo.

Uyu mukobwa wegukanye iri rushanwa yavuze ko kwihangana kwe no kudacika intege ari byo bimufashije kuryegukana kuko yari arihataniye bwa gatatu.

Queen Rima yari mu 10 bahatanira igihembo cya ‘Prix Découvertes’ mu 2022 no mu 2023 hose agatahira aho.

Uretse kuba ari umuhanzi umaze kubaka izina mu njyana ya ‘Dancehall’, Queen Rima azwi cyane iwabo nk’umubyinnyi ukomeye wakunze guherekeza abahanzi banyuranye ku rubyiniro nk’umwe mu bari bagize itsinda rizwi cyane ‘Toxaï Girls’.

Queen Rima yegukanye iki gihembo atsinze abarimo Boukuru wari uhagarariye u Rwanda muri iri rushanwa icyakora utabashijwe guhirwa.

Nubwo abakurikiranira hafi ibya muzika bemeza ko Muyango n’Imitali batwaye iki gihembo mu myaka yo ha mbere, u Rwanda rugiheruka mu 2018 ubwo cyari cyegukanywe na Yvan Buravan.

uyu muhanzi Boukuru yari aherutse gushyira hanze alubumu ye ya mbere  yise ”Gikundiro’ iriho zimwe mu ndirimbo zakunzwe  nka Silence ndetse ni zindi nyinshi  zagiye zikunda  cyane .

 

You Might Also Like

Umuhanzi Kevin Montana arashinja Ish Kevin Ubuhemu

Dj Rusam n’umukunzi we Alex Tlex basezeranye imbere y’amategeko

Miss Uwase Raissa Vanessa yasabwe anakobwa n’umukunzi we Ngenzi Dylan (Amafoto)

The Ben yaciye amarenga yo gukora igitaramo cya Kabiri cya New Year Groove

Bwiza yashyize hanze amashusho y’indirimbo Nasara ashimira Producer Loader wamubaye hafi mu rugendo rwe

Nsanzabera Jean Paul February 18, 2025 February 18, 2025
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Imyidagaduro

Fally Merci wari ufite inzozi zo kuzaba rutahizamu yisanze ari umunyarwenya

February 29, 2024
Andi makuruImyidagaduro

Menya ahantu 10 heza wasohokana n’umukunzi wawe muri Kigali kuri St Valentin

February 14, 2023
Andi makuru

Abapolisi barenga 1000 bazifashishwa mu gucunga umutekano mu matora

June 17, 2024
Imyidagaduro

Riderman yakomoje kukuba aticuza kuba yarabaye umuraperi

November 27, 2024
Andi makuruImyidagaduro

Kenny sol yagiye gutaramira abanyarwanda baba muri Canada

September 26, 2023
Imikino

Kiyovu Sports: Mugunga Yves kubera kudahembwa yanditse asesa amasezerano.

January 19, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?