SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Perezida Paul Kagame yakiriye itsinda rigizwe n’abayobozi bakuru mu Rugaga rw’Ubucuruzi muri Arabie Saoudite
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Andi makuru > Perezida Paul Kagame yakiriye itsinda rigizwe n’abayobozi bakuru mu Rugaga rw’Ubucuruzi muri Arabie Saoudite
Andi makuru

Perezida Paul Kagame yakiriye itsinda rigizwe n’abayobozi bakuru mu Rugaga rw’Ubucuruzi muri Arabie Saoudite

Nsanzabera Jean Paul
Nsanzabera Jean Paul Published February 13, 2025
Share
SHARE

Perezida Paul Kagame yakiriye itsinda rigizwe n’abayobozi bakuru mu Rugaga rw’Ubucuruzi muri Arabie Saoudite (Federation of Saudi Chambers of Commerce), riyobowe na Hassan Moejeb Alhwaizy.

Iri tsinda ryakiriwe na Perezida Kagame ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 13 Gashyantare 2025, rigizwe n’abashoramari barenga 30.

Bari mu Rwanda ku mpamvu zo gushaka aho bashora imari no kubaka ubufatanye hagati y’u Rwanda n’abikorera bo muri iki gihugu cyo mu Burasirazuba bwo Hagati.

Itsinda ry’abo muri urwo rugaga kandi ryahuye n’Umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB, Jean-Guy Afrika n’abandi bayobozi muri Guverinoma y’u Rwanda, baganira ku mahirwe ku mahirwe y’ishoramari ari mu buhinzi, guteza imbere imijyi, mu mutungo utimukanwa no mu bucuruzi.

Nyuma hasinywe amasezerano y’imikoranire hagati y’Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda na Saudi FSC ashyiraho urugaga rw’ubucuruzi ruhuriweho n’ibihugu byombi (Saudi-Rwanda Chamber of Commerce) hagamijwe guteza imbere ubukungu hagati ya Arabie Saoudite n’u Rwanda.

Federation of Saudi Chambers (Saudi FSC) ni urwego ruhuriza hamwe abacuruzi n’abashoramari batandukanye bo muri Arabie Saoudite. Saudi FSC yashinzwe mu 1980, igizwe n’amashami 28.

Saudi FSC ifasha abayigize mu guteza imbere ubucuruzi hagati y’abo n’abo mu bindi bihugu, binyuze mu biganiro bitandukanye, guteza imbere politiki z’ubucuruzi n’ibindi.

Uru rugaga kandi rufasha mu bijyanye no guteza imbere ishoramari mu bijyanye n’ingufu, ikoranabuhanga, ubuzima, uburezi, n’ibindi bigamije guteza imbere ubukungu.

Uretse u Rwanda, abagize urwo rugaga bari mu ruzinduko mu bindi bihugu birimo Kenya na Tanzania, rugamije gushimangira imikoranire mu by’ubucuruzi muri ibyo bihugu no kuhashaka amahirwe y’ishoramari.

Uruzinduko ruri mu murongo wa Arabie Saoudite wo kwagurira ibikorwa by’ubucuruzi muri Afurika ikigaragaramo amahirwe menshi mu ishoramari.

Biteganyijwe ko hazaba inama z’ubucuruzi hagati ya Arabie Saoudite n’u Rwanda, Kenya na Tanzania, buri nama ibere muri buri gihugu muri ibi bigize Afurika y’Uburasirazuba.

Uretse ibiganiro bizahuza izi ntumwa za Arabie Saoudite n’abikorera muri ibi bihugu, iri tsinda rizagirana ibiganiro byihariye n’abo mu nzego za Leta.

U Rwanda na Arabie Saoudite bisanzwe bifitanye umubano mu nzego zitandukanye ndetse ibihugu byombi bikunze gushyigikirana.

Nko mu Ukwakira 2025 Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryemeje ko rishyigikiye kandidatire ya Arabie Saoudite yo kwakira Igikombe cy’Isi cya 2034.

Mu 2021 Guverinoma y’u Rwanda n’Ubwami bwa Arabie Saoudite byasinyanye amasezerano y’ubufatanye, yasangaga andi ibihugu byombi byari bisanzwe bifitanye mu bya Dipolomasi yasinywe mu 2018.

U Rwanda rufatanya na Arabie Saoudite mu nzego z’ubuvuzi, uburezi, ingufu n’ibikorwaremezo. Andi mahirwe yo kongera ubufatanye ari mu rwego rw’ikoranabuhanga, urw’imari, ubukerarugendo, ubucuruzi n’ishoramari muri rusange.

You Might Also Like

Aline Gahongayire yahembuye imitima ya benshi bitabiriye igitaramo yakoreye mu bubiligi

Kazungu Denis agiye gusubizwa mu rukiko

Annette Murava akomeje kugaragaza urukundo akunda umugabo

Perezida Tshisekedi yahaye indabo Minisitiri Kayikwamba amushimira akazi ari gukora

Corneille Nangaa yatangaje ko M23 igiye gusimbura FRDC yasenyutse

Nsanzabera Jean Paul February 13, 2025 February 13, 2025
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Imyidagaduro

#kwibuka31: Miss Mutesi Aurore yasabye abanyarwanda kudaha icyuho abifuza gusubiza u Rwanda mu bihe byahise

April 11, 2025
Andi makuru

Minisiteri ya Siporo yasabye imbabazi ku kibazo cyabaye kuri sitade Amahoro

June 17, 2024
Utuntu n'utundi

Imva ya Yevgeny Prigozhin yashyizweho uburinzi bukomeye

September 22, 2023
Imyidagaduro

Irene Ntale mu byishimo byinshi nyuma yo kwambikwa Impeta n’umukunzi we

November 29, 2024
Imyidagaduro

Abateguye Africa Unveil Festival biyemeje kuzashimisha ababakuriye muri Gakondo

December 4, 2024
Iyobokamana

Grace Room Ministries ya Pastor Julienne Kabanda yateguye igiterane cyo kwishimira imyaka 5 imaze

November 21, 2023

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?