SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Perezida Paul Kagame yatangiye uruzinduko rw’akazi muri Qatar
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Andi makuru > Perezida Paul Kagame yatangiye uruzinduko rw’akazi muri Qatar
Andi makuru

Perezida Paul Kagame yatangiye uruzinduko rw’akazi muri Qatar

Nsanzabera Jean Paul
Nsanzabera Jean Paul Published February 12, 2025
Share
SHARE

Perezida Paul Kagame yageze i Doha muri Qatar, aho yatangiye uruzinduko rw’akazi muri icyo gihugu cyo mu Burasirazuba bwo Hagati.

Umukuru w’Igihugu yakiriwe n’Umunyabanga Mukuru muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga wa Qatar, Dr. Ahmad bin Hassen Al-Hammadi, ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Hamad, nk’uko byatangajwe na Ambasade y’u Rwanda muri Qatar.

U Rwanda na Qatar ni ibihugu by’inshuti zikomeye cyane, aho ibihugu byombi bifatanya mu nzego zitandukanye, ubwo bucuti bugashingimangirwa n’imigenderanire.

Mu mpera z’umwaka ushize Perezida Kagame yitabiriye isiganwa rya Qatar Grand Prix, ribanziriza irya nyuma mu marushanwa agize umwaka wa Formula 1.

Muri Gashyantare 2024 na bwo Umukuru w’Igihugu yagiye muri Qatar mu ruzinduko rw’akazi rwari rugamije na none gushimangira umubano usanzwe hagati y’ibihugu byombi.

Abayobozi ba Qatar na bo bagenderera u Rwanda aho nko ku wa 31 Mutarama 2025, Perezida Kagame yakiriye Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga w’iki gihugu, Dr. Mohammed bin Abdulaziz Al-Khulaifi, baganira ku mubano w’ibihugu byombi ndetse n’ibijyanye n’akarere.

Muri Kamena 2022, Amir Sheikh Tamim bin Hamad Al-Thani, yaje mu Rwanda nk’umushyitsi w’Igihugu cy’inshuti mu nama y’abakuru b’ibihugu na za Guverinoma bo mu muryango wa Commonwealth yabereye i Kigali.

Muri Mata 2019 Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani, yasuye u Rwanda mu ruzinduko rwari rugamije guteza imbere umubano w’u Rwanda na Qatar.

U Rwanda na Qatar bifatanya mu bijyanye n’umutekano, guteza imbere ishoramari n’ubufatanye mu bijyanye n’ubukungu, ubucuruzi n’ikoranabuhanga, ubukerarugendo, kurwanya ruswa n’ibindi.

Qatar kandi iri gufatanya n’u Rwanda mu ishoramari rijyanye n’ubwikorezi, cyane cyane mu mushinga w’Ikibuga cy’Indege cya Bugesera, aho Qatar Airways ifitemo imigabane ingana na 60%.

Muri Mutarama 2025 Perezida Kagame yavuze ko hari byinshi biri gukorwa bijyanye n’amasezerano u Rwanda rwasinyanye na Qatar mu kubaka Ikibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Bugesera no kugura imigabane ingana na 49% muri RwandAir, ko ibyinshi bigeze ku musozo.

 

You Might Also Like

Burundi :Ishyaka CNDD –FDD rya Ndayishimiye ryegukanye imyanya yose mu nteko ishinga amategeko

Trump yatangaje ko yatunguwe n’ibibazo byabaye hagati ye na Elon Musk

Minisitiri Nduhungirehe Olivier aranenga abayobozi bakomeje gusakaza amakuru ashobora guhungabanya amasezerano hagati na RDC

Elon Musk akomeje kwicuza icyamuteye kugirana ibibazo na Donald Trump

Minisitiri Constant Mutamba yongeye guterana amagambo n’umushinjacyaha mukuru

Nsanzabera Jean Paul February 12, 2025 February 12, 2025
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Andi makuru

AFC/M23 batanze amasaha 48 yo kuba ingabo za FARDC ziri muri Goma kuba zarambitse intwaro hasi

January 25, 2025
Imikino

Perezida Kagame yavuze kukuvamo kwa Arsenal muri 1/2 cya UEFA Champions Ligue

April 18, 2024
Imyidagaduro

Oda Paccy agiye gushyira hanze alubumu ya gatatu

September 11, 2024
Andi makuru

Perezida Kagame yashyizeho abajyanama b’Umujyi wa Kigali

August 21, 2024
Imikino

Ani Elijah mu bakinnyi babiri bashya mu Mavubi yitegura Benin na Lesotho

May 9, 2024
ImyidagaduroIyobokamana

Pasteur Pierre Kasambakana ushinjwa gufata abagore ku ngufu yajyanywe gufungirwa muri gereza ya Makala

January 31, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?