SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Umunyamakuru Sam Karenzi yatashye ku mugaragaro Radio ye yatangiranye n’abanyamakuru bakomeye mu gihugu
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Andi makuru > Umunyamakuru Sam Karenzi yatashye ku mugaragaro Radio ye yatangiranye n’abanyamakuru bakomeye mu gihugu
Andi makuru

Umunyamakuru Sam Karenzi yatashye ku mugaragaro Radio ye yatangiranye n’abanyamakuru bakomeye mu gihugu

Nsanzabera Jean Paul
Nsanzabera Jean Paul Published February 10, 2025
Share
SHARE

Mu birori byo gufungura iyi Radiyo yiswe SK FM ivugira kuri 93.9, Sam Karenzi yatanze ikaze avuga ko ari umunsi udasanzwe ndetse avuga ko iyi radiyo ije gutanga umusanzu mu murongo w’iterambere.

Yagize ati: ”Ikaze kuri SK FM 93.9 turabasuhuje cyane hirya no hino aho muri mu gihugu, abanyarwanda bose haba abari mu gihugu ndetse no hanze yacyo. Ni umunsi udasanzwe.

Ni umunsi w’amateka ku muryango mugari wa SK FM twijeje abanyarwanda ko SK FM radio nziza, radio y’icyerekezo, radio ije gutanga umusanzu mu gihugu kugira ngo umurongo igihugu cyacu kirimo w’iterambere urusheho kwihuta”

Yashimiye u Rwanda ko rutanga ruba abantu bafite ibitekerezo uburyo bwo kubishyira mu bikorwa. Yagize ati: ”Turanezerewe cyane ku bw’uyu munsi turashimira igihugu cyacu cy’u Rwanda.

Turashimira ubuyobozi bukuru bwacu bw’igihugu uhereye kuri Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul

Kagame ndetse n’abo bafatanyije bose kuyobora ko dufite igihugu cyiza, dufite igihugu kiri mu murongo mwiza, dufite igihugu giha abantu bafite ubushake, abantu bafite ibitekerezo uburyo bwo kubishyira mu bikorwa”.

Sam Karenzi yavuze ko ari inzozi ze zibaye impamo, ati: “Izi ni inzozi zibaye impamo ku munsi udasanzwe wanjye bwite ndetse n’abavandimwe bose twafatanyije muri uyu mushinga”.

Peacemaker Mbungiramihigo wari uhagarariye Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, RGB, yavuze ko kuba iyi radio nshya yafunguwe ari ikimenyetso gikomeye cy’ubufatanye bwa leta ndetse n’abikorera mu guteza imbere itangazamakuru.

Yagize ati: ”Mu izina rya RGB ni iby’agaciro kuba turi kumwe namwe, ni ikimenyetso gikomeye cy’ubufatanye bwa leta ndetse n’abikorera mu guteza imbere itangazamakuru.

Itangazamakuru riha urubuga Abanyarwanda bose ndetse n’abafatanyabikorwa babo kugira ngo batange umusanzu mu kubaka igihugu by’umwihariko kuri radio batangaza amakuru, bigisha kandi bafasha Abanyarwanda muri rusange ndetse n’abakunda kwidagadura.”

Mutesi Scovia uyobora Urwego rw’Abanyamakuru Bigenzura, RMC, yavuze ko igihe kigeze kugira ngo abakora umwuga w’itangazamakuru nabo babe abashoramari muri wo kugira ngo urusheho kugira agaciro.

Yagize ati: ”Njye nk’umunyamakuru mbere yo kuba umuyobozi wa RMC mfite ibyishimo byinshi kubona umunyamakuru mugenzi wanjye afite radiyo. Ahari harageze ko twe dukora uyu mwuga tuba abashoramari kuri uyu mwuga kugira ngo ugire agaciro.

Umuntu waje gushaka amafaranga byonyine adafite amahame y’umwuga hari ibiba bitakara. Karenzi rero mu izina rya RMC turagushimiye kubera ko radio ni uburyo bumwe bwiza kuko abantu bakurikira ibitangazamakuru bya radio baracyari imbere.

Rero kuba ufashe inzira nziza yo kuguma mu mwuga wawe ukavuga ngo ntabwo nkwiye kuba umukozi mu itangazamakuru ahubwo nkwiye kuba umushoramari muri radiyo, ni intambwe nziza kandi nizeye ko uzakomeza ukagera no ku bindi byiciro bitandukanye”.

Radio ya Sam Karenzi itangiranye ibiganiro bine bikomeye bijyanye n’abanyamakuru babikoramo ari byo ‘Front Line’ kigaruka ku makuru atandukanye arimo aya politike, ubukungu n’umutekano wo mu karere.

Urukiko rw’ikirenga kigaruka ku makuru ya siporo by’umwihariko mu Rwanda, icy’imyidagaduro ndetse n’ikiswe ‘Extra time’ kigaruka ku makuru ya siporo by’umwihariko yo ku mugabane w’Iburayi.

 

You Might Also Like

Burundi :Ishyaka CNDD –FDD rya Ndayishimiye ryegukanye imyanya yose mu nteko ishinga amategeko

Trump yatangaje ko yatunguwe n’ibibazo byabaye hagati ye na Elon Musk

Minisitiri Nduhungirehe Olivier aranenga abayobozi bakomeje gusakaza amakuru ashobora guhungabanya amasezerano hagati na RDC

Elon Musk akomeje kwicuza icyamuteye kugirana ibibazo na Donald Trump

Minisitiri Constant Mutamba yongeye guterana amagambo n’umushinjacyaha mukuru

Nsanzabera Jean Paul February 10, 2025 February 10, 2025
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Imyidagaduro

Tonny Unique yapfushije Umubyeyi

March 1, 2024
Imyidagaduro

Ommy Dimpoz yageze i kigali aho aje kwitabira Ubukwe bwa The Ben

December 22, 2023
Imyidagaduro

Mico The Best yakomoje ku cyatumye ashyira hanze indirimbo yise Twivuyange inkubagahu

October 23, 2024
Imyidagaduro

Nyuma ya The Ben Dj Toxxyk nawe yiyongereye mu bazafasha Bwiza mu gitaramo azakorera mu Bubiligi

February 5, 2025
Imyidagaduro

Riderman na Bulldogg bagiye gushyira hanze alubumu bise Icyumba cy’amategeko

May 27, 2024
Imyidagaduro

Ariel Wayz yashimiye umuntu wese wamufashije mu kumurika album ye “Hear to Stay”

March 14, 2025

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?