Umwe mu baherwe bo muri Repubilika iharanira Demokarasi ya Congo, Moise Katumbi , yavuze ko agiye gutangiza gahunda yo kweguza Perezida w’ iki gihugu Etienne Tshisekedi.Tshilombo ukomeje kwanga kugirana ibiganiro na M23.
Uyu mugabo wamneyekanye cyane muri Politike yo Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo cyane ubwo yari Guverineri w’ Intara ya Katanga nyuma akaza kwiyamamariza kuyobora Congo bikamushwanisha na Perezida Tshisekedi yagize icyo avuga kugusiba Inama y’ Abakuru b’ Ibihugu kwa Tshisekedi kwabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 08 Gashyantare 2025.
Ubwo yaganiraga n’ Umunyamakuru w’ Ijwi rya America Moise Katumbi yagize ati” Félix Tshisekedi yongeye guhangana n’ ibitekerezo bye birangira atorotse inama, uyu munsi hari inama y’ ingenzi hagati ya EAC na SADC ibera i Dar es _ Salaam. Inama Félix Tshisekedi yagombaga kwitabira nk’ umukuru w’ igihugu cya Congo,ariko aho kuyitabira agahitamo koherezayo Minisitiri w’Intebe
Nkuko bivugwa mu bitangazamakuru bitandukanye Perezida Tshisekedi yari afite ubwoba bwo guhura n’ abayobozi bagenzi be kubera amagambo ye ,ikintu kimwe gihari, Ubuyobozi nyakuri ntibuhunga. Félix Tshisekedi agomba kwegura!”.
Amakuru aturuka muri bimwe mu bitangazamakuru byo muri Congo cyane cyane ibyo kuri YouTube bose intero ni imwe ,n’ ukweguza Perezida Tshisekedi bafatanyije na Moise Katumbi wababimburiye kubitangaza.