SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Benjamin Netanyahu, yasheshe Guverinoma yari ishinzwe intambara
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Font ResizerAa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Utuntu n'utundi > Benjamin Netanyahu, yasheshe Guverinoma yari ishinzwe intambara
Utuntu n'utundi

Benjamin Netanyahu, yasheshe Guverinoma yari ishinzwe intambara

Nsanzabera Jean Paul
Nsanzabera Jean Paul
Published: June 18, 2024
Share
SHARE

Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, yasheshe Guverinoma yari yarashyizweho umwaka ushize igamije gufasha igihugu mu ntambara gihanganyemo n’umutwe wa Hamas.

Iyi Guverinoma yiswe iy’Intambara, isheshwe nyuma y’iminsi mike umwe mu banyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi bari bayirimo, Benny Gantz, ayivuyemo kubera kutishimira imyitwarire ya Netanyahu mu ntambara.

Gantz amaze kuva muri Guverinoma y’Intambara ari na we utavuga rumwe na Netanyahu wari uyisigayemo, byahise bigaragara ko ishobora guseswa dore ko abari bakomeye bayigize bari bayivuyemo.

The Guardian yatangaje ko ubu ibibazo bijyanye n’intambara muri Gaza, Netanyahu azajya abiganiraho na Minisitiri w’Ingabo, Yoav Gallant na Ron Dermer ushinzwe ibibazo bidasanzwe.

Iyi Guverinoma ya Netanyahu yari itsinda ryihariye ry’abanyapolitiki batandukanye, bagombaga kujya bafatira hamwe imyanzuro ijyanye n’intambara Israel irimo muri Gaza.

Ntabwo ari Guverinoma isanzwe, ahubwo n’itsinda ryihariye ry’abanyapolitiki bagenaga igikwiriye gukorwa mu ntambara n’ikidakwiriye, Igisirikare kikabyubahiriza.

Gantz ubwo yeguraga yavuze ko nta myanzuro bari bagifata, ko ibitekerezo bye bitahabwaga agaciro.

Bivuze ko imyanzuro y’ibikorwa mu ntambara igiye kujya ifatirwa mu nama idasanzwe y’umutekano, ibintu bishobora kutagira icyo bihindura ku byemezo bimaze igihe bifatwa

Goma : Igisasu cya roketi cyaguye kuri Stade ya Goma cyica 1 gikometsa 11
Umunyamakuru Jean Paul Nkundineza yasabiwe gufungwa imyaka 10
Umugore wa Kendrik Lamar yagaragaye mu Biryogo
Apôtre Yongwe yajuririye mu rukiko rwisumbuye
Musenyeri yafunzwe azira gusambanya abana
Share This Article
Facebook Email Print
Leave a Comment Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

What Are The Best Free Online Casinos In Ireland Where I Can Win Real Money

October 25, 2019

Torrelodones Casino Login App Sign Up

May 28, 2024

Real Money Blackjack App Iphone Ie

May 28, 2024

Free Online New Zealand Pokies

February 25, 2025

Slots With Bonuses Free Games

February 25, 2025

Papa Francis yahamije ko abantu bose ari abanyabyaha

January 29, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?