SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Perezida Paul Kagame yageze I Dar Es Salam aho yitabiriye inama ihuza abakuru b’ibihugu bya EAC na SADC
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Andi makuru > Perezida Paul Kagame yageze I Dar Es Salam aho yitabiriye inama ihuza abakuru b’ibihugu bya EAC na SADC
Andi makuru

Perezida Paul Kagame yageze I Dar Es Salam aho yitabiriye inama ihuza abakuru b’ibihugu bya EAC na SADC

Gossip Kigali
Gossip Kigali Published February 8, 2025
Share
SHARE

Perezida Paul Kagame yitabiriye inama idasanzwe y’abakuru b’ibihugu byo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’Umuryango wa Afurika y’Amajyepfo (SADC) iri kubera i Dar es Salaam muri Tanzania.

Ni inama ishakirwamo ibisubizo ku ntambara ikomeje mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, hagati y’ihuriro ry’ingabo z’iki gihugu n’umutwe witwaje intwaro wa M23.

Abandi bakuru b’ibihugu bayitabiriye barimo Perezida Samia Suluhu Hassan wa Tanzania; Dr William Samoei Ruto wa Kenya akaba n’Umuyobozi Mukuru wa EAC, Emmerson Mnangagwa wa Zimbabwe akaba n’Umuyobozi Mukuru wa SADC, Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda; Hakainde Hichilema wa Zambia na Sheikh Hassan Muhamud wa Somalia.

Hari abandi bakiri mu nzira barimo Perezida Cyril Ramaphosa wa Afurika y’Epfo, naho Evariste Ndayishimiye w’u Burundi we yahagarariwe na Minisitiri w’Intebe, Gervais Ndirakobuca; Félix Tshisekedi wa RDC yitabira akoresheje ikoranabuhanga.

Umwanzuro wo gutegura iyi nama wafashwe nyuma y’aho abarwanyi ba M23 bafashe umujyi wa Goma mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, bibutsa Leta ya RDC ko bifuza kugirana na yo imishyikirano kugira ngo bishakire hamwe amahoro arambye.

Mu matangazo iyi miryango yashyize hanze, nayo yagaragaje ko ishyigikiye ibiganiro bya politiki bidaheza M23, cyane ko ari byo byabonekamo ibisubizo birambye by’iyi ntambara.

 

You Might Also Like

Israel yishe abayobozi bakuru mu ngabo za Iran

Burundi :Ishyaka CNDD –FDD rya Ndayishimiye ryegukanye imyanya yose mu nteko ishinga amategeko

Trump yatangaje ko yatunguwe n’ibibazo byabaye hagati ye na Elon Musk

Minisitiri Nduhungirehe Olivier aranenga abayobozi bakomeje gusakaza amakuru ashobora guhungabanya amasezerano hagati na RDC

Elon Musk akomeje kwicuza icyamuteye kugirana ibibazo na Donald Trump

Gossip Kigali February 8, 2025 February 8, 2025
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Andi makuruUbuzima

Mu Rwanda hafunguwe uruganda rukora Inshinge zo kwa Muganga

April 2, 2025
Imyidagaduro

Danny Vumbi yamuritse alubumu ye yise 365 ahishura byinshi ku rugendo rwe muri KIKAC Music

December 20, 2023
Andi makuru

Imodoka ya Sosiyete internationsl ikoze Impanuka ikomeye i Rulindob

February 11, 2025

Perezida Kagame yakiriye mugenzi we wa Zambia Hakainde Hichilema ku meza

June 21, 2023
Andi makuru

Karisimbi Service Excellence Award 2024 ibigo byahize ibindi bigiye guhembwa

October 11, 2024
Imyidagaduro

Umunyabigwi Bobby Caldwell yitabye Imana ku myaka 71

March 17, 2023

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?