Taliki ya 14 Gashyantare buri mwaka isi yose yizihiza umunsi w’abakundana witiriwe Saint Valentin. Icyo gihe rero abakundana baba bashaka aho basohokera n’abakunzi babo kugirango barusheho kugira ibihe byiza bitazibagirana mu Rukundo rwabo .
Guhera mu ntangiriro z’ukwezi kwa kabiri mu duce twisnhi twu Rwanda naho aba ari ibicika ku bantu baba bategura uyu munsi kugirango uzarusheho kuba mwiza.
Uretse amahoteli, utubari n’ahabera ibitaramo usanga n’abacuruzi benshi cyane ab’indabo baba barashyizeho igabanya ry’ibiciro ku bakundana kugirango barusheho kwishimana uwo munsi.
Ni kuri iyo mpamvu Kompani isanzwe ikora iby’Ubwiza izwi nka The One Diva Ltd isanzwe itegura amarusahnwa ya Diva Award yabateguriye ijoro ry’abakunda bise “Love Night Valentine’s rizaba ku tariki ya 14 Gashyantare 2025, kibere kuri Hotel yitwa The Manor iherereye Nyarutarama.
Uwo mugoroba w’urukundo uzab watumiwemo abantu batandukanye harimo n’ abahanzi bazwi mu ndirimbo z’urukundo, aba Djs, harimo no kwerekana filime y’urukundo ndetse na Band izaba iri gucuranga indirimbo z’urukundo.
Kwinjira muri iki gitaramo cy’ijoro ry’urukundo byagiye bishyirwa mu byiciro bigendanye no ku bushobozi bwa buri muntu.
Uzishyura ibihumbi 50frw azahabwa ibirahuri bibiri bya wine, ibyo kurya hamwe n’indabo. Abazishyura ibihumbi 100frw bazahabwa icupa rya wine, ibyo kurya, hamwe n’indabyo. Abazishyura ibihumbi 200frw bazahabwa icyumba cyo kuraramo, icupa rya wine ryo mu bwoko bwa ‘Sparkling wine’ indabyo hamwe n’ifunguro.
Nyuma y’ibyo byose abantu bakundana bazahabwa n’igihe cyo kujya kubyina mu kabyiniro ka Hotel kazaba kacurangiwemo n’aba Djs bagezweho mu Rwanda.