Mu gihe hasigaye iminsi ibarirwa ku ntoki ngo isi yose yizihize umunsi mpuzamahanga wahariwe abakundana uzwi nka St Valentin abakunda bazitabira igitaramo cya Amore Valentine’s cyateguwe na Horn Entertainment Company kuri uwo munsi ubwo bazaba bataramira na Nimbona Jean Pierre wakunzwe mu ndirimbo z’Urukundo nka Kidumu .
Iki gitaramo biteganyijwe ko kizaba tariki ya 14 Gashyantare 2025 mu ihema rinini uwo munsi bakazataramirwa n’Umunyabigwi Kidumu Kibindo wakunze mu ndirimbo nk’Intimba y’urukundo,Ku mushaha n’izindi nyinshi z’urukundo zaciye ibintu mu myaka yashize .
Mu itangazo ryamamaza icyo kitaramo ryagenewe abakundana na bandi bakunzi ryabavugaga ko ubu amatike yo kuzitabira iki gitaramo yamaze kugera hanze aho izaba ihenze murizo izaba igurwa asaga Miliyoni y’amafaranga y’U Rwanda
Mu gihe itike ya make ahafatwa nk’ahasanzwe mu bindi bitaramo izaba igira ibihumbi 50 Frw, ariko abakundana bazitabira icyo gitaramo bo bakaba bagabanyirijwe kuko itike yabo izaba igura ibihumbi 80 Frw.
Abifuza kwicara ku meza azaba ari mu myanya y’icyubahiro, bazasabwa kwishyura ibihumbi 500 Frw. Aba bazahabwa ifunguro ndetse n’icupa rimwe rya ‘champagne.’
Ni mu gihe indi tike iri gucuruzwa izaba igura miliyoni 1 Frw, abayishyuye bakazicara ku meza ari mu myanya y’icyubahiro aho bazasangira ifunguro rya nijoro, bakazanahabwa icupa rya ‘champagne’ n’irya ’Cognac’ cyangwa ’Whiskey’.