SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Inteko rusange ya 26 y’Umuryango EAPCCO izabera i Kigali
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Font ResizerAa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Andi makuru > Inteko rusange ya 26 y’Umuryango EAPCCO izabera i Kigali
Andi makuru

Inteko rusange ya 26 y’Umuryango EAPCCO izabera i Kigali

Nsanzabera Jean Paul
Nsanzabera Jean Paul
Published: January 13, 2025
Share
SHARE

U Rwanda ruritegura kwakira inteko rusange ngarukamwaka ya 26 y’Umuryango uhuza abayobozi bakuru ba Polisi mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba (EAPCCO) izaba kuva tariki ya 26 kugeza ku ya 31 Mutarama 2025.

Inteko rusange ya EAPCCO ni urubuga rwifashishwa mu gusuzuma no gukemura ibibazo rusange byugarije umutekano w’akarere, gusangira amakuru no kubaka ubushobozi mu bihugu bigize uyu muryango.

Izahuriza hamwe Abayobozi bakuru ba Polisi zo mu bihugu 14 bigize EAPCCO kugira ngo baganirire hamwe ibijyanye no gushimangira ubufatanye mu guhangana n’impinduka mu biteza umutekano muke.

Ni inteko rusange izaba ifite insanganyamatsiko igira iti “Gushimangira ubufatanye mu gukumira no kurwanya iterabwoba, ibyaha byambukiranya imipaka n’ibindi byaha by’inzaduka”.

Inteko rusange ya 26 y’Umuryango EAPCCO yitezweho gusubiza icyifuzo cy’ibihugu biwugize cyo gufatanyiriza hamwe mu guhangana n’ibyaha byifashisha ikoranabuhanga n’ibyambukiranya imipaka bigenda byiyongera.

Umuryango wa EAPCCO washinzwe mu 1998, mu nama ya mbere yahuje abayobozi bakuru ba Polisi muri Afurika y’Iburasirazuba yabereye i Kampala muri Uganda, hagamijwe guhuriza hamwe imbaraga z’inzego zishinzwe kugenzura uko amategeko yubahirizwa mu guhangana n’ibyaha ndengamipaka n’ibyifashisha ikoranabuhanga.

Ibihugu bigize uyu muryango ni 14, ari byo; u Rwanda, Uganda, Kenya, Tanzania, u Burundi, Ibirwa bya Comores, Ethiopia, Eritrea, Djibouti, Sudani, Sudani y’Epfo, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Seychelles na Somalia.

Mu ntego z’Umuryango wa EAPCCO harimo gushyigikira, gushimangira no kwagura ubufatanye hashyirwaho ingamba zihuriweho zo gukurikirana ibikorwa bigize ibyaha ndengamipaka n’ibindi bifitanye isano nabyo mu Karere.

Hari kandi gutegura no guhanahana amakuru y’ingenzi ajyanye n’ibyaha kugira ngo bifashe ibihugu bigize umuryango kubikumira, guharanira ko ibikorwa bihuriweho byo kurwanya ibyaha bishyirwa mu bikorwa, kubika neza amakuru ku byaha no gufatanya gukurikirana ibyaha byambukiranya imipaka hifashishijwe uburyo bwose buteganyijwe ku rwego rwa Polisi Mpuzamahanga (Interpol).

Indi ntego ni gushyiraho ingamba n’umurongo w’amahugurwa agendanye n’igihe hagendewe ku cyerekezo n’umusaruro witezwe ku nzego za Polisi mu karere,

Mu gihe iyi Nteko rusange ya 26 y’Umuryango wa EAPCCO izaba ibera mu Rwanda, ku nshuro ya mbere hazaba irushanwa rigamije kumurika ibikorwa ku myiteguro y’imitwe ya Polisi zo mu bihugu bigize umuryango ku guhangana n’ibihungabanya umutekano hifashishijwe intwaro na tekiniki ‘EAPCCO SWAT Challenge’.

Iri rushanwa rizaba kuva ku itariki ya 29 kugeza ku ya 30 Mutarama 2025, mu kigo cy’amahugurwa yo kurwanya iterabwoba (CTTC) giherereye i Mayange mu Karere ka Bugesera.

Amakipe yatoranyijwe mu nzego z’umutekano mu bihugu bigize EAPCCO azarushanwa mu myitozo itandukanye igamije gusuzuma imbaraga z’umubiri, gukorera hamwe ndetse n’ubuhanga bujyanye n’amayeri yo guhangana n’ibihungabanya umutekano.

Iri rushanwa rizatanga amahirwe yo kwerekana ubushobozi bw’akarere mu guhangana n’ibihungabanya umutekano no kurushaho gusangira ubumenyi hagati y’amakipe azaryitabira.

Ibihembo bizahabwa amakipe azitwara neza hashingiwe ku kugaragaza ubwitange no kuba indashyikirwa mu guhangana n’ibihungabanya umutekano.

Uruganda rwa skol Rwanda rwishimiye Imidari ibinyobwa byarwo byegukanye mu marushanwa ya Monde Selection
Menya umugabo Ruben Enaje ukomoka muri Filipine, Amaze kubambwa inshuro 34.
Rafael Nadal yasezeye burundu ku mukino wa Tennis
Minisiteri ya Siporo yasabye imbabazi ku kibazo cyabaye kuri sitade Amahoro
Indege ya Donald Trump yakoze impanuka
Share This Article
Facebook Email Print
Leave a Comment Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Ubukungu

Tic Tac Restaurant & Lounge yahembwe nka Fast Food nziza y’umwaka muri SEA 2024

November 27, 2024

Trouville Casino 100 Free Spins Bonus 2025

February 25, 2025

Gday Casino Australia Bonus Codes 2025

February 25, 2025

Crypto Casino Online

May 28, 2024

Big Win Casino Win Real Money

May 28, 2024

Free Australia Casino Bonus

February 25, 2025

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?