SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Amashimwe menshi ya Dj Brianne nyuma yo gupimwa ibiyobyabwenge
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Andi makuru > Amashimwe menshi ya Dj Brianne nyuma yo gupimwa ibiyobyabwenge
Andi makuru

Amashimwe menshi ya Dj Brianne nyuma yo gupimwa ibiyobyabwenge

Nsanzabera Jean Paul
Last updated: 2025/01/21 at 3:37 PM
Nsanzabera Jean Paul
Share
2 Min Read
SHARE

Amashimwe ni yose kuri DJ Brianne uhamya ko yasimbutse umunsi wari umukomereye nyuma yo guhamagazwa n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), uretse gukorwaho iperereza ku byaha binyuranye akanapimwa ibiyobyabwenge.

DJ Brianne wahamagajwe na RIB ku wa 20 Mutarama 2025 yari agiye gukorwaho iperereza ku byaha bikurikiranyweho abarimo Kwizera Emelyne benshi bahaye akabyinirro ka ‘Ishanga’.

Mu kiganiro DJ Brianne yagiranye n’umunyamakuru wa AHUPA VISUAL Radio yagize ati “Bampamagaje nyuma y’uko bariya bakobwa batanze amakuru ko twasangiraga ibiyobyabwenge, rero njye nari maze igihe narabiretse kuko kuva nabatizwa nabivuyeho.”

DJ Brianne ahamya ko nyuma yo kwisobanura ku byo yari yavuzweho n’abakobwa bafashwe nyuma yo gusakaza amashusho bari gukora ibikorwa by’urukozasoni, RIB yahise imupimisha ibiyobyabwenge.

Ati “Abantu baba bashaka kunsubiza ahahise ariko Imana yahabaye. Bampimye ibiyobyabwege, wari umunsi wanjye wa nyuma, umunsi abanzi banjye bari bantegeyeho ariko Imana yahabaye basanze nta bindimo nabo baratangara.”

DJ Brianne udahakana ko yakoresheje ibiyobyabwenge, ahamya ko amaze igihe afashe icyemezo cyo kwitandukanya nabyo.

Ati “Ni ibintu nakoreshaga kera ariko uyu munsi baba bambeshyeye kuko kuva nabatizwa nkahitamo kuyoboka Yesu Kristu nk’umwami n’umukiza hari ibyo natandukanye nabyo.”

Muri Kanama 2024 nibwo DJ Brianne yabatirijwe mu mazi menshi ari kumwe n’abandi bayoboke bashya b’itorero rya Elayono Pentecoste Blessing Church riyoborwa na Rev. Prophet Ernest Nyirindekwe.

 

You Might Also Like

AFC/M23 yahishuye ko yagiranye ibiganiro na Joseph Kabila

Abasirikare 2 ba RDF baguye mu butumwa bw’amahoro bunamiwe muri Loni

Mexico : Itsinda rya abasore 5 rya Grupo Fugitivo bishwe abacuruzi b’ibiyobyabwenge

DRC :Inteko ishinga amategeko ishinga amategeko yakuyeho ubudahangarwa kuri Minisitiri Constant Mutamba

Agakiriro ka gakinjiro kafashwe n’inkongi y’umuriro hatikiriramo byinshi

Nsanzabera Jean Paul January 21, 2025 January 21, 2025
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Imyidagaduro

Shaddy Boo yatumiwe mu birori byo gutaha ku mugaragaro Akabyiniro ka New Vista i Rubavu

February 13, 2023
Andi makuru

GASABO: Polisi yataye muri yombi 2 bibaga abaturage bakoresheje ibikangisho

December 11, 2024
Andi makuru

Minisitiri Olivier Nduhungirehe yongeye guhurira na mugenzi we wa Rdc i Luanda muri Angola

August 21, 2024
Andi makuru

Umuyobozi wa ISIS Abu Yusuf alias Mahmud yishwe n’ingabo z’Amerika

December 21, 2024
Imikino

Gen Mubarakh Muganga yasuye APR FC mbere yo guhura na Rayon Sports

March 9, 2024
Andi makuru

Abakuru b’ibihugu bigize EAC basabye RDC kugirana ibiganiro na M23 mu rwego rwo kurangiza intambara

January 30, 2025

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?