Mbabazi Shadia umaze kwamamara nka Shaddy Boo yashyize igorora abakundana, bari kwitegura umunsi wabahariwe uzwi nka ‘Saint Valantin’.
Kuri uyu wa 14 Gashyantare 2023, mu bihugu bitandukanye ku Isi yose, benshi bategerezanyije amatsiko umunsi w’abakundana uzwi nka Saint Valentin.
Nk’ahandi hose no mu Rwanda bamwe batangiye gutegura impano bazaha abakunzi babo; zirimo indabo , n’izindi zitandukanye zabashimisha bitewe n’icyo uwo ukunda uzi akunda kandi yifuza muri iki gihe.
Shaddy Boo mu rwego rwo gufasha abakunda kwishimira umunsi wabo, yateguye impano zo kubajyana mu gitaramo afite ku Gisenyi kizabera mu bwato mu kiyaga cya Kivu ku wa 25 na 26 Gashyantare 2023.
Mu bice bibiri by’iki gitaramo hazabanza ikizabera ahitwa New Vista, kizaba ku wa 25 Gashyantare aho Shaddy Boo azataramana n’abakunzi mu birori bya Silent Disco.
Hakurikiraho ibirori bizabera mu kiyaga cya Kivu aho abakunzi b’uyu mugore w’icyamamare bazabasha gutemberana nawe muri iki kiyaga. By’umwihariko abakundana bazabona umwanya wo kumva amahumbezi yo muri iki kiyaga buri umwe ari mu gituza cya mugenzi we.
Umwe mu bari gutegura ibyo birori yadutangarije ko babiteguye mu rwego rwo kwishimana n’abakundana, ariyo mpamvu we n’abo bafatanyije bahisemo gukora ibintu nk’ibi ndetse by’umwihariko akaba yarageneye impano z’amatike 20 ku bakundana bafite inkuru nziza ijyanye n’urukundo.
Ati ‘‘Turi mu kwezi k’urukundo, rero twahisemo kudabagiza abakundana tubajyana ku mazi. By’umwihariko njye nzatanga amatike 20 kuri couple zifite inkuru nziza kurusha izindi.’’
Kugira ngo umuntu atsindire itike, bisaba kwandikira Shaddy Boo kuri Instagram, ukamubwira inkuru y’urukundo rwawe n’uwo mukundana mu buryo bw’incamake ubundi ugakurikizaho ifoto yanyu mwembi.
Couple zizatoranywa hatagendewe ku bandikiye Shaddy Boo ahubwo izatoranywa hakurikijwe uburyohe bw’inkuru y’urukundo, byose bizakorwa na Shaddy Boo afatanyije n’abasanzwe bamufasha mu kazi ke ka buri munsi.
Kwandikira Shaddy Boo biratangira kuri uyu wa Mbere tariki 13 Gashyantare, bizarangire kuri uyu wa Kabiri ku munsi w’abakundana. Nyuma hazatangazwe abahize abandi bahabwe amatike ya VIP yo kujya muri iki gitaramo cye cy’iminsi ibiri.
Uretse Shaddy Boo muri iyi minsi abazataramana nawe, mu buryo bwo kuvanga imiziki bazasusurutswa na Dj Phil Peter, Selecta Dady ndetse baririmbirwe na Momo Lava.