SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Amerika: Perezida Biden yongereye amezi 18 yo kuguma muri iki gihugu ku bimukira ibihumbi 800
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Andi makuru > Amerika: Perezida Biden yongereye amezi 18 yo kuguma muri iki gihugu ku bimukira ibihumbi 800
Andi makuru

Amerika: Perezida Biden yongereye amezi 18 yo kuguma muri iki gihugu ku bimukira ibihumbi 800

Nsanzabera Jean Paul
Last updated: 2025/01/13 at 8:04 AM
Nsanzabera Jean Paul
Share
1 Min Read
SHARE

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden yatangaje ko yongereye amezi 18 yo kuguma muri iki gihugu ku bimukira ibihumbi 800.

Ikinyamakuru Euronews kivuga aba bimukira barimo ibihumbi 600 baturutse muri Venezuela, abaturutse muri El Salvador basaga ibihumbi 230,000, Abanya-Ukraine basaga ibihumbi 103.000 n’Abanya-Sudan 1900.

Mu 2021, Perezida Biden nabwo yongereye abimukira igihe cyo kuguma muri Amerika, ubwo yatangiraga kuyobora iki gihugu.

Muri rusange, abakomerewe by’agateganyo ku butegetsi bwe bamaze kurenga miliyoni imwe, bose baturutse mu bihugu 17.

Uyu mukuru w’Igihugu yafashe iki cyemezo mu gihe Donald Trump wateguje ko azirukana abimukira benshi badafite ibyangombwa, yitegura kongera kuyobora Amerika guhera tariki ya 20 Mutarama 2025.

Trump ubwo yari ku butegetsi kuva mu 2017 kugeza mu 2021, yagerageje kuvuguruza icyemezo cy’ubutegetsi bwamubanjirije cyo gukomorera by’agateganyo abimukira badafite ibyangombwa, ashaka kubirukana ariko Inkiko zirabyanga.

Ntabwo Trump azaba afite ububasha bwo kwirukana abimukira Perezida Biden yakomoreye mu gihe cy’amezi 18, kuko na bwo Inkiko zamwitambika nk’uko byagenze mu gihe cyashize.

You Might Also Like

AFC/M23 yahishuye ko yagiranye ibiganiro na Joseph Kabila

Abasirikare 2 ba RDF baguye mu butumwa bw’amahoro bunamiwe muri Loni

Mexico : Itsinda rya abasore 5 rya Grupo Fugitivo bishwe abacuruzi b’ibiyobyabwenge

DRC :Inteko ishinga amategeko ishinga amategeko yakuyeho ubudahangarwa kuri Minisitiri Constant Mutamba

Agakiriro ka gakinjiro kafashwe n’inkongi y’umuriro hatikiriramo byinshi

Nsanzabera Jean Paul January 13, 2025 January 13, 2025
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Imyidagaduro

Jules Sentore yasubiye gutaramira Abanyarwanda iburayi

September 14, 2023
Andi makuru

Ibikorwaremezo abanyarwanda bakwitega kubona mu mwaka wa 2025

January 4, 2025
Imyidagaduro

Zari the Boss Lady yongeye gusabana n’umugabo Shakib

April 1, 2025
Andi makuru

Madamu Monica Geingos yakiriwe mu cyubahiro nk’Umuyobozi mukuru wa Kaminuza Kepler

April 2, 2025
Andi makuru

Abanyeshuri bo muri Umbrella TVET School bunamiye abashyinguye mu rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali

March 17, 2024
Andi makuru

Urupfu rw’Umunyarwanda Fred Kamaliza waguye muri Uganda rukomeje guteza urujijo

August 22, 2023

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?