SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Niyo Bosco yavuye muri KIKAC Music nyuma y’amezi 6 ayisinyemo
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imyidagaduro > Niyo Bosco yavuye muri KIKAC Music nyuma y’amezi 6 ayisinyemo
Imyidagaduro

Niyo Bosco yavuye muri KIKAC Music nyuma y’amezi 6 ayisinyemo

Nsanzabera Jean Paul
Last updated: 2025/01/09 at 10:32 AM
Nsanzabera Jean Paul
Share
2 Min Read
SHARE

Umuhanzi Niyo Bosco wari umaze amezi atandatu muri KIKAC Music kuri ubu ari ku isoko aho buri wese ushaka imikoranire bakorana mu buryo bwo gucuruza umuziki we.

Mu Ugushyingo 2023 nibwo Niyo Bosco yinjiye muri KIKAC Music avuye muri MetroAfro yamazemo amezi abiri nta gikorwa cy’umuziki akorerwa.

Mu mezi atandatu yamaze muri KIKAC Music yakorewe EP ‘Extended Play’ yise New Chapter, iriho indirimbo eshenu: Ndabihiwe, Hora, Smile, High Table na Eminado. Zirimo izifite amashusho ebyiri;Eminado na Ndabihiwe.

Niyo Bosco yabwiye Ukweli Times ko atakibarizwa muri KIKAC Music ariko bakorana mu bucuruzi bw’umuziki. Ati “Sinkibarizwa muri KIKAC Music ariko turakorana nk’inshuti mu buryo bitandukanye”.

Ni amakuru yahamijwe n’umuyobozi wa KIKAC Music, bwana Uhujimfura Claude wasobanuye ko hari ibyo bagikorana ariko atakibarizwa muri label abereye umuyobozi.

Ati”Ntabwo akibarizwamo ariko nka 20% hari ibyo dukorana, birimo kumushakira akazi, kumuba hafi n’ibindi”.

Niyo Bosco yari afite amasezerano y’imyaka itanu akaba yarasheshe bitewe nuko yiyumvisemo umuhamagaro wo kuramya Imana. Ni umuziki utandukanye n’usanzwe ucuruzwa n’iriya label yazamuye Bwiza.

Mu murongo w’ubucuruzi rero bahisemo gutandukana mu bwumvikane ku buryo binamaze igihe. Niyo Bosco ni umunyamuziki ufite ubuhanga mu kwandika indirimbo z’abahanzi ku buryo ari kimwe mu bimuha akazi kenshi.

Muri MIE Empire yamazemo imyaka itatu (2020-2022) yakorewe indirimbo 17. Muri Sunday Entertainment yahamaze iminsi 44 ahava amara masa.

Muri MetroAfro yahikojeje amezi abiri, ahava yimyiza imoso. Muri KIKAC Music yahamaze amezi atandatu akorerwa EP y’indirimbo eshanu na Video ebyiri.

You Might Also Like

Bwiza yashyize hanze amashusho y’indirimbo Nasara ashimira Producer Loader wamubaye hafi mu rugendo rwe

Umunyarwenya Dr Kingsley wigaruriye imitima y’abanyarwanda agiye gukorera igitaramo I Kigali

Kera kabaye Kenny Sol yasohotse muri 1:55 AM

Asinah Erra yagejeje ikirego cy’umunya-eritrea uherutse kumukubita urushyi muri RIB

EAP na MTN Rwanda bateguje ibitaramo bya iwacu na Muzika muri iyi mpeshyi

Nsanzabera Jean Paul January 9, 2025 January 9, 2025
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Andi makuruUbukungu

MTN Rwanda yiseguye kubo yishyuje telephone za macye macye baratazifashe

August 28, 2024
Iyobokamana

Aline Gahongayire agiye gushyira hanze indirimbo yise 6th September itariki atazibagirwa mu buzima bwe

September 3, 2024
Imyidagaduro

Juno Kizigenza yakomoje kudatumirwa kwe mu bitaramo bikomeye mu Rwanda

October 7, 2024
Andi makuru

Menya byinshi kuri Hamza Bounce wagaragaye acunze umutekano wa Zari I Kigali

February 19, 2024
Andi makuru

Israel ntikozwa ibya agahenge yasabwe na Hamas

February 8, 2024
Andi makuru

Perezida Samia Suluhu yabitswe n’imbuga nkoranyambaga za X ya Polisi ya Tanzaniya

May 21, 2025

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?