SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Israel ntikozwa ibya agahenge yasabwe na Hamas
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Andi makuru > Israel ntikozwa ibya agahenge yasabwe na Hamas
Andi makuru

Israel ntikozwa ibya agahenge yasabwe na Hamas

Nsanzabera Jean Paul
Last updated: 2024/02/08 at 9:53 AM
Nsanzabera Jean Paul
Share
2 Min Read
SHARE

Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu yateye utwatsi agahenge kasabwe n’umutwe wa Hamas, avuga ko igihugu cye gifite amahirwe menshi yo gutsinda intambara mu gihe cya vuba.

Umutwe wa Hamas ubarizwa muri Gaza uherutse gusaba ibiganiro na Israel kugira ngo hatangwe agahenge, nyuma y’amezi atatu imirwano itangiye.

Netanyahu yavuze ko ibiganiro na Hamas ntaho byabageza, ko igishoboka ari ugukomeza intambara kugeza habonetse intsinzi ya nyayo.

Yavuze ko baramutse bavuye muri Gaza Hamas itaranduwe burundu, byanze bikunze yazongera kugaba ibitero bihitana ubuzima bw’abantu muri Israel.

Netanyahu wari mu kiganiro n’abanyamakuru, yavuze ko ahubwo ingabo z’igihugu cye ziri kwitegura kugaba ibitero mu Majyepfo ya Gaza mu mujyi wa Rafah, ahahungiye ibihumbi by’abanya-Palestine.

Loni iherutse kugaragaza impungenge z’uko uwo mujyi nugeramo intambara, hashobora kwicwa abasivile benshi.

Kuri uyu wa Kabiri Hamas yasabye ko habaho agahenge k’iminsi 45 kugira ngo uwo mutwe urekure zimwe mu mbohe z’abanya Israel ufite, ndetse nawo ugahabwa imbohe z’abanya-Palestine Israel ifite.

Ingabo za Israel kandi zasabwe kuva mu duce dutuwe cyane muri Gaza kandi hagatangira ibikorwa byo gusaba ibitaro n’inkambi byasenywe.

Mu gice cya kabiri kugira ngo imirwano ihagarare, Hamas yavuze ko hakurikiraho guhanahana imbohe zose, ingabo za Israel zose zikava muri Gaza. Mu gice cya gatatu, ni uguhererekanya abishwe ku mpande zombi.

 

You Might Also Like

Minisitiri Nduhungirehe yitabiriye inama yiga ku bufatanye bwa EU-AU I Buruseli

Augustin Patata Ponyo wabaye Minisitiri wa RDC yakatiwe imyaka 10 y’imirimo y’agahato

Perezida Samia Suluhu yabitswe n’imbuga nkoranyambaga za X ya Polisi ya Tanzaniya

Ubuyobozi n’abakozi b’Inzozi Lotto basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali (Amafoto)

Papa Leon XIV yakiriye Perezida Zelensky i Vatikani

Nsanzabera Jean Paul February 8, 2024 February 8, 2024
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Imyidagaduro

Umuhanzi Javanix yahurije hamwe isabukuru ye n’igitaramo cyo gushimira abakunzi be

April 21, 2023
Ubukungu

U Rwanda rwakiriye indege y’imizigo ya Qatar Airways,

May 4, 2023
Imyidagaduro

Album ya Producer Davydenko na Tuff Gang izajya hanze mu ukuboza

November 17, 2023
Imyidagaduro

Massamba yitabiriye ihuriro rizahuza urubyiruko rw’abanyarwanda muri Canada

November 21, 2023
Imyidagaduro

Umuhanzikazi Dr.Marie Claudine Mukamabano yashyize hanze indirimbo yise ”KUKI NDIHO”

March 14, 2024
Imikino

Ikipe ya Rayon Sports ishobora kuzasezerera abakinnyi batari munsi ya 5 badatanga umusaruro!

November 11, 2023

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?