SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Perezida Paul Kagame yakiriye Umunyamabanga Mukuru wa OIF mu biro bye
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Andi makuru > Perezida Paul Kagame yakiriye Umunyamabanga Mukuru wa OIF mu biro bye
Andi makuru

Perezida Paul Kagame yakiriye Umunyamabanga Mukuru wa OIF mu biro bye

Ahupa Radio
Last updated: 2025/01/08 at 10:46 PM
Ahupa Radio
Share
3 Min Read
SHARE

Ku mugoroba wo kuri uyu wa 8 Mutarama 2025, Perezida Paul Kagame yakiriye mu biro bye, Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa, OIF, Louise Mushikiwabo.

Itangazo Ibiro by’Umukuru w’Igihugu byanyujije kuri X, rivuga ko bombi baganiriye ku ngingo zitandukanye zishingiye ku bufatanye busanzwe hagati y’u Rwanda n’uyu muryango.

U Rwanda rwabaye umunyamuryango wa OIF guhera mu 1970. Kuva ubwo impande zombi zifatanya mu mishinga yo guteza imbere inzego zitandukanye nk’uburezi, ubuzima, ubukungu, imibereho myiza y’abaturage n’ibindi.

Nk’ubu OIF igira porogaramu yo gutanga abarimu bigisha Igifaransa mu bihugu birimo n’u Rwanda, yatangijwe hagamijwe guteza imbere Igifaransa mu bihugu binyamuryango.

Iyi porogaramu yatangijwe na Louise Mushikiwabo, yiswe ‘Mobilité des Enseignants’, itangirira mu bihugu birimo u Rwanda, Ghana na Guinnée.

Mu 2022 Minisiteri y’Uburezi yakiriye abarimu 45 batanzwe na OIF binyuze muri iyi porogaramu baturutse mu bihugu birimo Gabon, Côte d’Ivoire, Guinnée, Mali, Sénégal, Bénin, Togo, Cameroun, Burkina Faso, u Bufaransa n’ibindi, aho baje bakurikira abandi 25 bari bakiriwe mu cyiciro cya mbere.

Mushikiwabo uyobora Francophonie kuva muri Mutarama 2019, yatorewe iyi mirimo mu nama ya 17 y’abakuru b’ibihugu na Guverinoma bagize Francophonie yabereye i Erevan muri Arménie, mu Ukwakira 2018.

Yari abaye uwa kane uyoboye OIF nyuma y’Umunyamisiri Boutros Boutros-Ghali wayiyoboye kuva mu 1997-2002, Abdou Diouf wo muri Sénégal wayiyoboye kuva mu 2003-2014 na Michaëlle Jean (2014).

Bijyanye n’ubuhanga n’ubunararibonye bwe, mu 2022 abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma muri OIF, bongeye kumutora muri manda ya kabiri nk’Umunyamabanga Mukuru wayo.

Ni igikorwa cyabereye mu nama ya 18 y’uyu muryango yabereye i Djerba muri Tunisie, aho yari we mukandida rukumbi kuri uwo mwanya, hemezwa ko akomeza kuyobora ku bwumvikane busesuye.

Mu myaka ine yari amaze muri izo nshingano hakozwe byinshi birimo amavugura y’uyu muryango yari agamije gutuma ugera ku bisubizo bihamye by’ibibazo byugarije Isi birimo umutekano mucye, iyangirika ry’ibidukikije riterwa n’iterambere ry’ikoranabuhanga n’ibindi.

Icyo gihe atorerwa manda ya kabiri Mushikiwabo yavuze ko muri gahunda y’ibikorwa bya OIF mu myaka yari ikurikiyeho hagombaga kwibandwa ku mishinga yo guteza imbere uburezi, ikoranabuhanga, ubucuruzi n’ubukungu bizafasha guhanga imirimo y’urubyiruko.

OIF imaze imyaka ikabakaba 55 kuko yashinzwe ku wa 20 Werurwe 1970, mu nama yabereye i Niamey muri Niger, itangirana n’ibihugu 21 byiganjemo ibyahoze bikolonijwe n’u Bufaransa, uyu munsi ikaba igizwe n’ibirenga 90.

Mu 2023 ibihugu bigize OIF byabarirwaga abaturage miliyoni 327, muri bo abarenga 60% batuye ku mugabane wa Afurika.

You Might Also Like

AFC/M23 yahishuye ko yagiranye ibiganiro na Joseph Kabila

Abasirikare 2 ba RDF baguye mu butumwa bw’amahoro bunamiwe muri Loni

Mexico : Itsinda rya abasore 5 rya Grupo Fugitivo bishwe abacuruzi b’ibiyobyabwenge

DRC :Inteko ishinga amategeko ishinga amategeko yakuyeho ubudahangarwa kuri Minisitiri Constant Mutamba

Agakiriro ka gakinjiro kafashwe n’inkongi y’umuriro hatikiriramo byinshi

Ahupa Radio January 8, 2025 January 8, 2025
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Imyidagaduro

Juno Kizigenza yashyize hanze indirimbo iri mu njyana nshya ya Afro Gako

January 29, 2024
Utuntu n'utundi

Umutwe wa M23 washyizeho abawuhagarariye muri Diaspora

June 11, 2024
Andi makuru

RDC : Guverinoma yashyizeho Miliyonib5 z’amadorali kuzafata Corneille Nangaa na Sultan Makenga

March 8, 2025
Andi makuru

RDC :Umwana w’umwana w’amezi 8 mu bantu 9 bishwe na ADF

December 4, 2024
Andi makuru

Perezida Kagame yakurikiranye imyitozo ’ikaze’ ya RDF Yiswe Exercise Hard Punch 04/2023 (Amafoto)

August 17, 2023
Andi makuru

Perezida Kagame yakiriye impapuro zemera abahagarariye ibihugu byabo 11 mu Rwanda

May 22, 2025

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?