Ku mugoroba wo kuri uyu wa 8 Mutarama 2025, Perezida Paul Kagame yakiriye mu biro bye, Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa, OIF, Louise Mushikiwabo.
Itangazo Ibiro by’Umukuru w’Igihugu byanyujije kuri X, rivuga ko bombi baganiriye ku ngingo zitandukanye zishingiye ku bufatanye busanzwe hagati y’u Rwanda n’uyu muryango.
U Rwanda rwabaye umunyamuryango wa OIF guhera mu 1970. Kuva ubwo impande zombi zifatanya mu mishinga yo guteza imbere inzego zitandukanye nk’uburezi, ubuzima, ubukungu, imibereho myiza y’abaturage n’ibindi.
Nk’ubu OIF igira porogaramu yo gutanga abarimu bigisha Igifaransa mu bihugu birimo n’u Rwanda, yatangijwe hagamijwe guteza imbere Igifaransa mu bihugu binyamuryango.
Iyi porogaramu yatangijwe na Louise Mushikiwabo, yiswe ‘Mobilité des Enseignants’, itangirira mu bihugu birimo u Rwanda, Ghana na Guinnée.
Mu 2022 Minisiteri y’Uburezi yakiriye abarimu 45 batanzwe na OIF binyuze muri iyi porogaramu baturutse mu bihugu birimo Gabon, Côte d’Ivoire, Guinnée, Mali, Sénégal, Bénin, Togo, Cameroun, Burkina Faso, u Bufaransa n’ibindi, aho baje bakurikira abandi 25 bari bakiriwe mu cyiciro cya mbere.
Mushikiwabo uyobora Francophonie kuva muri Mutarama 2019, yatorewe iyi mirimo mu nama ya 17 y’abakuru b’ibihugu na Guverinoma bagize Francophonie yabereye i Erevan muri Arménie, mu Ukwakira 2018.
Yari abaye uwa kane uyoboye OIF nyuma y’Umunyamisiri Boutros Boutros-Ghali wayiyoboye kuva mu 1997-2002, Abdou Diouf wo muri Sénégal wayiyoboye kuva mu 2003-2014 na Michaëlle Jean (2014).
Bijyanye n’ubuhanga n’ubunararibonye bwe, mu 2022 abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma muri OIF, bongeye kumutora muri manda ya kabiri nk’Umunyamabanga Mukuru wayo.
Ni igikorwa cyabereye mu nama ya 18 y’uyu muryango yabereye i Djerba muri Tunisie, aho yari we mukandida rukumbi kuri uwo mwanya, hemezwa ko akomeza kuyobora ku bwumvikane busesuye.
Mu myaka ine yari amaze muri izo nshingano hakozwe byinshi birimo amavugura y’uyu muryango yari agamije gutuma ugera ku bisubizo bihamye by’ibibazo byugarije Isi birimo umutekano mucye, iyangirika ry’ibidukikije riterwa n’iterambere ry’ikoranabuhanga n’ibindi.
Icyo gihe atorerwa manda ya kabiri Mushikiwabo yavuze ko muri gahunda y’ibikorwa bya OIF mu myaka yari ikurikiyeho hagombaga kwibandwa ku mishinga yo guteza imbere uburezi, ikoranabuhanga, ubucuruzi n’ubukungu bizafasha guhanga imirimo y’urubyiruko.
OIF imaze imyaka ikabakaba 55 kuko yashinzwe ku wa 20 Werurwe 1970, mu nama yabereye i Niamey muri Niger, itangirana n’ibihugu 21 byiganjemo ibyahoze bikolonijwe n’u Bufaransa, uyu munsi ikaba igizwe n’ibirenga 90.
Mu 2023 ibihugu bigize OIF byabarirwaga abaturage miliyoni 327, muri bo abarenga 60% batuye ku mugabane wa Afurika.