Umuhanzi Mugwaneza Lambert uzwi nka Social Mula mu muziki nyarwanda, yatangaje ko agiye gushyira ahagaragara alubumu yise “Confidence’’ iriho indirimbo yanditswe na Israel Mbonyi.
Ni bimwe mu byo yatangaje kuri uyu wa Mbere tariki 6 Mutarama 2024, ubwo yateguzaga abakunzi be ko alubumu ye ya kabiri iri mu nzira kandi ko tariki 7 Mutarama azabaha indirimbo nshya.
Mu kiganiro na Ahupa Visual Radio Social Mula yadutangarije impamvu yamuteye kwita iyo alubumu ‘Confidence’ iriho indirimbo 13 zirimo imwe yo kuramya no guhimbaza Imana.
Ati: “Akenshi umuntu ahitamo izina agendeye ku ndirimbo akunze kuri alubumu, mfite indirimbo yitwa ‘Confidence’ ariko si yo nkunda cyane kurusha izindi, ahubwo impamvu nahisemo iryo zina ni uko umuntu wifitiye icyizere agera ku bintu byinshi, kwigirira icyizere (Confidence) bitera umuntu umwete, noneho iyo ibyo ukora unabikunze biba byiza kurushaho.”
Agaruka ku mpamvu atari aherutse kugaragara mu itangazamakuru, Social Mula yavuze ko bitatewe n’uko yakoraga kuri alubumu, ahubwo yari afite ibindi yari ahugiyemo.
Ati: “Alubumu nayikoze nitonze ntabwo ariyo yatumye mbura mu itangazamakuru, ariko hari ibindi bintu nari mpugiyemo birimo gahunda z’umuryango, n’izindi z’ubuzima bwite, ariko icyo nabwira abantu bibazaga ko nahagaritse umuziki ntabwo iyo gahunda nyifite.”
Akomeza agira ati: “Nahisemo kujya nsohora ibihangano biri kuri alubumu gahoro gahoro, kugira ngo abantu babone umwanya wo kuryoherwa n’indirimbo zanjye, ariko nihaye gahunda ko nzajya ncishamo ibyumweru bibiri hagati y’indirimbo n’iyindi.”
Uyu muhanzi avuga ko yakoranye n’abahanzi batandukanye b’Abanyarwanda barimo Lil Chance bahuriye mu ndirimbo ye agiye gushyira ahagaragara vuba yise “Amola’’, Zizou Al Pacino bakoranye iyo guhimbaza Imana bise “Ushimwe” yanditswe na Israel Mbonyi, Feffe Bussi uzwi muri Uganda n’abandi.
Ni Alubumu yakozweho n’aba Producer batandukanye barimo Base Boy ugezweho muri Uganda wakozeho imishinga y’indirimbo enye, Knox Beat, YewëeH, Pakkage, Iyzo Pro na Bertzbeats, DOKTA BRAIN n’abandi.
Social Mula azwi mu ndirimbo zitandukanye zirimo ‘Umuturanyi’, ‘Amahitamo’, ‘Ma Vie’, ‘Abanyakigali’, ‘Ku Ndunduro’, ‘Warakoze’, ‘Ndiho’ n’izindi nyinshi zamukundishije Abanyarwanda.
Ni Album avuga ko iriho indirimbo 13 zitandukanye.
Hari hashize imyaka irenga itanu uyu muhanzi adashyira ahagaragara alubumu kuko iyo aheruka ari nayo yari yo ye ya mbere yise ‘Ma Vie’, yashyize ahagaragara tariki 23 Ugushyingo 2019.