Polisi y’Igihugu yatangaje ko ishusho y’umutekano wo mu muhanda mu gihe cy’iminsi mikuru ya Noheli n’Ubunani yari yifashe neza.
Kuri uyu wa Kane tariki ya 2 Mutarama 2025, Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, ACP Rutikanga Boniface yabwiye itangazamakuru ko kuri Noheli habaye impanuka ebyiri zaguyemo abantu babiri mu gihe ku Bunani nta mpanuka ikomeye yabaye.
Yahamije ko ugereranyije n’ibikorwa bibumbatiye ukwidagadura no guhuza imbaga y’abantu benshi byabaye mu minsi mikuru, byagaragaye ko umutekano wagenze neza.
Yagize ati: “Ugereranyije ibikorwa byari biteganyijwe, ibitaramo byari biteganyijwe hirya no hino cyane cyane iby’iyobokamana, ibyo guturitsa ibishashi byateguwe mu gihugu, ukareba umubare w’abantu bari barabyitabiriye na gahunda yo gufatira imodoka ahari hateganyijwe, urujya n’uruza rw’abantu ukuntu bagendaga, mu by’ukuri ntabwo twabura kuvuga ko umutekano wagenze neza.”
ACP Rutikanga asobanura ko mu ijoro rya Noheli habaye impanuka ebyiri zikomeye mu gihe ku Bunani nta mpanuka yabaye mu gihugu hose.
Ati: “Mu ijoro rya Noheli habaye impanuka ebyiri nka Bonane ubwayo nta mpanuka yabaye, iyo mvuze impanuka ntabwo ari impanuka zikomeye cyane cyangwa zikomerekeramo abantu cyangwa bakaba bahasiga ubuzima.
Ntabwo navuga impanuka aho imodoka zikozanyaho bagapima zigakomeza zikagenda cyangwa umumotari ukoza ku modoka bagapima bakagenda.”
Umuvugizi wa Polisi yavuze ko hagati y’itariki ya 25 Ukuboza n’itariki ya 1 Mutarama 2025, muri rusange habaye impanuka 14 zangije ibikorwa remezo ndetse zikanakomeretsa abantu 16 harimo babiri bazipfiriyemo mu ijoro rya Noheli no ku munsi wayo.