Umuhanzi Nimbona Jean Pierre uzwi nka Kidumu umwe mu bakunzwe hano mu karere agiye gukorera ibitaramo mu gutangira umwaka mushya wa 2025.
Nkuko twabitangarijwe na Ahmed Pacifique uhagarariye inyungu za Kidumu yadutangarije ko Kidumu n’itsinda rimufasha berekeje mu Canada aho bafite ibitaramo bitatu mu rwego rwo kwishimana na abakunzi be mu migi itatu ikomeye muri canada ariyo Montreal .Toronto na Ottawa .
Nkuko yakomeje abitubwira ibyo bitaramo byose byateguwe na African Canadian performing Art aho yishimiye kuzifatanya n’imiryango itandukanye cyane cyane ituruku hano mu karere ka Afurika y’iburasirazuba .
Ubwo Kidumu ku tariki 31 Ukuboza azataramira mu mujyi wa Toronto aho azafatanya na Boda Boda band .naho ku tariki ya 01 Mutarama 2025 ataramire i Montreal aho azaba aro kumwe na Mc John Mulwa na Albina
Nyuma yibyo bitaramo ku tariki ya 4 Mutarama 2025 ategerejwer na benshi mu mujyi wa Ottawa