SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Perezida Emmanuel Macron yahawe urwamenyo ageze muri Mayotte
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Andi makuru > Perezida Emmanuel Macron yahawe urwamenyo ageze muri Mayotte
Andi makuru

Perezida Emmanuel Macron yahawe urwamenyo ageze muri Mayotte

Nsanzabera Jean Paul
Last updated: 2024/12/20 at 10:47 AM
Nsanzabera Jean Paul
Share
2 Min Read
SHARE

Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa yavugirijwe induru n’abaturage ubwo yasuraga ikirwa cya Mayotte giherutse kwibasirwa bikomeye n’imvura ivanze n’umuyaga uremereye yahawe izina rya ‘Chido’.

Chido yibasiye Mayotte mu gitondo cya tariki ya 14 Ukuboza 2024, yica abaturage, isenya inzu zabo n’ibikorwaremezo. Leta y’u Bufaransa yemeza ko abo bimaze kumenyekana ko bapfuye ari 31, gusa bivugwa ko hari imirambo igera ku 1000 itaraboneka.

Perezida Macron kuri uyu wa 19 Ukuboza 2024 yatangiye uruzinduko rw’iminsi ibiri muri Mayotte, rugamije kwifatanya na bo muri ibi bihe bigoye. Yabajyaniye imfashanyo y’ibiribwa n’imiti bipima toni enye.

Uyu Mukuru w’Igihugu yageze kuri iki kirwa kigenzurwa n’u Bufaransa mu gihe abarokotse Chido batakibona amazi meza n’ibiribwa bahagije. Ibi bibazo byatumye bamwe muri bamwakirana uburakari, bamuvugiriza induru.

Ubwo uyu Mukuru w’Igihugu yazengurukaga ibice byangijwe na Chido, abaturage bagize bati “Macron egura, ibyo uvuga ntibyumvikana”, abandi bati “Amazi, amazi, amazi!”

Perezida Macron na we yarakaye, asubiza aba baturage ko nubwo bamwibasiye, atari we Chido yabateje ibi bibazo. Ati “Ntabwo ndi imvura ivanze n’umuyaga uremereye. Nta ruhare nabigizemo.”

Hari abaturage bari bacishije make, babwira Perezida Macron ko umutekano wabuze bitewe n’ibura ry’amazi, ko abari mu bikorwa by’ubutabazi ari bake, kandi ko hari abo imfashanyo zitari kugeraho.

Ikigo cy’u Bufaransa gishinzwe iteganyagihe, Meteo France, cyatangaje ko umuyaga waherekeje iyi mvura wari ufite umuvuduko wa kilometero 226 ku isaha. Ni ubwa mbere abatuye muri Mayotte bari bibasiwe n’ikiza gikomeye nk’iki mu myaka irenga 90 ishize.

You Might Also Like

AFC/M23 yahishuye ko yagiranye ibiganiro na Joseph Kabila

Abasirikare 2 ba RDF baguye mu butumwa bw’amahoro bunamiwe muri Loni

Mexico : Itsinda rya abasore 5 rya Grupo Fugitivo bishwe abacuruzi b’ibiyobyabwenge

DRC :Inteko ishinga amategeko ishinga amategeko yakuyeho ubudahangarwa kuri Minisitiri Constant Mutamba

Agakiriro ka gakinjiro kafashwe n’inkongi y’umuriro hatikiriramo byinshi

Nsanzabera Jean Paul December 20, 2024 December 20, 2024
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Andi makuru

Perezida Kagame yiyamamarije i Muhanga (Amafoto )

June 24, 2024
Imyidagaduro

Noopja yagizwe umuyobozi uhagarariye inyungu za Trace East Africa mu Rwanda

January 12, 2023
IkoranabuhangaUbukungu

U Bushinwa bwatangiye gukora Internet ya 6G

April 27, 2023
Imyidagaduro

Urubanza rwa Fatakumavuta rwasubitswe

October 31, 2024
Kwamamaza

Satguru Travel &Tours yegukanye igihembo cy’ikigo cy’ubukerarugendo cyahize ibindi muri Consumers Choice Awards 2024

May 22, 2024
Imyidagaduro

Kendo yashimiye buri wese wamufashije kugira ngo indirimbo Tabasamu Ijye hanze (Video)

February 28, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?