SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Igitaramo cya Jose Chameleon i kigali cyasubitswe
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imyidagaduro > Igitaramo cya Jose Chameleon i kigali cyasubitswe
Imyidagaduro

Igitaramo cya Jose Chameleon i kigali cyasubitswe

Nsanzabera Jean Paul
Last updated: 2024/12/19 at 12:31 PM
Nsanzabera Jean Paul
Share
1 Min Read
SHARE

Icyamamare mu muziki wa Uganda Joseph Mayanja uzwi nka Dr. Jose Chameleone, ntabwo agitaramiye i Kigali kubera uburwayi.

Byari biteganyijwe ko azataramira i Kigali ku wa 03 Mutarama 2025 muri Kigali Universe nyuma y’imyaka itandatu adataramira mu Rwanda.

Jose Chameleone amaze iminsi arwaririye mu bitaro bya “Nakasero Hospital” muri Uganda aho yagiye yo kubera kunywa ibiyobyabwenge cyane birimo inzoga nk’uko byemejwe n’umuhungu we Abba Marcus Mayanja.

Magingo aya amakuru agera ku kinyamakuru cya Big Eye cyo muri Uganda, aravuga ko uyu muhanzi agiye kwerekeza muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika kwivurizayo.

Batangaza ko mu Cyumweru gitaha Chameleone ari bwo azafata indege akazivuriza mu bitaro bya “Allina Health Mercy Hospital” bihererye muri Minnesota.

Bashimangira ko kandi azajyana n’umuvandimwe we Weasel Manizo ndetse ibijyanye n’ubuvuzi bwe bikazitabwaho n’uwitwa Juliet Zawedde.

Iki kinyamakuru gikomeza kivuga ko aho muri Amerika azamara yo igihe cy’ukwezi, bivuze ko ibitaramo yari afite mu mpera z’umwaka no mu ntangiriro z’utaha byasubitswe.

You Might Also Like

EAP na MTN Rwanda bateguje ibitaramo bya iwacu na Muzika muri iyi mpeshyi

Igitaramo cyo kumurika alubumu nshya ya Bebe Cool kitabiriwe n’ibyamamare byinshi (Amafoto)

Bebe Cool ntiyemeranywa na Eddy Kenzo ukomeje kuvuga ko abahanzi ba Uganda basuzuguwe

Alliah Cool na Kevin Kade mu byamamare byitabiriye ubukwe bwa Juma Jux I Dar Es Salaam

Chameleone na Weasel bishimiye ibikorwa by’ishuri rya muzika rya Nyundo

Nsanzabera Jean Paul December 19, 2024 December 19, 2024
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Imyidagaduro

Brian Avie yahishuye ko gusubiramo indirimbo Omubiri na Afrique Joe bigiye kumufungurira inzira mu Rwanda

July 19, 2024
Andi makuru

Umuhungu w’umuvugizi wa Putin ‘yagiye muri Wagner’ muri Ukraine

April 24, 2023
Andi makuru

RDB igiye kwizihiza imyaka 20 umuhango wo kwita izina uba buri mwaka

September 25, 2024
Imyidagaduro

Kelis Rogers wari umugore wa Nas yahishuriye abamukurikira ibihe byiza yagiriye mu Rwanda

February 8, 2024
Imikino

Rwanda Premier League igiye guhemba abakinnyi n’abatoza bahize abandi mu mwaka wa 2024/2025

May 16, 2025
Imikino

Gisubizo Merci wa APR Volleball yasabye imbabazi umutoza

November 20, 2023

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?