SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Polisi yafashe moto 50 abazitwaye bagendera mu nkengero z’umuhanda
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Andi makuru > Polisi yafashe moto 50 abazitwaye bagendera mu nkengero z’umuhanda
Andi makuru

Polisi yafashe moto 50 abazitwaye bagendera mu nkengero z’umuhanda

Nsanzabera Jean Paul
Last updated: 2024/12/17 at 11:45 AM
Nsanzabera Jean Paul
Share
2 Min Read
SHARE

Polisi y’u Rwanda, Ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda (TRS), mu bikorwa byo kugenzura ko amabwiriza rusange agenga umuhanda yubahirizwa, mu mpera z’icyumweru gishize mu Mujyi wa Kigali ryafashe amapikipiki 50 abayatwaye bagaragaye bagendera ku nkengero z’umuhanda (bordures).

Itegeko rya Perezida no 85/01 ryo ku wa 02/09/2002 rishyiraho amabwiriza rusange agenga imihanda n’uburyo bwo kuyigendamo mu ngingo ya 48, rivuga ko Uretse iyo hari amategeko yihariye yerekanwa n’ibimenyetso, utuyira turi ku mpande z’umuhanda n’inkengero zigiye hejuru bihariwe abanyamaguru.

Umuvugizi w’Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda, Superintendent of Police (SP) Emmanuel Kayigi, yavuze ko iyi ari gahunda y’ibikorwa bigamije kubungabunga umutekano wo mu muhanda no guca akajagari.

Yagize ati: “Tumaze igihe kirekire muri gahunda ya Gerayo Amahoro, dukangurira abatwara ibinyabiziga cyane cyane amapikipiki, kwirinda imyitwarire yose ishobora kuba intandaro y’impanuka no guteza akajagari mu muhanda.

Usanga akenshi hari imyitwarire ibujijwe bamwe mu batwara moto bafata nk’aho ibyo bakora byemewe nko kunyura mu nzira z’abanyamaguru, mu nkengero z’umuhanda, kunyuraniraho iburyo, gusesera mu binyabiziga n’ibindi. Turabibutsa ko ibyo byose bitemewe kandi biri mu biteza impanuka.”

SP Kayigi yihanangirije abakomeje gukoresha nabi umuhanda nkana ko batazihanganirwa, bityo ko ibi ari ibikorwa bizakomeza hirya no hino abazabifatirwamo bakabihanirwa.

Eugene Sindikubwabo umwe mu bafatiwe moto, bamusanze  agendera ku nkengero z’umuhanda, yavuze ko n’ubwo yabikoraga atari umuco mwiza asaba bagenzi be kwigenzura no kwisubiraho bagakosora amakosa abagaragaraho.

Yagize ati: “Kugendera mu nkengero z’umuhanda ni ibintu mbere nanjye numvaga atari ikosa rikomeye, twabikoraga kenshi dushaka kwihuta ariko bakimara kumfata byatumye ntekereza. Mu by’ukuri uretse no kuba bikurura akajagari mu muhanda kunyura mu nkengero zawo biteza n’impanuka ugasanga iyo utagonganye na mugenzi wawe utwaye moto, ugonga umunyamaguru.”

Sindikubwabo yavuze ko nasubira mu muhanda azihatira kubahiriza amategeko y’umuhanda yirinda icyateza impanuka cyose, agira inama bagenzi be batarafatirwa muri iri kosa, kuricikaho kuko kwihutira kugera aho bajya byatuma batagerayo ntacyo bimaze.

You Might Also Like

Perezida Trump yishimiye uko yakiriwe n’igikomangoma Bin Salman cy’Arabie Soudite

Qatar igiye guha USA indege ya Boeing 747-8 izakoreshwa nka Air Force One

Umusirikare wa FARDC yinjiye mu rusengero arasa abarimo umwana w’amezi 4 bahasiga ubuzima

Perezida Ramaphosa yakuriye inzira abakeka ko afitanye ikibazo na Perezida Kagame

Bisi zikoresha amashanyarazi zatangiye kugeragezwa gutwara abagenzi mu Ntara

Nsanzabera Jean Paul December 17, 2024 December 17, 2024
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Andi makuruIyobokamana

Abakirisitu bihanangirijwe gukomeza gupfukamira ishusho ya Padiri Ubald

January 15, 2024
Andi makuru

Gen. Makenga yasezeranyije ko M23 itazasubira inyuma

May 27, 2024
Imyidagaduro

Ibitaramo bya Gen-Z Comedy byahinduriwe aho bizajya bibera

April 26, 2023
Andi makuru

Perezida Kagame yitabiriye inama ihuza Arabie Saoudite na Afurika

November 10, 2023
ImyidagaduroUtuntu n'utundi

Bahati Makaca yikomye abategaga urugo rwe iminsi

August 26, 2024
Imikino

Live : Tour du Rwanda 2023:Umunya-Eritrea Henok Mulueberhane ukinira Green Project Bardiani yegukanye Etape ya Huye-Musanze. ( Amafoto)

February 21, 2023

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?