Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kabiri tariki ya 17 Ukuboza 2025 ikigo Global Citizen imaze kumenyekana cyane mu gitegura ibitaramo bikomeye ahantu hatandukanye kw’isi yatangaje ko umuhanzi John Roger Stephen wamenyekanye nka John Legend azataramira I Kigali mu gitaramo cya Move Afrika .
Nkuko icyo kigo kibitaganza biteganyijwe ko John Legend azataramira I Kigali ku tariki ya 21 Gashyantare 2025 I Kigali akahava yerekeza I lagos muri Nigeria
Uyu muhanzi atumiwe mu gitaramo ’Move Afrika’ kigiye kubera mu Mujyi wa Kigali ku nshuro ya kabiri nyuma y’uko umwaka ushize hatumiwe Kendrick Lamar.
John Legend yegukanye ibihembo bikomeye ku Isi birimo Grammy Awards, album ye ya mbere yise ‘Get lifted’ yayisohoye mu 2004 yegukana ibihembo bikomeye ku Isi.
Mu 2006, John Legend yasohoye album ye ya kabiri yise ‘Once again’ byari mbere y’uko mu 2008 asohora iya gatatu yise ‘Evolve’ na ‘Wake up’ yakoze mu 2010.
Mu 2013 uyu muhanzi yasohoye album yise ‘Love in the future’ mbere y’uko mu 2016 asohora indi album yise ‘Darkness& Light’ naho mu 2018 akaba yarasohoye iyitwa ‘A Lendary Christmas’.
John Legend wari umaze kuba ikimenyabose mu bakunzi b’umuziki mu 2020 yasohoye ‘Bigger love’, naho mu 2022 asohora ‘Legend’ ni mu gihe iyo aheruka ari ‘My favorite dream’ yasohotse mu 2024.
Mu 2006 nibwo John Legend yahuye n’umunyamideli Chrissy Teigen ubwo yafataga amashusho y’indirimbo ‘Stereo’, aba biyemeje kurushinga mu 2011, mbere y’uko bakora ubukwe mu 2013 kugeza ubu bakaba bafitanye abana bane.
John Legend abitse ibihembo 36 mu 130 yahataniye birimo ibya Grammy Awards 12 muri 38 yahataniye akagira America Music Awards, BET n’izindi nyinshi.