Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda (IGP), CG Felix Namuhoranye ari mu ruzinduko rw’akazi muri Ethiopia rugamije gushimangira ubufatanye hagati ya Polisi z’ibihugu byombi mu bijyanye no gucunga umutekano.
Yakiriwe na mugenzi we w’icyo gihugu CG Demelash Gebremichael Weldeyes, kuri uyu wa Mbere tariki ya 16 Ukuboza 2024, bashyira umukono ku masezerano y’ubufatanye hagati ya Polisi y’u Rwanda n’iya Ethiopia (Ethiopian Federal Police).
Mu biganiro byahuje impande zombi, IGP Namuhoranye yavuze ko Polisi y’u Rwanda n’iya Etiyopia ari inzego zibana kivandimwe kandi zifitanye ubucuti n’ubufatanye bukomeye.
Yagize ati: “Umubano wacu ushingiye ku rufatiro rukomeye tugomba kurushaho gushimangira binyuze muri aya masezerano y’ubufatanye.”
Yakomeje agira ati: “Amasezerano y’ubufatanye ashyirwaho umukono uyu munsi, arashimangira ubufatanye busanzwe buri hagati y’inzego zacu zombi kandi aratugaragariza ko hakenewe imbaraga nyinshi kugira ngo ubwo bufatanye bugere kuri byinshi aya masezerano yitezweho.”
Yavuze ko nta gushidikanya ko ubwo bufatanye hagati ya Polisi zombi buzatanga umusaruro ukomeye mu gushyigikira ibikorwa by’umutekano mu karere, asaba ko hashyirwa hamwe imbaraga mu kunoza gahunda zijyanye no kubaka ubushobozi, guhanahana amakuru no kunoza ibikorwa bihuriweho mu rwego rwo guhangana n’ibihungabanya umutekano mu bihugu byombi no mu Karere muri rusange birushaho kwiyongera uko isi itera imbere.
CG Demelash yavuze ko Etiyopia n’u Rwanda bimaze imyaka myinshi bifitanye umubano ukomeye, ubyara inyungu z’ubufatanye mu bikorwa bitandukanye.
Ati: “Ubufatanye bw’inzego zombi za Polisi hagati y’ibihugu byacu byombi bwashimangiwe kurushaho biturutse ku bushake bwo kwibumbira mu miryango duhuriyemo haba mu karere no ku rwego Mpuzamahanga nka EAPCCO na INTERPOL.”
Yashimiye Polisi y’u Rwanda ku ruhare rw’indashyikirwa igira mu kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka mu karere, avuga ko gusinya amasezerano y’ubufatanye ari ngombwa mu gushyira mu bikorwa gahunda z’inzego zombi zo gufatanya mu kurwanya ibyaha ndengamipaka, gusangira amakuru, kungurana ubunararibonye no kongera ubushobozi.
Aya masezerano yashyizweho umukono akubiyemo ubufatanye mu bikorwa bitandukanye birimo; amahugurwa no guteza imbere ubumenyi n’ubushobozi bw’abagize inzego zombi, kurwanya iterabwoba n’ibifitanye isano naryo, guhanahana ubunararibonye mu bikorwa byo kubungabunga amahoro mpuzamahanga no kubaka ubushobozi mu bijyanye no kugarura amahoro.
Yitezweho kandi gufatanya amahugurwa atandukanye, gusangira ubumenyi mu gukumira no kugenza ibyaha, gusangira amakuru ajyanye n’iperereza ku byaha no kunoza imikorere y’akazi ndetse no gukorana bya hafi mu ishami rya Polisi rigize umutwe uhora witeguye gutabara mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba (EASF) n’Umuryango uhuza abayobozi ba Polisi mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba (EAPCCO).
Hari kandi n’ubufatanye mu by’ubushakashatsi buhuriweho ku mikorere igezweho ya Polisi, kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka n’ibyifashisha ikoranabuhanga n’ubundi bufatanye bwakumvikanwaho n’impande zombi.