SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Zacu Entertainment yishimiye ibyo yagezeho mu myaka ibiri imaze ishinzwe
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imyidagaduro > Zacu Entertainment yishimiye ibyo yagezeho mu myaka ibiri imaze ishinzwe
Imyidagaduro

Zacu Entertainment yishimiye ibyo yagezeho mu myaka ibiri imaze ishinzwe

Nsanzabera Jean Paul
Last updated: 2024/12/16 at 8:52 AM
Nsanzabera Jean Paul
Share
3 Min Read
SHARE

Ku  mugoroba wo ku  wa Gatanu  Tariki ya 13 Ukuboza 2024 nibwo Ikigo  gitunganya filime  na Seri Nyarwanda cya Zacu Entertainment kibinyujije  muri Televiziyo  yacyo ya Zacu Tv ,cyari cyahurije hamwe bamwe mu byamamare muri Sinema muri Kigali  City Tower  mu birori byo  gusoza Umwaka wa 2024 banishimira ibyo bagezeho  mu myaka  2 bamaze bakora.

Iki gikorwa cyari kigamije gushimira abakinnyi, abatunganya filime, abafatanyabikorwa, n’inshuti zose bagize uruhare mu bikorwa byabo, ndetse baboneraho no guteguza imishinga mishya izashyirwa mu bikorwa mu mwaka wa 2025.

Ni ibirori byitabiriwe n’abakinnyi bakomeye mu Rwanda, abatunganya filime, n’abandi banyamwuga batandukanye mu ruganda rwa Sinema Nyarwanda.

Mu ijambo ry’Umuyobozi Mukuru wa ZACU Entertainment, Misago Wilson yashimiye uruhare rw’abafatanyabikorwa mu kugera ku ntego zabo, anagaruka ku byagezweho kuva ZACU TV yatangizwa mu mwaka wa 2022.

Yagaragaje ko kuva yatangizwa, ZACU TV yabaye shene ya mbere ikurikirwa mu Rwanda kuri dekoderi za CANAL+. Uyu munsi, ZACU TV ikoresha ibikoresho byo ku rwego mpuzamahanga, byanayifashije gukora filime z’amasaha arenga 150 ku mwaka, ugereranyije n’amasaha 40 batunganyaga muri 2017 ubwo iki kigo cyafunguraga.

Mu bindi byagezweho byishimirwa, ni uko filime za ZACU zikomeje kugera ku rwego mpuzamahanga, aho nk’urugero, seri yitwa The Bishop’s Family yaguzwe na shene ya A+, igashyirwa mu gifaransa.

Mu myaka ibiri ishize, ZACU Entertainment yatanze imirimo ku bantu barenga 300 kandi itanga imisoro irenga miliyoni 120 z’amafaranga y’u Rwanda mu kigega cy’imisoro (RRA).

Ku birebana n’imishinga mishya, Misago yatangaje ko seri Kaliza wa Kaliza, ikinwe mu buryo buvuguruye hashingiwe kuri seri yakozwe na Zee Entertainment, ari imwe mu mishinga izafasha gukomeza kuzamura urwego rwa sinema nyarwanda.

Ni mu gihe mu rwego rw’ubufatanye, ZACU TV irimo gukorana n’abatunganya filime barenga 10 kandi ibiganiro byo kongera umubare w’abafatanyabikorwa birakomeje.

Sophie Tchatchoua, Umuyobozi Mukuru wa CANAL+ Rwanda, na we yatanze ijambo ry’ishimwe no guha agaciro uruhare rwa ZACU mu ruganda rwa sinema nyarwanda, ndetse asobanura byimbitse imbaraga CANAL+ ishyira mu ruganda rwa sinema.

Yagize ati: “CANAL+ n’ikigo cya mbere mu gutunganya ibikorwa byo kwidagadura mu bihugu bikoresha Igifaransa muri Afurika. Ifite ibikorwa mu bihugu birenga 25 ku mugabane wa Afurika, birimo n’u Rwanda. Ifite inzu zitunganya filime muri Afurika, harimo Ivory Coast, Nigeria, n’u Rwanda.

CANAL+ itunganya amasaha arenga 3,500 y’ibikorwa bya televiziyo muri Afurika buri mwaka, harimo n’amaseri ya televiziyo 2,500 hamwe n’amafilime 250.”

Iki gikorwa cyasoje umwaka wa 2024 gituma abareba ZACU TV biteze byinshi mu mwaka wa 2025, by’umwihariko ku mishinga mishya itegurwa mu rwego rwo kwagura ibikorwa bya Sinema Nyarwanda.

Ibyo  birori  byo kuri uwo  mugoroba byari byitabiriwe n’abakinnyi bakomeye muri sinema  nyarwanda nka  Seburikoko, Siperansiya, Clapton Kibonke, Bamenya, Dogiteri Nsabi na bandi benshi bamaze kubaka izina hano mu Rwanda.

 

You Might Also Like

EAP na MTN Rwanda bateguje ibitaramo bya iwacu na Muzika muri iyi mpeshyi

Igitaramo cyo kumurika alubumu nshya ya Bebe Cool kitabiriwe n’ibyamamare byinshi (Amafoto)

Bebe Cool ntiyemeranywa na Eddy Kenzo ukomeje kuvuga ko abahanzi ba Uganda basuzuguwe

Alliah Cool na Kevin Kade mu byamamare byitabiriye ubukwe bwa Juma Jux I Dar Es Salaam

Chameleone na Weasel bishimiye ibikorwa by’ishuri rya muzika rya Nyundo

Nsanzabera Jean Paul December 16, 2024 December 16, 2024
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Itangazo risubiza ibararuwa isaba gusubiza quincallerie Belle Ltd mu gitabo cy’amasosiyeti

May 13, 2024
Andi makuru

Umusizi Rumaga yafunguye isomero ry’ibitabo kuri murandasi

May 7, 2023
Imyidagaduro

Ruti Joel na Munyanshoza Dieudonne bataramiye abitabiriye igikorwa cyo kwamamaza abadepite ba RPF Inkotanyi I Nyagatare (Amafoto )

June 24, 2024
Imyidagaduro

Ibyaha P Diddy ashinjwa bikomeje kwiyongera

September 25, 2024
Imikino

Kenya Ports Authority yegukanye irushanwa rya ‘Zone V’ itsinze REG WBBC

November 5, 2023
Imikino

Live : Tour du Rwanda 2023:Umunya-Eritrea Henok Mulueberhane ukinira Green Project Bardiani yegukanye Etape ya Huye-Musanze. ( Amafoto)

February 21, 2023

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?